Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko mu Bufaransa, yahuye na mugenzi we w’iki Gihugu, Emmanuel Macron bagirana ibiganiro byagarutse ku ngingo zirimo izirebana n’imikoranire y’u Rwanda n’u Bufaransa.
Amakuru dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, avuga ko Perezida Paul Kagame yahuye na mugenzi we w’u Bufaransa i Paris.
Ubutumwa bwa Perezidansi ya Repubukika y’u Rwanda bwatambutse, bugira buti “Muri iki gitondo, Perezida Kagame yahuye na mugenzi we w’u Bufaransa, Perezida Emmanuel Macron bagirana ibiganiro ku bibazo by’Isi ndetse no ku bufatanye bubyara inyungu hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa.”
Kuva Perezida Emmanuel Macron yajya ku butegetsi, imikoranire n’umubano hagati y’Igihugu cye cy’u Bufaransa n’u Rwanda, yarushijeho kuba myiza, kurusha mu bihe byabanje, dore ko ari na bwo iki Gihugu cy’i Burayi cyemeye uruhare cyagize mu mateka y’ibyabaye mu Rwanda.
Muri Gicurasi 2021, Emmanuel Macron yagiriye uruzinduko rw’amateka mu Rwanda, ubwo Abanyarwanda bari mu minsi ijana yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse anasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, aho yavugiye ijambo ryumvikanamo gusaba imbabazi ku ruhare rw’Igihugu cye mu byabaye mu Rwanda.
Ni uruzinduka yagiriye mu Rwanda nyuma yo kugezwaho Raporo y’impuguke yiswe ‘Duclert’ yagaragaje ko u Bufaransa bwagize uruhare mu mateka mabi y’ibyabaye mu Rwanda.
Hari hashize umwaka Perezida Kagame n’ubundi agiriye uruzinduko muri iki Gihugu cy’u Bufaransa, aho yaherukagayo muri Kamena 2024, ubwo yari yitabiriye Inama yigaga ku bijyanye n’inkingo no guhanga udushya.

RADIOTV10