Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri idasanzwe, igamije kurebera hamwe uburyo bwo gushakira umuti ibiza bidasanzwe biherutse kwibasira bimwe mu bice by’u Rwanda.
Iyi Nama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 08 Gicurasi 2023, mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, muri Village Urugwiro.
Itangazo dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, ryatangajwe kuri iki gicamunsi rigira rityi “Perezida Kagame ayoboye Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo kurebera hamwe ingamba za Guverinoma mu gushaka umuti w’imyuzure n’inkangu byabaye mu Turere dutandukanye, ndetse n’uburyo bwo gufasha abagizweho ingaruka.”
Iyi nama y’Abaminisitiri idasanzwe iteranye nyuma y’iminsi micye mu Rwanda habaye ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu bice byiganjemo ibyo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyaruguru.
Ibi biza byahitanye abantu 131, bikomeretsa abarenga 70, byangiza ibindi bikorwa binyuranye birimo inzu zarenga ibihumbi bitandatu (6 000) zasenyutse ndetse n’ibindi bikorwa remezo, birimo amashuri, imihanda yangiritse ndetse n’ibiraro n’amateme.
Perezida Paul Kagame wageneye ubutumwa imiryango y’ababuriye ababo muri ibi biza ndetse n’abandi bose byagizeho ingaruka, yabizeje ko Leta y’u Rwanda ikora ibishoboka byose mu guhangana n’iki kibazo.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, Perezida Paul Kagame yagize ati “Tubabajwe cyane kandi twihanganishije imiryango y’abahitanywe n’inkangu n’imyuzure byibasiriye Intara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo mu ijoro ryakeye. Turakora ibishoboka byose mu guhangana n’iki kibazo gikomeye. Nanjye ubwanjye ndabikurikiranira hafi.”
RADIOTV10