Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bashyize indabo ku kimenyetso cy’Intwari z’u Rwanda mu rwego rwo guha icyubahiro Intwari z’u Rwanda zirimo n’izemeye kurumenera amaraso.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 01 Gashyantare, usanzwe ari umunsi wo kwizihiza Ubutwari bwaranze Intwari z’u Rwanda zirimo n’izarwitangiye.
Perezida wa Repubulika w’u Rwanda, Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze ku gicumbi cy’Intwari z’u Rwanda i Remera ku isaha ya saa yine n’iminota mirongo ine (10:40’).
Hahise haririmbwa Indirimbo Yubahiriza Igihugu, Rwanda Nziza irimo n’aharata Intwari z’u Rwanda, hagira hati “Abakurambere b’Intwari bitanze batizigama baraguhanga uva mu bukombe…”
Hakurikiyeho umuhango nyirizina, aho Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bashyize indabo ku kimenyetso cy’Intwari z’u Rwanda ndetse n’uhagarariye abahagarariye Ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda na we ashyira indabo kuri iki kimenyetso.
Intwari z’u Rwanda zizihizwa uyu munsi, zigizwe n’ibyiciro bitatu ariko birimo kimwe kitarabona Intwari zikijyamo.
Icyiciro cy’Imanzi, kirimo nyakwigendera Maj Gen Fred Gisa Rwigema uri mu batangije urugamba rwo kubohora Igihugu wanaje gusiga ubuzima ku rugamba, ndetse kikabamo n’umusirikare utazwi, uhagararariye abasirikare bose batabarukiye kuri uru rugamba.
Hari kandi icyiciro cy’Imena kikaba kiyinga Imanzi, kibarizwamo Umwami Mutara III Rudahigwa Charles Leon Pierre, Rwagasana Michel, Uwilingiyimana Agatha, Niyitegeka Félicité ndetse n’ Abanyeshuri b’i Nyange.
Hari n’icyiciro cy’Ingenzi, giteganyirizwa abantu bahize abandi mu bikorwa, mu bitekerezo no mu mibereho, bakabera abandi urugero ruhanitse rw’ubwitange no kugira akamaro gakomeye.
Kugeza ubu iki cyiciro gikurikira Imena, nta ntwari ikibarizwamo, gusa Urwego rushinzwe Intwari, Impeta n’Imidari by’Ishimwe, rutangaza ko hakiri gukorwa ubushakashatsi ku bagomba kugishyirwamo.
Photos/RBA
RADIOTV10