Wednesday, September 11, 2024

Perezida Kagame muri DRCongo yagaragaje akamaro k’ibiganiro bihoraho hagati y’ibihugu byombi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame uri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Nyuma yo kugirana ibiganiro byihariye na mugenzi we Félix Tshisekedi, yavuze ko ibiganiro bihoraho hagati y’ibihugu ari ingenzi kandi ko ibi bidakwiye kuba hagati y’u Rwanda na DRC gusa ahubwo no mu bindi bihugu byo mu karere n’ahandi hose.

Perezida Paul Kagame yabivugiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yagiye kuri uyu wa Kane tariki 25 Ugushyingo 2021 mu nama yiga ku buringanire, ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa n’uruhare rw’abagabo mu kurirandura.

Perezida Kagame wavuze ko iki kibazo gituma bimwe mu bihugu bidatera imbere, yavuze ko Umugabane wa Afurika ufite icyo wakora ngo iri hohoterwa riranduke burundu.

Perezida Kagame kandi yashimye mugenzi we Félix Tshisekedi wamutumiye muri iyi nama, anagaruka ku mubano mwiza w’Ibihugu byombi ukomeje gusagamba.

Ati “Icy’ingenzi gikomeye ni ibiganiro bihoraho biduhuza bigamije gutsimbataza umubano w’Ibihugu byombi by’ingenzi ku mahoro, iterambere n’umutekano atari ku bihugu byacu byombi ahubwo no mu karere n’ahandi.”

Kuva Félix Tshisekedi yatorerwa kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umubano w’ibihugu byombi wakunze kugaragaramo intambwe nziza, bikaba byaranakunze kugaragazwa n’ibiganiro abakuru b’ibihugu byombi bagiye bagirana.

Perezida Kagame yakunze kugaruka ku miyoborere ya mugenzi we Félix Tshisekedi waranzwe no gutuma ibi bihugu by’ibituranyi bibana neza.

Yavuze ko ibihugu biba bikwiye kugirana ibiganiro bihoraho
Perezida Kagame na mugenzi we Félix Tshisekedi baganiriye n’Itangazamakuru
Bagarutse ku mubano w’Ibihugu byombi

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts