Wednesday, November 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame na Museveni bageze muri Kenya mu bikorwa bya EAC bahita bahura

radiotv10by radiotv10
08/04/2022
in MU RWANDA
0
Perezida Kagame na Museveni bageze muri Kenya mu bikorwa bya EAC bahita bahura
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Kagame Paul na Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda bageze i Nairobi muri Kenya aho bitabiriye isinyinywa ry’amasezerano aha uburenganzira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba EAC, babanza guhura bagirana ikiganiro.

Ibiro by’Umukuru w’u Rwanda byatangaje ko Perezida Kagame Paul yageze i Nairobi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Mata 2022.

Ubutumwa bw’Ibiro by’Umukuru w’u Rwanda bwanyujijwe kuri Twitter, bukomeza buvuga ko Perezida Kagame Paul yitabiriye “umuhango w’isinywa ry’amasezerano yo kwemeza Repubukika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.”

Uyu muhango wanitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba barimo Perezida Uhuru Kenyatta unayoboye uyu Muryango, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda na Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Perezida Yoweri Kaguta Museveni, mu butumwa yatambukije kuri Twitter ye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko na we yageze i Nairobi na we aho yitabiriye uyu muhango.

Kuri Twitter ya Museveni kandi yahise atangaza ko yahuye na Perezida Paul Kagame mbere y’uko bitabira uyu muhango w’isinywa ry’aya masezerano.

Museveni yagize ati “Nahuye na Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mbere gato y’uko twembi twitabira isinywa ry’amasezerano aha uburenganzira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri EAC.”

Tariki 21 Gashyantare 2020, Perezida Kagame Paul na Yoweri Museveni bari bahuriye i Gatuna mu biganiro byari bigamije gushaka umuti w’ibibazo byari bimaze igihe biri hagati y’Ibihugu byabo.

Ibi biganiro byari byanitabiriwe na Perezida João Lourenço wa Angola na Felix Tshisekedi wa DRC, byarangiye Uganda isabwe gusuzuma no guhagarika ibirego yashinjwaga n’u Rwanda kugira ngo harebwe uburyo umupaka wakongera gufungurwa.

Perezida Kagame Paul na mugenzi we Museveni bahuriye muri Kenya nyuma y’iminsi umubano w’Ibihugu byombi wongeye kuzahuka ndetse umupaka wa Gatuna warafunguwe ubu abaturage b’ibi Bihugu barongeye kugenderana.

Bahuriye muri Kenya nyuma y’ibyumweru bitatu, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba akaba umungu wa Museveni agiriye uruzinduko mu Rwanda akakirwa na Perezida Paul Kagame akanamugabira Inka.

Uru ruzinduko rwari urwa kabiri rwa Muhoozi mu mezi atatu, rwabaye mu gihe u Rwanda rwari rumaze iminsi rufunguye Umupaka wa Gatuna aho rwatangaje ko iri fungurwa rishingiye ku cyizere cy’izahuka ry’umubano warwo na Uganda kubera ibiganiro byari byahuje Perezida Kagame na Gen Muhoozi.

I met with H.E Paul Kagame, the President of the Republic of Rwanda shortly before we both witnessed the signing of the Treaty of Accession by the Democratic Republic of Congo to EAC at State House, Nairobi. pic.twitter.com/IOgakyJfNJ

— Yoweri K Museveni (@KagutaMuseveni) April 8, 2022

Perezida Kagame ubwo yari ageze muri Kenya

Museveni ubwo yari ageze i Nairobi

Abakuru b’Ibihugu bahise bajya muri uyu muhango

Perezida Kagame ashyira umukono kuri aya masezerano
Na Tshisekedi wa DRC
Na Uhuru Kenyatta

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − 5 =

Previous Post

Nk’ukomoka ku barokotse ‘Holocaust’ icuraburindi mwanyuzemo ndaryumva- Ambasaderi wa Israel

Next Post

Kicukiro: Abantu bataramenyekana bateye igisasu mu rugo rw’umuturage

Related Posts

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, Dafalla Musa yavuze ko urugomo rwagaragajwe na bamwe mu banyeshuri bakomoka muri iki Gihugu biga...

Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

by radiotv10
04/11/2025
0

Abantu 11 bakekwaho ubujura barimo abategeraga abantu banyura ahahoze irimbi ry’i Nyamirambo, bafatiwe mu mukwabu wakozwe na Polisi y’u Rwanda...

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

by radiotv10
04/11/2025
0

Perezida Paul Kagame uri i Doha muri Qatar, yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, bagirana...

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Eng.-Emotions of the first Rwandans taking part in Digital ID identity verification and photo registration

by radiotv10
04/11/2025
0

Some residents from three districts in Rwanda’s Southern Province, who were among the first to participate in the correction of...

Being a Single Mother is not the end of the World: The inspiring Journey of Tuyishime Clemence

Being a Single Mother is not the end of the World: The inspiring Journey of Tuyishime Clemence

by radiotv10
04/11/2025
1

At just 31, Tuyishime Clementine is redefining what strength looks like. A single mother to a 10-year-old boy now in...

IZIHERUKA

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi
IBYAMAMARE

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

by radiotv10
04/11/2025
0

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

04/11/2025
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

04/11/2025
DRC: Abashyigikiye Umunyapolitiki ufungiwe kubahuka Perezida bateguye imyigaragambyo

Uwari inkoramutima ya Tshisekedi wiyemeje kumurwanya yagarukanye imbaraga anatangaza umugambi adashobora kwihanganira

04/11/2025
Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

04/11/2025
Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

04/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kicukiro: Abantu bataramenyekana bateye igisasu mu rugo rw’umuturage

Kicukiro: Abantu bataramenyekana bateye igisasu mu rugo rw’umuturage

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.