Perezida Paul Kagame uri i Baku muri Azerbaijan aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga ya 29 yiga ku mihindagurikire y’Ibihe (COP29), yabonaye na mugenzi we wa Kazakhstan, Kassym-Jomart Tokayev ndetse n’Igikomangoma cy’Ubwami bwa Jordan, Prince Al Hussein bin Abdullah.
Umukuru w’u Rwanda wageze i Baku mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Ugushyingo 2024, yahise anitabira itangizwa ry’iyi nama ya COP 29 mu gikorwa cyabereye kuri Sitade ya Baku.
Umukuru w’u Rwanda ubwo yitabiraga itangizwa ry’iyi nama, yahawe ikaze na Perezida Ilham Aliyev wa Azerbaijan ndetse n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres mbere yuko bajya ahari abandi bayobozi bitabiriye itangizwa ry’iyi nama mpuzahanga isanzwe itegurwa n’Umuryango w’Abibumbye.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, kandi byatangaje ko mu gitondo cy’uyu munsi “Perezida Kagame yahuye na Kassym-Jomart Tokayev wa Kazakhstan bitabiriye COP 29.”
Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda, ivuga ko Abakuru b’Ibihugu byombi “Baganiriye ku gutsimbataza imikoranire ishingiye ku bukungu mu nzego zitandukanye, mu nyungu z’Abaturage b’u Rwanda n’Aba Kazakhstan.”
Nanone kandi Perezida Paul Kagame yanahuye n’Igikomangoma cy’Ubwami bwa Jordan, Prince Al Hussein bin Abdullah na we bagirana ibiganiro.
Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame na Prince Al Hussein bin Abdullah baganiriye ku mubano w’u Rwanda na Jordan usanzwe wifashe neza, byose biganisha ku nyungu zihuriweho z’abatuye ibi Bihugu byombi.
RADIOTV10