Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi wa Kazakhstan n’Igikomangoma cya Jordan

radiotv10by radiotv10
12/11/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi wa Kazakhstan n’Igikomangoma cya Jordan
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame uri i Baku muri Azerbaijan aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga ya 29 yiga ku mihindagurikire y’Ibihe (COP29), yabonaye na mugenzi we wa Kazakhstan, Kassym-Jomart Tokayev ndetse n’Igikomangoma cy’Ubwami bwa Jordan, Prince Al Hussein bin Abdullah.

Umukuru w’u Rwanda wageze i Baku mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Ugushyingo 2024, yahise anitabira itangizwa ry’iyi nama ya COP 29 mu gikorwa cyabereye kuri Sitade ya Baku.

Umukuru w’u Rwanda ubwo yitabiraga itangizwa ry’iyi nama, yahawe ikaze na Perezida Ilham Aliyev wa Azerbaijan ndetse n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres mbere yuko bajya ahari abandi bayobozi bitabiriye itangizwa ry’iyi nama mpuzahanga isanzwe itegurwa n’Umuryango w’Abibumbye.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, kandi byatangaje ko mu gitondo cy’uyu munsi “Perezida Kagame yahuye na Kassym-Jomart Tokayev wa Kazakhstan bitabiriye COP 29.”

Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda, ivuga ko Abakuru b’Ibihugu byombi “Baganiriye ku gutsimbataza imikoranire ishingiye ku bukungu mu nzego zitandukanye, mu nyungu z’Abaturage b’u Rwanda n’Aba Kazakhstan.”

Nanone kandi Perezida Paul Kagame yanahuye n’Igikomangoma cy’Ubwami bwa Jordan, Prince Al Hussein bin Abdullah na we bagirana ibiganiro.

Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame na Prince Al Hussein bin Abdullah baganiriye ku mubano w’u Rwanda na Jordan usanzwe wifashe neza, byose biganisha ku nyungu zihuriweho z’abatuye ibi Bihugu byombi.

Perezida Kagame na Kassym-Jomart Tokayev baganiriye ku mubano w’Ibihugu byombi
Umukuru w’u Rwanda kandi yanabonanye n’Igikomangoma cy’Ubwami bwa Jordan, Prince Al Hussein bin Abdullah

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six + 5 =

Previous Post

Agahinda ni kose mu Banyarwanda baba muri Canada ku bwa mugenzi wabo wahiciwe arashwe

Next Post

Ukurikiranyweho kwica umwana we w’amezi 8 amukubise umwase yabitanzeho ibisobanuro

Related Posts

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye...

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

IZIHERUKA

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu
AMAHANGA

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

29/01/2026
Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ukurikiranyweho kwica umwana we w’amezi 8 amukubise umwase yabitanzeho ibisobanuro

Ukurikiranyweho kwica umwana we w’amezi 8 amukubise umwase yabitanzeho ibisobanuro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.