Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amajyepfo: Hari Abahinzi bifuza ishwagara kuko uhinze atayikoresheje ataha amaramasa

radiotv10by radiotv10
09/12/2021
in MU RWANDA
0
Amajyepfo: Hari Abahinzi bifuza ishwagara kuko uhinze atayikoresheje ataha amaramasa
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bahinzi bo mu Turere twa Nyamagabe, Nyaruguru na Gisagara bavuga ko ubutaka bwabo bwashaje ku buryo iyo bahinze badakoresheje ishwagara batabona umusaruro ushimishishije, bagasaba koroherezwa kuyibona kugira ngo barusheho kwiteza imbere.

Bamwe mu bahinzi bo mu Ntara y’Amajyepfo bavuga ko guhinga nta shwagara ari kimwe no kubireka, bakaba bifuza koroherezwa kuyibona kugira ngo bajye babasha kubona umusaruro.

Bamwe muri aba bahinzi ni abo mu Karere ka Nyaruguru, Gisagara na Nyamagabe bavuga ko ubutaka bwabo bwashaje ku buryo kugira ngo babone umusaruro bibasaba kubuhendahenda.

Inzego z’ubuhinzi zivuga ko 50% by’ubutaka  by’u Rwanda bufite acide nyinshi ituma busharira, ku buryo ubuhinzi bwo muri ibyo bice buba bukenewe kwitabwaho byihariye.

Kamali Stephen utuye mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe ati “Ubutaka bwarashaje ntibukera, kandi ni ku bihingwa byose, gusa hari aho ukoresha ishwagara n’ifumbire mvauganda bikera, ariko ishwagara ntabwo tubasha kuyibona bitworoheye.”

Undi wo mu Karere ka Gisagara na we yagize ati “Iyo urebye aho imyaka yahinzwe hakoreshejwe ishwagara ubona ko bitandukanye n’aho itari, turasaba natwe kuzadufasha kuyibona kandi igashyirwa muri nkunganire.”

Ni ikibazo aba baturage bamaze igihe itari gito bagaragaza,kuko no muri 2013 ubwo perezida Kagame yasuraga abaturage bo mu karere ka Nyaruguru na bo bakimugejejeho abizeza kugikemura.

Kuva ubwo ubwo Imyaka ibaye umunani iki kibazo kikiri ingume, icyakora ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB kivuga ko cyatangije umushinga wo kureba ubwoko bw’ishwagara bwatanga umusaruro kandi ngo ntibizatinda igisubizo kitabonetse

Umuyobozi w’umushinga ushinzwe gukora ubushakashatsi ku nyongeramusaruro muri RAB, Dr. Jules Rutebuka.

Ati “Kugeza ubu igice kinini cy’igihugu gifite ubutaka busharira, rero hatangiye gutangwa ishwagara ariko haherwa ku gice gifite ubusharire bukabije. UbU bushakashatsi niburangirA tumaze kumenya ishwagara yakwirana na buri gace, tuzasaba MINAGRI nk’izindi nyongeramusaruro iyishyire muri nkunganire kugira ngo abaturage bayibone.”

Aba baturage bavuga ko mu gihe inzozi zabo zaba impamo bagahabwa ishwagara yo kuzanzamura ubu butaka bwabo, byatuma ikibazo cyo kutihaza mu biribwa kiba amateka.

Bavuga ko ubu kuri hegitare imwe beza ibilo 500 by’ibishyimbo mu gihe baramutse babonye ishwagara bajya basararura toni imwe, naho ku ngano ahavaga toni 1 bakaba bahasarura toni ziri hagati y’eshatu n’enye.

Eugenie NYIRANSABIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 2 =

Previous Post

Gukingira COVID mu Rwanda: Intego ya 2021 yamaze kugerwaho umwaka ukibura iminsi 20

Next Post

COVID-19 itaherukaga kugira uwo ihitana mu Rwanda yatwaye ubuzima bw’umwana w’imyaka 13

Related Posts

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Eng.-President Kagame and First Lady host International Philanthropists

by radiotv10
27/01/2026
0

President Paul Kagame and First Lady Jeannette Kagame hosted international philanthropists Bill and Joyce Cummings, along with key actors in...

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo...

IZIHERUKA

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi
MU RWANDA

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

27/01/2026
Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

27/01/2026
Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Eng.-President Kagame and First Lady host International Philanthropists

27/01/2026
Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
COVID-19 itaherukaga kugira uwo ihitana mu Rwanda yatwaye ubuzima bw’umwana w’imyaka 13

COVID-19 itaherukaga kugira uwo ihitana mu Rwanda yatwaye ubuzima bw’umwana w’imyaka 13

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.