Perezida Paul Kagame yatangaje ko Abanyarwanda bihanganishije Umwami wa Maroc, Mohammed VI wapfushije umubyeyi we, kandi ko bifatanyije n’umuryango w’Ubwami bwa Maroc, ndetse n’abaturage b’iki Gihugu, muri ibi bihe by’akababaro.
Umukuru w’u Rwanda yabitangaje mu butumwa yatanze mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 30 Kamena 2024, bwo kwihanganisha Umwami wa Morocco n’abaturage b’iki Gihugu.
Perezida Paul Kagame, yagize ati “Mu izina ry’Abanyarwanda no mu izina ryanjye bwite, nihanganishije Nyiricyubahiro Umwami Mohammed VI ku bw’itabaruka ry’umubyeyi we, Umwamikazi Lalla Latifa.”
Umukuru w’Igihugu, yakomeje agira ati “U Rwanda rwifatanyije n’Umuryango w’ibwami ndetse n’abaturage b’Ubwami bwa Morocoo, muri ibi bihe bitoroshye by’akababaro.”
Uretse kuba u Rwanda na Maroc ari Ibihugu bisanganywe umubano mwiza, Perezida Paul Kagame n’Umwami wa Maroc, Mohammed VI; basanzwe bafitanye umubano mwiza, aho mu kwezi k’Ukwakira 2016 yagiriye uruzinduko mu Rwanda, akakirwa n’Umukuru w’u Rwanda.
Icyo gihe kandi Umwami wa Maroc ubwo yari ahumuje uruzinduko rwe mu Rwanda rwari runabaye urwa mbere, yaherekejwe na Perezida Kagame amutwaye mu modoka.
Muri uwo mwaka wa 2016, Umukuru w’u Rwanda na we yari yagiriye uruzinduko muri Maroc muri Kamena, aho na we yanaherewe umudari w’icyubahiro witiriwe Wissam Al-Mohammadi, yambitswe n’Umwami Mohammed VI.
RADIOTV10