Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko yagiranye ikiganiro cyiza n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres ku makimbirane ari mu Burasirazuba bwa DRCongo, avuga ko haramutse habayeho ubushake hagagurikizwa ibyemerejwe i Nairobi n’i Luanda, umuti waboneka.
Perezida Paul Kagame mu butumwa yanyujije kuri Twitter mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 31 Ukwakira 2022, yatangaje ko yagiranye iki kiganiro n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye.
Yagize ati “Mu mwanya muto ushize nagiranye ikiganiro cyiza n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ku makimbirane ari mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”
Umukuru w’u Rwanda yagarutse ku nzira zisanzwe zarashyizweho zo gushakira umuti biriya bibazo, avuga ko ziramutse zubakiweho zatanga igisubizo.
Ati “Inzira n’uburyo bwo gukemura ibibazo mu mahoro, zirahari mu gihe zashingira ku myanzuro yafatiwe i Nairobi, i Luanda ndetse n’ubundi bushake bwagaragajwe n’amahanga. Tugomba kwiyemeza ubwacu kubishyira mu bikorwa.”
Ibiganiro by’i Nairobi byahuje Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’iby’i Luanda byahuje Perezida Paul Kagame na Tshisekedi kimwe n’izindi nama zatanzwe n’imiryango mpuzamahanga nk’Umuryango w’Abibumbye, bose bagarutse ko hagomba kubaho ibiganiro.
Ikindi kandi cyasabwe, ni uko hagomba kurwanywa imitwe yose yitwaje intwaro iri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Gusa Guverinoma y’u Rwanda ishinja ubutegetsi bwa Congo kurenga ku byagiye byumvikanwaho ndetse n’ibyakunze gutangazwa na Perezida Felix Tshisekesi, ahubwo iki Gihugu kikaba giherutse kubura imirwano aho FARDC ifatanyije n’imitwe irimo FDLR baherutse kongera kugaba ibitero kuri M23.
Perezida Kagame yaganiriye na António Guterres nyuma y’amasaha macye, ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buhaye amasaha 48 Ambasaderi w’u Rwanda muri iki Gihugu, kuba atakihabarizwa.
Congo-Kinshasa ikomeje gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, mu gihe u Rwanda na rwo rukomeje kuvuga ko iki Gihugu cy’igituranyi kiri gufasha umutwe wa FDLR kwicuma ugana mu Rwanda ngo uruhungabanyirize umutekano.
Kuri iki Cyumweru tariki 30 Ukwakira 2022, Guverinoma y’u Rwanda yashyize hanze itangazo, ivuga ko yababajwe n’icyemezo cya Congo cyo kwirukana Ambasaderi warwo, ivuga ko inzego z’umutekano zarwo ziryamiye amajanja ku mupaka kugira ngo hatagira abawuhungabanya baturutse muri Congo.
RADIOTV10