Friday, December 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Perezida Kagame na Sassou Nguesso bagize umusangiro baganira ku mubano mwiza wabo n’uw’Ibihugu byombi

radiotv10by radiotv10
12/04/2022
in Uncategorized
0
Perezida Kagame na Sassou Nguesso bagize umusangiro baganira ku mubano mwiza wabo n’uw’Ibihugu byombi
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko muri Repubulika ya Congo, yakiriwe ku meza na mugenzi we Denis Sassou Nguesso, baboneraho kongera kuganira ku mubano w’Ibihugu byombi ugeze ahashimishije.

Uyu musangiro wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 11 Mata 2022, ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame wagendereye iki Gihugu cya Congo.

Perezida Paul Kagame yaboneyeho gushimira mugenzi we Denis Sassou Nguesso wamutumiye kuza gusura Igihugu cye ndetse n’uburyo yamwakiriye n’abaturage b’Igihugu cye.

Perezida Paul Kagame kandi yavuze ko yishimiye kuba agarutse i Brazaville ndetse no kuba agiye kongera gusura Oyo.

Mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere kandi Perezida Kagame yari yabanje kugeza ijambo ku Nteko Ishinga Amategeko ya Congo imitwe yombi.

Muri iri jambo, Umukuru w’u Rwanda yagarutse ku mubano w’Ibihugu byombi, avuga ko kuva mu myaka yatambutse Ibihugu byombi byubatse umusingi ukomeye w’uyu mubano ndetse bisanyana amasezerano atandukanye ndetse ko “hazasinywa andi mu gukomeza gutsimbataza umubano no kugaragaza umusaruro wawo.”

Yagarutse ku cyorezo cya Covid-19 cyazaniye isi akaga bityo ko kugira ngo Ibihugu bikomeze urugendo rwo kwigobotora ingaruka zacyo bisaba ubufatanye.

Ati “Ibihugu bya Afurika ntabwo byabyikuramo byonyine. Ni yo mpamvu Perezida duha agaciro ubucutu bw’Abanye-Congo n’Abanyarwanda kandi mpa agaciro umubano dufitanye Perezida.”

Yavuze ko Ibihugu byombi bifite ibikenewe mu kwikura mu mbogamizi zihari nko kuba bishyize hamwe mu nzego zinyuranye.

Abakuru b’Ibihugu byombi bagize umusangiro

Abayobozi ku mpande zombi na bo basangiye
Perezida Kagame yavuze ko aha agaciro ubucuti buri hagati ye na mugenzi we ndetse n’ubw’abaturage b’Ibihugu byombi

Photos © Village Urugwiro

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 + five =

Previous Post

Urugendo Kigali-Amajyepfo ubu ni ruhire, umuhanda wongeye kuba nyabagendwa

Next Post

Rwabuze gica: Baguye gitumo abo bita abarozi n’imiti y’amayobera, bo bavuga ko ari abavuzi

Related Posts

Behind Every Success, There’s a Woman

Behind Every Success, There’s a Woman

by radiotv10
02/12/2025
0

In every great achievement, every celebrated milestone, and every story of resilience, there is often someone whose name is rarely...

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

by radiotv10
19/11/2025
0

Mu Kagari ka Mpare mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, hagaragaye umurambo w’umugabo w’imyaka 25 umanitse mu giti,...

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ikipe ya Bugesera FC yahakanye amakuru yavugaga ko igiye gukina na Al Hilal, mu gihe iyi kipe yo yari yamaze...

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

by radiotv10
25/08/2025
0

Umuryango wa Ngarambe François Xavier wifurije isabukuru nziza y’umwaka umwe umuhungu we Ngarambe Rwego usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri...

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

by radiotv10
31/07/2025
0

Nyuma yuko bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, banditse basaba ko amatora y’iri Shyirahamwe asubikwa,...

IZIHERUKA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze
AMAHANGA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

by radiotv10
12/12/2025
0

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

12/12/2025
Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

12/12/2025
Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

12/12/2025
Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

12/12/2025
Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rwabuze gica: Baguye gitumo abo bita abarozi n’imiti y’amayobera, bo bavuga ko ari abavuzi

Rwabuze gica: Baguye gitumo abo bita abarozi n'imiti y'amayobera, bo bavuga ko ari abavuzi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.