Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Joe Biden yavuze ko yishimiye gushyira umukono ku masezerano yavugururiwe i Kigali mu Rwanda yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere, yizeza Isi ko Igihugu cye kigiye kurushaho gukoresha ikoranabuhanga rigabanya iyo myuka.
Joe Biden yabitangaje kuri uyu wa Kane mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, aho yagize ati “Ntewe ishema no gusinya amasezerano y’amateka yavugururiwe i Kigali, azatuma inganda za America zirushaho gukoresha uburyo butangiza ikirere.”
Yakomeje agira ati “Ubuyobozi bwanjye buri gushyiraho uburyo bushoboka bwo kugabanya imyuka ihumanya ikirere, bityo rero Leta Zunze Ubumwe za America igomba kuyobora amasoko y’ikoranabuhanga ritangiza ikirere kandi rigatanga imirimo mishya myinshi.”
I’m proud to sign the Kigali Amendment – a historic, bipartisan win for American manufacturing and global climate action.
My Administration is phasing down super-polluting chemicals so the U.S. can lead the clean technology markets of the future and unlock thousands of new jobs.
— President Biden (@POTUS) October 27, 2022
Aya masezerano y’i Montreal yo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere yavugururiwe i Kigali mu Rwanda tariki 15 Ukwakira 2016, ni imwe mu ntambwe ikomeye yatewe n’Isi mu kubungabunga akayunguruzo k’izuba, bizatuma ubushyuhe bw’Isi bugabanuka ku kigero cyo hejuru.
Umwaka ushize ubwo hizihizwaga Isabukuru y’imyaka itanu aya masezerano amaze avugururiwe mu Rwanda, Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya yavuze ko aya masezerano aramutse yubahirijwe, yatanga umusaruro ushimishije.
Icyo gihe yavuze ko kubahiriza aya masezerano byatuma hagabanuka toni miliyari 80 z’ibyuka bya CO2 bihumanya ikirere mu mwaka wa 2050.
Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya yavuze kandi ko iyubahirizwa ry’aya masezerano byatuma igipimo cy’ubushyuhe kigabanuka kugeza kuri dogere selisiyusi 0,4 mu mwaka wa 2100.
RADIOTV10