Pasiteri yagaragaye ku ruhimbi akubita abakobwa ku mabuno bambaye impenure

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umupasiteri wo mu rusengero rumwe rwo ku mugabane w’u Burayi ukomoka muri Nigeria, yagaragaye ari gukubita abakobwa ku mabuno ngo ari kwigisha abagabo uko bazajya bategura abagore babo mu gihe cy’imibonano.

Ni amashusho akomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga, bivugwa ko yatambutse ku cyumweru aho uyu mukozi w’Imana yari ari kwigisha abakristu uko bazajya bakorana imibonano mpuzabitsina n’abo bashakanye bakabashimisha.

Izindi Nkuru

Muri aya mashusho, abakobwa batandatu baba bambaye utwenda tugufi, baba bari ku ruhimbi bunamye ubundi uyu mushumba agahera ku murongo akubita ku mabuno agira ati “Ugira utya, ukongera utya, uku, sibyo?”

Ubwo aba akora ibi ahera ku mukobwa umwe, akajya ku wa kabiri ubundi agasimbuka uwa gatatu akajya ku wa kane uba wambaye hafi ya buriburi na we agakubita ku mabuno ye mu buryo buzwi muri film z’urukozasoni.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru