Perezida Paul Kagame n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani basuye Urwuri rw’Umukuru w’Igihugu, anamugabira Inka z’inyambo, nk’ikimenyetso cy’igihango n’ubucuti busanzwe bushize imizi hagati y’aba bayobozi bombi.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 20 Ugushyingo ku munsi wa mbere w’uruzinduko rw’iminsi ibiri rw’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, ari kugirira mu Rwanda nyuma yuko ageze i Kigali akakirwa ku Kibuga cy’Indege na Perezida Kagame.
Nk’uko tubikesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane “Perezida Kagame na Nyiricyubahiro Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, batambagiye urwuri rwa Perezida, aho yagabiye nyakubahwa Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani Inka z’Inyambo, nk’ikimenyetso gifite igisobanuro mu mizi y’umuco Nyarwanda cy’ubucuti, ubwubahane, ndetse n’igihango bisanzwe hagati y’abayobozi bombi n’Ibihugu byabo.”
Mu mafoto yashyizwe hanze na Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda, agaragaza Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar atembera mu Rwuri rw’Umukuru w’u Rwanda, bigaragara ku maso ko yishimye, ari na ko yagendaga afata amafoto nk’urwibutso rw’ibihe byiza yagize.
Perezida Kagame n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, basanzwe bafitanye ubucuti bwihariye, dore ko Emir wa kiriya Gihugu yakunze kugaragaza Umukuru w’u Rwanda, nk’umuyobozi w’intangarugero kubera imiyoborere ye ireba kure n’ubushishozi buhanitse mu byo akora.




RADIOTV10






