Thursday, September 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Biden yatewe urukingo rwa kane, abazwa ku bya Russia&Ukraine aryumaho

radiotv10by radiotv10
31/03/2022
in MU RWANDA
0
Perezida Biden yatewe urukingo rwa kane, abazwa ku bya Russia&Ukraine aryumaho
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Joe Biden yatewe doze ya kabiri y’ishimangira y’urukingo rwa COVID-19, ubwo yakingirwaga abazwa ku bibazo by’u Burusiya na Ukraine yanga kugira icyo abivugaho.

Perezida Joe Biden yakingiye urukingo rwa kabiri rwo gushimangira kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Werurwe 2021, nyuma y’umunsi umwe gusa ikigo gishinzwe gusuzuma ibiribwa n’imiti cyemeje ko abatewe urukingo rwa Phizer ndetse na Moderna bagomba guhabwa doze y’ishimangira ya kabiri.

Ubwo Biden yariho aterwa uru rukingo rwa kane [rukaba urwa kabiri rw’ishimangira], yagize ati “Ntabwo bibabaza cyane.”

Muri uko kumukingira, abanyamakuru bahise batangira kumubaza ibibazo byinshi bijyanye n’intambara iri kubera muri Ukraine yashojwe n’u Burusiya ariko yanga kugira icyo abivugaho.

Ibyo bibazo byanagarukaga kuri Perezida Putin w’u Burunsi na Zelensky, Biden yavuze ko adashobora kugira icyo abivugaho ati “Sinshobora.”

Perezida Biden w’imyaka 79 y’amavuko watewe urukingo rwa Phizer, yasabye Inteko Ishinga Amategeko y’Igihugu cye gutora itegeko ryongera amafaranga yagenewe kurwanya iki cyorezo cya COVID-19.

Yavuze ko iki cyiciro cyo gutera doze y’ishimangira ya kabiri, gikeneye indi ngengo y’imari. Ati “Dukene inyongera y’ingengo y’imari.”

Bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya USA, bavuga ko bizeye ko mu cyumweru gitaha iyi nteko izemeza ibi byasabwe na Perezida mu rwego rwo kurwanya iki cyorezo.

Perezida Biden kandi yagiriye inama abaturage ba USA kwitabira gahunda yo guhabwa doze y’ishimangira dore ko umubare w’abikingije iyi doze ari muto.

Ubwo yariho akingirwa, yagize ati “Niba utarahabwa doze ishimangira n’imwe, ubwo utegereje iki? Witinda.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − four =

Previous Post

Amb.Gatete yaganiriye na Ayebale wigeze kuza mu Rwanda inshuro 2 azanye ubutumwa bwa Museveni

Next Post

Iburasirazuba: Ubuyobozi busaba abaturage kubaka ibibanza bitubatse nabo bagasaba gukurirwaho amananiza

Related Posts

Why do young people quit jobs after a few months?

Why do young people quit jobs after a few months?

by radiotv10
17/09/2025
0

In today’s world, many employers are facing the same challenge: young workers leaving jobs after only a few months. In...

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

by radiotv10
17/09/2025
0

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, aherutse kuburanishwa mu mizi ku byaha aregwa bishingiye ku ihohotera akekwaho gukorera umugore we...

Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

by radiotv10
17/09/2025
0

Bamwe mu barimu bigisha mu mashuri abanza byumwihariko mu cyiciro cya mbere, baravuga ko kwigisha ingunga ebyiri (bamwe igitondo, abandi...

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

by radiotv10
17/09/2025
0

Umuhanga mu bijyanye n’imyuka ihumanya ikirere, atangaza ko mu Mujyi wa Kigali, ari ho haturuka iyi myuka kurusha ahandi hose...

Rwanda’s exports dropped by 12.5%

Rwanda’s exports dropped by 12.5%

by radiotv10
17/09/2025
0

According to the National Institute of Statistics (NISR), Rwanda’s trade deficit narrowed by 12.5% in the second quarter of 2025...

IZIHERUKA

Why do young people quit jobs after a few months?
MU RWANDA

Why do young people quit jobs after a few months?

by radiotv10
17/09/2025
0

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

17/09/2025
Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

17/09/2025
Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

17/09/2025
Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

17/09/2025
Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru

Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru

17/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Iburasirazuba: Ubuyobozi busaba abaturage kubaka ibibanza bitubatse nabo bagasaba gukurirwaho amananiza

Iburasirazuba: Ubuyobozi busaba abaturage kubaka ibibanza bitubatse nabo bagasaba gukurirwaho amananiza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Why do young people quit jobs after a few months?

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.