Perezida Kagame Paul na Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda bageze i Nairobi muri Kenya aho bitabiriye isinyinywa ry’amasezerano aha uburenganzira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba EAC, babanza guhura bagirana ikiganiro.
Ibiro by’Umukuru w’u Rwanda byatangaje ko Perezida Kagame Paul yageze i Nairobi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Mata 2022.
Ubutumwa bw’Ibiro by’Umukuru w’u Rwanda bwanyujijwe kuri Twitter, bukomeza buvuga ko Perezida Kagame Paul yitabiriye “umuhango w’isinywa ry’amasezerano yo kwemeza Repubukika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.”
Uyu muhango wanitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba barimo Perezida Uhuru Kenyatta unayoboye uyu Muryango, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda na Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Perezida Yoweri Kaguta Museveni, mu butumwa yatambukije kuri Twitter ye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko na we yageze i Nairobi na we aho yitabiriye uyu muhango.
Kuri Twitter ya Museveni kandi yahise atangaza ko yahuye na Perezida Paul Kagame mbere y’uko bitabira uyu muhango w’isinywa ry’aya masezerano.
Museveni yagize ati “Nahuye na Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mbere gato y’uko twembi twitabira isinywa ry’amasezerano aha uburenganzira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri EAC.”
Tariki 21 Gashyantare 2020, Perezida Kagame Paul na Yoweri Museveni bari bahuriye i Gatuna mu biganiro byari bigamije gushaka umuti w’ibibazo byari bimaze igihe biri hagati y’Ibihugu byabo.
Ibi biganiro byari byanitabiriwe na Perezida João Lourenço wa Angola na Felix Tshisekedi wa DRC, byarangiye Uganda isabwe gusuzuma no guhagarika ibirego yashinjwaga n’u Rwanda kugira ngo harebwe uburyo umupaka wakongera gufungurwa.
Perezida Kagame Paul na mugenzi we Museveni bahuriye muri Kenya nyuma y’iminsi umubano w’Ibihugu byombi wongeye kuzahuka ndetse umupaka wa Gatuna warafunguwe ubu abaturage b’ibi Bihugu barongeye kugenderana.
Bahuriye muri Kenya nyuma y’ibyumweru bitatu, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba akaba umungu wa Museveni agiriye uruzinduko mu Rwanda akakirwa na Perezida Paul Kagame akanamugabira Inka.
Uru ruzinduko rwari urwa kabiri rwa Muhoozi mu mezi atatu, rwabaye mu gihe u Rwanda rwari rumaze iminsi rufunguye Umupaka wa Gatuna aho rwatangaje ko iri fungurwa rishingiye ku cyizere cy’izahuka ry’umubano warwo na Uganda kubera ibiganiro byari byahuje Perezida Kagame na Gen Muhoozi.
I met with H.E Paul Kagame, the President of the Republic of Rwanda shortly before we both witnessed the signing of the Treaty of Accession by the Democratic Republic of Congo to EAC at State House, Nairobi. pic.twitter.com/IOgakyJfNJ
— Yoweri K Museveni (@KagutaMuseveni) April 8, 2022
RADIOTV10