Perezida Paul Kagame uri muri Leta Zunze Ubumwe za America, yitabiriye umuhango wo kwakira ku meza wateguwe n’Urwego Ngishwanana rw’Abanyamerika rwa American Global Strategies.
Nk’uko tubikesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Perezida Paul Kagame yitabiriye uyu musangiro wabaye ku mugoroba [muri USA] wo kuri uyu wa Mbere.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bivuga ko uyu musangiro “wateguwe na American Global Strategies, Urwego Ngishwanama ku ngamba, rwashinzwe n’uwahoze ari umujyanama mu by’umutekano muri America Robert O’Brien.”
Umukuru w’u Rwanda ari muri Leta Zunze Ubumwe za America, aho yitabiriye ibikorwa by’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ya 78 itangizwa ku mugaragaro kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Nzeri 2023.
Perezida Paul Kagame kandi ku Cyumweru yahuye n’Abagize Akanama k’Impuguke Ngishwanama ke (PAC), baganira ku bikenewe gukorwa mu rwego rwo gukomeza kwihutisha iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda n’imibereho myiza y’Abanyarwanda.
Aha muri Leta Zunze Ubumwe za America, Perezida Paul Kagame akomeje guhura n’abayobozi banyuranye, barimo abayobora Ibigo bikomeye, nka Albert Bourla usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Uruganda Phizer rukora imiti n’inkingo, baganiriye ku kongerera imbaraga imikoranire isanzwe iri hagati y’uru ruganda n’u Rwanda.
Perezida Paul Kagame kandi yanahuye na Keller Rinaudo Cliffton, Umuyobozi Mukuru wa Zipline, isanzwe inafite ibikorwa mu Rwanda by’indege zitagira abapilote zifashishwa mu kugeza amaraso n’imiti mu bitaro n’amavuriro anyuranye.
Uru ruganda rwa Zipline rusanzwe rukorera mu Bihugu birindwi, birimo u Rwanda, ari na ho rufite ibikorwa byinshi kurusha ahandi rukorera.
Perezida Kagame na Keller Rinaudo baganiriye ku kwagura imikoranire ya Zipline n’u Rwanda, isanzwe ihagaze neza kandi itanga umusaruro ushimishije.
Photos © Village Urugwiro
RADIOTV10