Perezida Paul Kagame na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson bagiranye ikiganiro kuri Telefone cyagarutse ku masezerano y’ubufatanye y’u Rwanda n’u Bwongereza yo gushakira umuti ikibazo cy’abimukira.
Itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe (10 Downing Street), rivuga ko iki kiganiro cyo kuri telefone cyahuje Perezida Paul Kagame na Boris Johnson kibanze ku bufatanye bw’Ibihugu byombi biherutse kwiyemeza byo guhangana n’ikibazo gihangayikishije isi cy’abimukira.
Iri tangazo rigira riti “Minisitiri w’Intebe yashimiye Perezida ku bw’Igihugu cye kiyemeje gushakira umuti ikibazo cyugarije Isi cy’abimukira bajya mu Bihugu mu buryo butemewe n’amategeko.”
Minisitiri w’Intebe Boris Johnson yizeje u Rwanda imikoranire mu gushyira mu bikorwa gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda.
Aba bayobozi kandi banagarutse ku nama ya CHOGM izahuza abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma by’Umuryango w’Ibihugu bikoresha icyongereza izaba muri Kamena, bavuga ko bishimiye kuzitabira iyi nama.
Boris Johnson yaganiriye na Perezida Paul Kagame nyuma y’iminsi micye Guverinoma z’Ibihugu byabo zishyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu gukemura iki kibazo cy’abimukira bahungiye mu Bwongereza.
PM w’u Bwongereza yavuze ko aya masezerano azatuma abimukira babarirwa mu bihumbi boherezwa mu Rwanda kuko ari Igihugu kiza mu bya mbere ku Isi mu kugira umutekano.
Ni gahunda ikomeje kugarukwaho na benshi barimo abayamagana bavuga ko itari ikwiye kuko u Bwongereza bwikuyeho inshingano bukaba bugiye kwegeka umutwaro ku Rwanda.
Theresa May wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, na we yinjiye mu bamaganye iyi gahunda, avuga ko ishobora kuzatatanya imiryango.
Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (DGPR), Dr Frank Habineza na we wamaganye iyi gahunda, yavuze ko u Rwanda atari runini kurusha u Bwongereza ndetse ko rudakize kuburusha ku buryo ari rwo rwari rukwiye gukora ibyabunaniye.
Guverinoma y’u Rwanda na yo yakunze kugaragaza ko kwiyemeza iyi gahunda biri mu mugambi wo gukomeza gutanga umusanzu mu gutabara ikiremwamuntu cyaba kiri mu majye kuko u Rwanda na bamwe mu Banyarwanda bazi ingaruka zo gutereranwa.
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yavuze ko amateka u Rwanda rwanyuzemo atarwemerera kurebera kuba hari abantu bari gucuruzwa nk’ibicuruzwa no gukoreshwa imirimo y’uburetwa.
Yagize ati “Nibura bizajya mu mateka bavuge bati ‘u Rwanda n’u Bwongereza bagerageje gukemura icyo kibazo cy’abimukira abandi barebera.”
RADIOTV10