Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni, yongeye kuvuga kuri Perezida Paul Kagame, yifashishije ifoto Perezida Kagame ari kumwe n’Umwamikazi Rosalie Gicanda, avuga ko uretse kuba Perezida Kagame ari Umusirikare mwiza ariko anafitanye isano n’umuryango w’Ubwami.
Lt Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, amaze iminsi ashima Perezida Kagame aho yanavuze ko ari Se wabo.
Kuva yaza mu Rwanda mu mpera z’ukwezi gushize, ndetse na mbere yaho gato, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yakunze kugaruka kuri Perezida Kagame amushimira.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Gashyantare 2022, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yashyize ifoto kuri Twitter ye, igaragza Perezida Kagame ari kumwe n’Umwamikazi Rosalie Gicanda mu bihe byo hambere.
Ubutumwa buherekeje iyi foto, bugira buti “Perezida Kagame ari kumwe na Nyirasenge Umwamikazi Rosalie Gicanda mu myaka y’ 1970.”
President Kagame and his auntie Queen Rosalie Gicanda in the 1970s. Queen Gicanda was wife of King Mutara III Rudahigwa. A great King. President Kagame is not only a great military commander but he is also royalty! pic.twitter.com/NqhNKKcciE
— Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) February 23, 2022
Lt Gen Muhoozi Kainerugaba akomeza avuga ko Umwamikazi Gicanda yari umugore w’Umwami Mutara III Rudahigwa, ati “Umwami mwiza.”
Muhoozi akomeza agira ati “Perezida Kagame si ukuba ari Umusirikare w’Intangarugero gusa ahubwo anakomoka mu muryango w’Ubwami.”
Rosalie Gicanda wishwe tariki 20 Mata 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi, azwiho kugwa neza aho buri wese wabashije kugira amahirwe yo kuvugana na we, amushimira ubugwaneza.
RADIOTV10