Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Biden yishimiye gusinya amasezerano y’i Kigali anaha Isi isezerano rikomeye

radiotv10by radiotv10
29/10/2022
in MU RWANDA
0
Perezida Biden yishimiye gusinya amasezerano y’i Kigali anaha Isi isezerano rikomeye
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Joe Biden yavuze ko yishimiye gushyira umukono ku masezerano yavugururiwe i Kigali mu Rwanda yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere, yizeza Isi ko Igihugu cye kigiye kurushaho gukoresha ikoranabuhanga rigabanya iyo myuka.

Joe Biden yabitangaje kuri uyu wa Kane mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, aho yagize ati “Ntewe ishema no gusinya amasezerano y’amateka yavugururiwe i Kigali, azatuma inganda za America zirushaho gukoresha uburyo butangiza ikirere.”

Yakomeje agira ati “Ubuyobozi bwanjye buri gushyiraho uburyo bushoboka bwo kugabanya imyuka ihumanya ikirere, bityo rero Leta Zunze Ubumwe za America igomba kuyobora amasoko y’ikoranabuhanga ritangiza ikirere kandi rigatanga imirimo mishya myinshi.”

I’m proud to sign the Kigali Amendment – a historic, bipartisan win for American manufacturing and global climate action.

My Administration is phasing down super-polluting chemicals so the U.S. can lead the clean technology markets of the future and unlock thousands of new jobs.

— President Biden (@POTUS) October 27, 2022

Aya masezerano y’i Montreal yo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere yavugururiwe i Kigali mu Rwanda tariki 15 Ukwakira 2016, ni imwe mu ntambwe ikomeye yatewe n’Isi mu kubungabunga akayunguruzo k’izuba, bizatuma ubushyuhe bw’Isi bugabanuka ku kigero cyo hejuru.

Umwaka ushize ubwo hizihizwaga Isabukuru y’imyaka itanu aya masezerano amaze avugururiwe mu Rwanda, Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya yavuze ko aya masezerano aramutse yubahirijwe, yatanga umusaruro ushimishije.

Icyo gihe yavuze ko kubahiriza aya masezerano byatuma hagabanuka toni miliyari 80 z’ibyuka bya CO2 bihumanya ikirere mu mwaka wa 2050.

Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya yavuze kandi ko iyubahirizwa ry’aya masezerano byatuma igipimo cy’ubushyuhe kigabanuka kugeza kuri dogere selisiyusi 0,4 mu mwaka wa 2100.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight + seven =

Previous Post

Rubavu: Habonetse inzu yarimo magendu y’inzoga zirimo izikomeye n’imivinyu bya 50.000.000Frw

Next Post

Amatunda batubwiraga twarayahebye- Ubuhamya bw’uwari Colonel muri FDLR wiyemeje gutahuka

Related Posts

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

The Ministry of Education in partnership with MTN Rwanda, today officially launched the Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ) initiative,...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amatunda batubwiraga twarayahebye- Ubuhamya bw’uwari Colonel muri FDLR wiyemeje gutahuka

Amatunda batubwiraga twarayahebye- Ubuhamya bw’uwari Colonel muri FDLR wiyemeje gutahuka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.