Tuesday, January 13, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame na Boris Johnson baganiriye kuri telefone

radiotv10by radiotv10
20/04/2022
in MU RWANDA
0
Perezida Kagame na Boris Johnson baganiriye kuri telefone
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson bagiranye ikiganiro kuri Telefone cyagarutse ku masezerano y’ubufatanye y’u Rwanda n’u Bwongereza yo gushakira umuti ikibazo cy’abimukira.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe (10 Downing Street), rivuga ko iki kiganiro cyo kuri telefone cyahuje Perezida Paul Kagame na Boris Johnson kibanze ku bufatanye bw’Ibihugu byombi biherutse kwiyemeza byo guhangana n’ikibazo gihangayikishije isi cy’abimukira.

Iri tangazo rigira riti “Minisitiri w’Intebe yashimiye Perezida ku bw’Igihugu cye kiyemeje gushakira umuti ikibazo cyugarije Isi cy’abimukira bajya mu Bihugu mu buryo butemewe n’amategeko.”

Minisitiri w’Intebe Boris Johnson yizeje u Rwanda imikoranire mu gushyira mu bikorwa gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda.

Aba bayobozi kandi banagarutse ku nama ya CHOGM izahuza abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma by’Umuryango w’Ibihugu bikoresha icyongereza izaba muri Kamena, bavuga ko bishimiye kuzitabira iyi nama.

Boris Johnson yaganiriye na Perezida Paul Kagame nyuma y’iminsi micye Guverinoma z’Ibihugu byabo zishyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu gukemura iki kibazo cy’abimukira bahungiye mu Bwongereza.

PM w’u Bwongereza yavuze ko aya masezerano azatuma abimukira babarirwa mu bihumbi boherezwa mu Rwanda kuko ari Igihugu kiza mu bya mbere ku Isi mu kugira umutekano.

Ni gahunda ikomeje kugarukwaho na benshi barimo abayamagana bavuga ko itari ikwiye kuko u Bwongereza bwikuyeho inshingano bukaba bugiye kwegeka umutwaro ku Rwanda.

Theresa May wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, na we yinjiye mu bamaganye iyi gahunda, avuga ko ishobora kuzatatanya imiryango.

Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (DGPR), Dr Frank Habineza na we wamaganye iyi gahunda, yavuze ko u Rwanda atari runini kurusha u Bwongereza ndetse ko rudakize kuburusha ku buryo ari rwo rwari rukwiye gukora ibyabunaniye.

Guverinoma y’u Rwanda na yo yakunze kugaragaza ko kwiyemeza iyi gahunda biri mu mugambi wo gukomeza gutanga umusanzu mu gutabara ikiremwamuntu cyaba kiri mu majye kuko u Rwanda na bamwe mu Banyarwanda bazi ingaruka zo gutereranwa.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yavuze ko amateka u Rwanda rwanyuzemo atarwemerera kurebera kuba hari abantu bari gucuruzwa nk’ibicuruzwa no gukoreshwa imirimo y’uburetwa.

Yagize ati “Nibura bizajya mu mateka bavuge bati ‘u Rwanda n’u Bwongereza bagerageje gukemura icyo kibazo cy’abimukira abandi barebera.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 3 =

Previous Post

Netflix yahagurukiye abantu baha abandi ‘Password’ za konti zabo

Next Post

U Rwanda rwemeye ko ruri mu biganiro na Denmark bigamije kurwoherereza abimukira

Related Posts

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

by radiotv10
13/01/2026
0

Bamwe mu batuye mu gace umusore wari umufana ukomeye wa Rayon Sports yasanzwemo yapfuye bikekwa ko yiyahuye, mu Murenge wa...

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

by radiotv10
13/01/2026
0

Abaturiye n’abakoresha umuhanda wa kaburimbo Saint Aloys–Nyagasenyi uhinguka munsi ya Gare ya Rwamagana, bavuga ko kuva wakorwa, wacaniwe rimwe gusa...

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

by radiotv10
13/01/2026
0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikwabo wamaze kwemezwa n’u Rwanda nk’umukandida mu matora ashobora kuzatuma ayobora...

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
13/01/2026
0

Editorial: The New World Economic Order

Editorial: The New World Economic Order

by radiotv10
12/01/2026
0

USA, China, and Europe in the Battle for Global Dominance. What about Africa? The global economy has entered a new...

IZIHERUKA

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga
AMAHANGA

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

by radiotv10
13/01/2026
0

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

13/01/2026
Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

13/01/2026
Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

13/01/2026
Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

13/01/2026
Twigereyeyo: Amatora muri Uganda yahumuye…Dore uko byifashe habura iminsi ibiri

Twigereyeyo: Amatora muri Uganda yahumuye…Dore uko byifashe habura iminsi ibiri

13/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rwemeye ko ruri mu biganiro na Denmark bigamije kurwoherereza abimukira

U Rwanda rwemeye ko ruri mu biganiro na Denmark bigamije kurwoherereza abimukira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.