Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Perezida Kagame ayoboye Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yiga ku ngingo irebana n’ibyashenguye benshi

radiotv10by radiotv10
08/05/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame ayoboye Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yiga ku ngingo irebana n’ibyashenguye benshi
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri idasanzwe, igamije kurebera hamwe uburyo bwo gushakira umuti ibiza bidasanzwe biherutse kwibasira bimwe mu bice by’u Rwanda.

Iyi Nama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 08 Gicurasi 2023, mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, muri Village Urugwiro.

Itangazo dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, ryatangajwe kuri iki gicamunsi rigira rityi “Perezida Kagame ayoboye Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo kurebera hamwe ingamba za Guverinoma mu gushaka umuti w’imyuzure n’inkangu byabaye mu Turere dutandukanye, ndetse n’uburyo bwo gufasha abagizweho ingaruka.”

Iyi nama y’Abaminisitiri idasanzwe iteranye nyuma y’iminsi micye mu Rwanda habaye ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu bice byiganjemo ibyo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyaruguru.

Ibi biza byahitanye abantu 131, bikomeretsa abarenga 70, byangiza ibindi bikorwa binyuranye birimo inzu zarenga ibihumbi bitandatu (6 000) zasenyutse ndetse n’ibindi bikorwa remezo, birimo amashuri, imihanda yangiritse ndetse n’ibiraro n’amateme.

Perezida Paul Kagame wageneye ubutumwa imiryango y’ababuriye ababo muri ibi biza ndetse n’abandi bose byagizeho ingaruka, yabizeje ko Leta y’u Rwanda ikora ibishoboka byose mu guhangana n’iki kibazo.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, Perezida Paul Kagame yagize ati “Tubabajwe cyane kandi twihanganishije imiryango y’abahitanywe n’inkangu n’imyuzure byibasiriye Intara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo mu ijoro ryakeye. Turakora ibishoboka byose mu guhangana n’iki kibazo gikomeye. Nanjye ubwanjye ndabikurikiranira hafi.”

Perezida Kagame ayoboye Inama y’Abaminisitiri

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 − 4 =

Previous Post

Iburengerazuba bw’u Rwanda hongeye kuva inkuru y’incamugongo

Next Post

Ikipe ikomeye i Burayi ikorana n’u Rwanda iri kurambagiza umutoza w’umunyabigwi

Related Posts

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ikipe ikomeye i Burayi ikorana n’u Rwanda iri kurambagiza umutoza w’umunyabigwi

Ikipe ikomeye i Burayi ikorana n’u Rwanda iri kurambagiza umutoza w’umunyabigwi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.