Perezida Kagame Paul ari mu Misiri mu ruzinduko yakiriwemo na mugenzi we Abdel Fattah Al-Sisi of Egypt, banagiranye ibiganiro byo mu muhezo.
Uru ruzinduko rwa Perezida Paul Kagame arugize nyuma y’urw’iminsi itatu aherutse kugirira muri Azerbaijan, yari yatangiye tariki 19 Nzeri 2025.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Nzeri, byatangaje ko “Perezida Kagame yageze mu Misiri mu ruzinduko rw’akazi mu Misiri.”
Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda, yakomeje ivuga ko Umukuru w’Igihugu “yakiriwe na Perezida Abdel Fattah Al-Sisi wa Misiri muri Al-Ittihadiya Palace, aho Abakuru b’Ibihugu bombi bagiranye ibiganiro byo mu muhezo (tête-à-tête) mbere yuko bayobora Ibiganiro by’amatsinda y’intumwa zabo.”
Igihugu cy’u Rwanda n’icya Misiri, bisanganywe umubano n’imikoranire myiza, bishingiye ku masezerano y’ubufatanye n’imikoranire byasinyanye, arimo ayashyizweho umukono muri Kanama 2024 nyuma y’umunsi umwe gusa Perezida Kagame arahiriye kuyobora u Rwanda. Aya masezerano ni ayo guteza imbere ubucuruzi, ubwikorezi, n’ubuzima.
U Rwanda na Misiri kandi bisanganywe imikoranire mu bya Gisirikare, aho tariki 01 Kamena uyu mwaka wa 2025, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Misiri, Lt Gen Ahmed Fathi Ibrahim Khalifa, yagiriye mu Rwanda uruzinduko rw’iminsi itatu.
Muri urwo ruzinduko kandi Umugaba Mukuru w’Ingabo za Misiri, n’uw’iz’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga, banasinyanye amasezerano agamije guteza imbere imikoranire hagati y’Ingabo z’Ibihugu byombi buryo burambye.


RADIOTV10