Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yafashe mu mugongo Umwami wa Maroc wapfushije umubyeyi

radiotv10by radiotv10
01/07/2024
in MU RWANDA
0
Perezida Kagame yafashe mu mugongo Umwami wa Maroc wapfushije umubyeyi
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yatangaje ko Abanyarwanda bihanganishije Umwami wa Maroc, Mohammed VI wapfushije umubyeyi we, kandi ko bifatanyije n’umuryango w’Ubwami bwa Maroc, ndetse n’abaturage b’iki Gihugu, muri ibi bihe by’akababaro.

Umukuru w’u Rwanda yabitangaje mu butumwa yatanze mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 30 Kamena 2024, bwo kwihanganisha Umwami wa Morocco n’abaturage b’iki Gihugu.

Perezida Paul Kagame, yagize ati “Mu izina ry’Abanyarwanda no mu izina ryanjye bwite, nihanganishije Nyiricyubahiro Umwami Mohammed VI ku bw’itabaruka ry’umubyeyi we, Umwamikazi Lalla Latifa.”

Umukuru w’Igihugu, yakomeje agira ati “U Rwanda rwifatanyije n’Umuryango w’ibwami ndetse n’abaturage b’Ubwami bwa Morocoo, muri ibi bihe bitoroshye by’akababaro.”

Uretse kuba u Rwanda na Maroc ari Ibihugu bisanganywe umubano mwiza, Perezida Paul Kagame n’Umwami wa Maroc, Mohammed VI; basanzwe bafitanye umubano mwiza, aho mu kwezi k’Ukwakira 2016 yagiriye uruzinduko mu Rwanda, akakirwa n’Umukuru w’u Rwanda.

Icyo gihe kandi Umwami wa Maroc ubwo yari ahumuje uruzinduko rwe mu Rwanda rwari runabaye urwa mbere, yaherekejwe na Perezida Kagame amutwaye mu modoka.

Muri uwo mwaka wa 2016, Umukuru w’u Rwanda na we yari yagiriye uruzinduko muri Maroc muri Kamena, aho na we yanaherewe umudari w’icyubahiro witiriwe Wissam Al-Mohammadi, yambitswe n’Umwami Mohammed VI.

Muri 2016 ubwo Mohammed VI yagiriraga uruzinduko mu Rwanda
Perezida Kagame ubwo yari amuherekeje ahumuje uruzinduko rwe mu Rwanda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × two =

Previous Post

Menya inama igirwa Leta mu guca intege igipimo cyo kunywa inzoga mu Rwanda gikomeje kuzamuka

Next Post

Lady Gaga Pulled Off One of the Best Halftime Shows Ever

Related Posts

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Minister Olivier Nduhungirehe has reacted after the European Parliament once again involved itself in the case of politician Victoire Ingabire,...

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

by radiotv10
29/01/2026
0

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga uherutse gushyiraho ubutumwa bwafashwe na bamwe nk’ubwishongozi, yasabye imbabazi ku bo bwakomerekeje, avuga ko yari...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

ADVERTISEMENT
Next Post

Lady Gaga Pulled Off One of the Best Halftime Shows Ever

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.