Amb.Gatete yaganiriye na Ayebale wigeze kuza mu Rwanda inshuro 2 azanye ubutumwa bwa Museveni

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Ambasaderi Claver Gatete yakiriwe na mugenzi we uhagarariye Uganda, Adonia Ayebale baganira ku guteza imbere imikoranire y’Ibihugu byombi.

Ibiro bya Ambasade y’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, bitangaza ko kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Werurwe 2022, Ambasaderi Claver Gatete yahuye na mugenzi we uhagarariye Uganda muri uyu muryango “Baganira ku kongerera ingufu ubufatanye mu nzego zinyuranye mu nyungu z’ibihugu byombi.”

Izindi Nkuru

Ambasaderi Adonia Ayebale yishimiye kwakira Ambasaderi Claver Gatete, aho yagize ati “byari ibyishimo kwakira umuvandimwe wanjye Claver Gatete mu biro bya Uganda mu Muryango w’Abibumbye. Nishimiye kuzakomeza gukorana nawe mu guharanira inyungu rusange z’ibihugu byacu.”

Ambasaderi Claver Gatete aherutse gushyikiriza Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, impapuro zimwerera guhagararira u Rwanda muri uyu Muryango.

Amb. Claver Gatete yahuye na mugenzi we uhagarariye Uganda muri UN

Yabonanye na Ambasaderi Adonia Ayebale nyuma y’iminsi micye, anabonanye n’uhagarariye u Burundi muri UN, Maniratanga Zéphyrin baganira ku mubano w’Ibihugu byabo.

Adonia Ayebale wakiriye mugenzi we w’u Rwanda, yaje mu Rwanda inshuro ebyiri ari intumwa yihariye ya Perezida Yoweri Museveni azaniye ubutumwa Perezida Paul Kagame ubwo Ibihugu byombi byari mu nzira zo gushaka kubura umubano wari umaze igihe urimo igitotsi.

Tariki 29 Ukuboza 2019, Amb. Adonia Ayebare yakiriwe na Perezida Paul Kagame mu biro bye, amushyikiriza ubutumwa bwa Yoweri Kaguta Museveni nanone agaruka mu Rwanda tariki 17 Mutarama 2022 na bwo azaniye Kagem ubutumwa bwa Museveni.

Ambasaderi Adonia Ayebale, ni umwe mu bazi umubano w’u Rwanda na Uganda dore ko yanahagarariye igihugu cye cya Uganda mu Rwanda hagati ya 2002 na 2005.

Amb. Adonia Ayebale ubwo yakirwaga na Perezida Kagame muri 2019
Mur ntangiro z’uyu mwaka yongeye kuza mu Rwanda

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru