Sunday, December 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame mu Bubiligi mu nama yahuriyemo n’abarimo Tshisekedi wa Congo na Ramaphosa wa S.Africa

radiotv10by radiotv10
09/10/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame mu Bubiligi mu nama yahuriyemo n’abarimo Tshisekedi wa Congo na Ramaphosa wa S.Africa
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame ari i Brussels mu Bubiligi, aho yagiye kwifatanya n’abandi Bakuru b’Ibihugu mu Nama y’Ihuriro ry’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi Global Gateway Forum, yitabiriwe n’abarimo Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi.

Byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 09 Ukwakira 2025, ko Perezida Kagame yitabiriye iri huriro ry’uyu mwaka.

Ubutumwa bwa Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda, bugira buti “None i Brussels, Perezida Kagame yifatanyije n’abandi Bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, mu Nama ya kabiri ya Global Gateway Forum 2025 yayobowe na Ursula von der Leyen, Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.”

Iyi nama y’uyu mwaka iribanda ku gukomeza gutahiriza umugozi umwe nk’isi mu gushakira umuti ibibazo biyugarije.

Bamwe mu Bakuru b’Ibihugu bitabiriye iri Huriro ribaye ku nshuro yaryo ya kabiri, barimo Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, João Manuel Gonçalves Lourenço wa Angola ari na we uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ndetse na Mohamed Ould Ghazouani wa Muaritania.

Jozef Síkela usanzwe ari Komiseri mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, yavuze ko muri iyi nama y’iminsi ibiri, abayobozi bayitabiriye bazarushaho guteza imbere imikoranire mu kugera ahazaza hahuriweho.

Avuga ko iyi nama y’iri Huriro Global Gateway hazaganirwa ku ngingo zinyuranye zirimo guhuza imbaraga nk’Imigabane y’Isi, guhanga imirimo, ndete no kugera ku iterambere rirambye.

Perezida Kagame Paul witabiriye inama y’uyu mwaka, iy’ushize, yari yahagarariwe n’uwari Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente.

Perezida Kagame n’abandi Bakuru b’Ibihugu

Perezida Kagame na bamwe mu banyacyubahiro bitabiriye iyi nama

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × one =

Previous Post

Ibyamenyekanye ku muturage wagaragaye asa nk’urwana n’Umupolisi mu Rwanda

Next Post

Inkuru nziza ku Mavubi, Ihurizo kuri Benin mbere yo gucakirana

Related Posts

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

by radiotv10
06/12/2025
0

Imiryango 214 itishoboye y'abahinzi ba Kawa yo mu Mirenge ya Rwinkwavu na Kabarondo yatangiye guhabwa ibiti bya Kawa ibihumbi 80,...

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

by radiotv10
05/12/2025
0

I Washington D.C. muri Leta Zunze Ubumwe za America, ahari hahanzwe amaso n’Isi yose, haraye habereye umuhango wo gusinya amasezerano...

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

by radiotv10
05/12/2025
0

Impinduka mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali hari abo zahiriye abandi ntizabahira , Hashize imyaka itanu manda ya mbere irangiye kuva...

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

by radiotv10
05/12/2025
0

Abagore bo mu Ngabo z’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, bagaragarije abagore n’abakobwa bo muri iki Gihugu...

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

by radiotv10
05/12/2025
0

Abanyekongo biganjemo abagore n’abana bakomeje guhungira mu Rwanda nyuma yuko imirwano ikomeje gukara mu bice bimwe mu byo muri Kivu...

IZIHERUKA

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda
FOOTBALL

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

by radiotv10
07/12/2025
0

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

06/12/2025
Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

06/12/2025
U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

06/12/2025
Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

06/12/2025
Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

05/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Inkuru nziza ku Mavubi, Ihurizo kuri Benin mbere yo gucakirana

Inkuru nziza ku Mavubi, Ihurizo kuri Benin mbere yo gucakirana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.