Perezida Kagame mu ishuri ryo muri Singapore yateye igiti gifite igisobanuro gihanitse

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’akazi muri Singapore yatangiriye muri Kaminuza ya Nanyang Technological University, yanasize ahateye igiti kitwa ‘Umukunde’ gifite igisobanuro gikomeye.

Perezida Kagame wageze muri iri shuri mu gitondo cya kare [mu masaha y’i Kigali] cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Nzeri 2022, yabanje gusura bimwe mu bikorwa by’iyi kaminuza bigararagaza amateka yaryo yatumye iza mu mashuri akomeye ku Isi.

Izindi Nkuru

Nyuma yo gusura ibi bikorwa, Perezida Paul Kagame yatanze ikiganiro kitabiriwe n’abantu bagera mu gihumbi (1 000).

Ni ikiganiro cyagarutse ku mateka u Rwanda rwanyuzemo arimo ashaririye yatumye habaho Jenoside Yakorewe Abatutsi ndetse n’uburyo rwiyubatse ruhereye hafi y’ubusa.

Yavuze ko ubwo u Rwanda rwari rumaze kuva muri Jenoside Yakorewe Abatutsi, benshi babonaga u Rwanda rudashobora kuva mu bibazo rwarimo.

Yagize ati “Inzira yo kubaka ubusugire bw’Igihugu yagaragara nk’inzozi zidashoboka. Ariko Igihugu cyacu cyazamuye ubukungu bwacyo ubu buhagaze neza.”

Perezida Paul Kagame yasoje uruzinduko rwe muri iyi Kaminuza ya ya Nanyang Technological University, atera igiti cy’urwibutso kitwa ‘Umukunde’ kizwi nka ‘Asam’ muri Singapore, gisobanura kugira ubumenyi mu ngeri nyinshi no kwigira mu rwego rwo guhanga udushya no gukora ibiramba.

Perezida Kagame yatanze ikiganiro muri iyi kaminuza

Iki giti gifite igisobanuro gikomeye

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru