Perezida Paul Kagame uri muri Samoa aho yitabiriye Ibikorwa by’Inama ya CHOGM y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bihuriye mu Muryango ‘Commonwealth’, yitabiriye ibiganiro byayobowe n’Umwami w’u Bwongereza Charles III.
Ibi biganiro byayobowe n’Umwami w’u Bwongereza, Charles III, byagarutse kuri gahunda y’Amasoko arambye, izwi nka Sustainable Markets Initiative (SMI).
Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame unayoboye Umuryango w’Ibihugu bikoresha Urumimi rw’Icyongereza muri iyi myaka ibiriri iri kurangira, yanabonanye n’Umwami Charles III muri ibi biganiro.
Iyi nama ya CHOGM iri kubera mu Gihugu cya Samoa, ni na yo Perezida Paul Kagame azaherekanyamo ububasha n’ugomba kumusimbura kuri izi nshingano, aho biteganyijwe gukorwa mu Nama nyirizina y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma izaba kuri uyu wa Gatanu.
Iyi nama ya Sustainable Markets Initiative (SMI) yayobowe n’Umwami w’u Bwongereza, igamije gutera imbaraga urwego rw’abikorera mu gushora imari mu bikorwa birambye, ndetse no gushishikariza Ibihugu gukomeza gukurura abashoramari by’umwihariko mu bikorwa bitabangamira ibidukikije.
Iyi gahunda kandi inarimo inkingi zinyuranye zirimo izo mu rwego rw’Ubuhinzi no kongerera agaciro ibibukomokaho, inagaragaza imirongo yatuma ubuhinzi bukorwa mu buryo bwa kinyamwuga, kandi bukarushaho kugira uruhare mu kwihaza mu biribwa no kuzamura urwego rw’ubucuruzi bwohereza ibicuruzwa hanze.
RADIOTV10