Monday, May 19, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yaganiriye n’abarimo Samantha Power wigeze kuvuga cyane ku Rwanda

radiotv10by radiotv10
23/09/2022
in MU RWANDA
0
Perezida Kagame yaganiriye n’abarimo Samantha Power wigeze kuvuga cyane ku Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame uri i New York muri Leta Zunze Ubumwe za America, yahuye n’abayobozi banyuranye barimo Samantha Jane Power wigeze guhagararira USA mu Muryango w’Abibumbye ubu akaba ayobora USAID.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, bitangaza ko Perezida Kagame yahuye na Samantha Power uyobora Umuryango w’Abanyamerika ushinzwe Iterambere mpuzamahanga (USAID).

Perezida Kagame na Samantha Power baganiriye ku gukomeza kongerera imbaraga ibikorwa nterankunga uyu muryango ufite mu Rwanda mu nzego zinyuranye zirimo Ubuzima n’Ubuhinzi.

Abandi bayobozi bahuye na Perezida Kagame, ni Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, bitangaza ko Perezida Kagame na Moussa Faki Mahamat, baganiriye ku ngingo zinyuranye, zirimo ibibazo by’umutekano biri mu karere, iterambere ndetse no gukorera hamwe nka Afurika.

Perezida Kagame kandi yabonanye na Raymond Chambers usanzwe akora ibikorwa by’ubugiraneza bigamije kuzamura imibereho y’abaturage akaba na Ambasaderi w’Ingamba z’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima mu gufasha urwego rw’ubuzima.

Umukuru w’u Rwanda na Raymond Chambers baganiriye mahirwe y’imikoranire ari mu nzego zinyuranye byumwihariko mu gutera inkunga ibikorwa by’ubuvuzi.

 

Power wahuye na Perezida Kagame yigeze kuvuga ku Rwanda

Samantha Jane Power wabaye Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za America mu Muryango w’Abibumbye hagati ya 2013 na 2017, yakunze kugaruka ku Rwanda cyane aho yigeze kuvuga ko rwo ndetse n’Ibihugu bihana imbibi nk’u Burundi, Uganda na DRC; bitubahiriza ihame rya Demokarasi.

Mu ijambo yavugiye mu Kanama gashinzwe amahoro n’Umutekano ku Isi tariki 21 Werurwe 2016, Samantha Power yavuze ko Igihugu cye cya USA gishishikajwe no gukorana n’u Rwanda kubera intambwe cyariho gitera nyuma ya Jenoside, ariko ko ngo mu Rwanda “hari icyuho mu rubuga rwa politiki, ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo bw’abaturage n’Abanyamakuru ni bucye mu biganiro byerecyeye politiki.”

Icyo gihe uwari uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Ambasaderi Eugene Richard Gasana yanyomoje ibyari byatangajwe na Samatha Power, amwibutsa kandi ko “nta bubasha afite ku Rwanda.”

Samantha Power usanzwe ari umunyamuryango w’ishyaka rya Democratic riri ku butegetsi muri Leta Zunze Ubumwe za America, uretse kuba yarabaye Ambasaderi w’iki Gihugu muri UN, yagiye agira imyanya inyuranye nko kuba yarabaye Umujyanama wa Barack Oboma ubwo yari akiri Umusenateri.

Yanagize imyanya itandukanye mu biro bya Perezida ku bwa Barack Oboma, aho yanavuye ajya kuba Ambasaderi wa USA muri UN, ubu akaba ari Umuyobozi wa USAID.

Samantha Power yaganiriye na Perezida w’u Rwanda
Yanaganiriye na Moussa Faki Mahammat
N’umugiraneza Raymond Chambers

RADIOTV10

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − 4 =

Previous Post

Haravugwa ifungwa ry’undi Mujenerali wa FARDC uzwi mu rugamba na M23

Next Post

Amakuru mashya ku munyamakuru wari wafungiwe kutishyura mu kabari

Related Posts

AMAFOTO: Perezida Kagame na Madamu J.Kagame n’abuzukuru barebye umukino APR BBC yaboneyemo intsinzi

AMAFOTO: Perezida Kagame na Madamu J.Kagame n’abuzukuru barebye umukino APR BBC yaboneyemo intsinzi

by radiotv10
19/05/2025
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannete Kagame, bari kumwe n’abuzukuru bombi, Anaya Abe na Amalia Agwize Ndengeyingoma, barebye umukino APR...

Impamvu nyamukuru yatumye amasengesho yo kwa ‘Yezu Nyirimpuhwe’ mu Ruhango yabaye ahagaritswe

Impamvu nyamukuru yatumye amasengesho yo kwa ‘Yezu Nyirimpuhwe’ mu Ruhango yabaye ahagaritswe

by radiotv10
19/05/2025
0

Amasengeso abera ahazwi nko kwa Yezu Nyirimpuwe mu Karere ka Ruhango, yahagaritswe by’agateganyo n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ruvuga ko iki...

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

by radiotv10
17/05/2025
0

Abazi umugabo ufite akabari mu Mudugudu wa Mukazanyana mu Kagari ka Sazange mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye,...

Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

by radiotv10
16/05/2025
0

Dosiye y’ikirego kiregwamo Habiyaremye Zacharie uzwi nka ‘Bishop Gafaranga’, yamaze kugezwa mu Bushinjacyaha kugira ngo buyisuzume buzayiregere Urukiko. Bishop Gafaranga...

Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

by radiotv10
16/05/2025
0

Umugabo ufite akabari acururizamo inzoga yitwa ‘Indege’ mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, arakekwaho kwica mugenzi we amukubise...

IZIHERUKA

AMAFOTO: Perezida Kagame na Madamu J.Kagame n’abuzukuru barebye umukino APR BBC yaboneyemo intsinzi
MU RWANDA

AMAFOTO: Perezida Kagame na Madamu J.Kagame n’abuzukuru barebye umukino APR BBC yaboneyemo intsinzi

by radiotv10
19/05/2025
0

Impamvu nyamukuru yatumye amasengesho yo kwa ‘Yezu Nyirimpuhwe’ mu Ruhango yabaye ahagaritswe

Impamvu nyamukuru yatumye amasengesho yo kwa ‘Yezu Nyirimpuhwe’ mu Ruhango yabaye ahagaritswe

19/05/2025
Umwe mu bagize Guverinoma yagize icyo avuga kuri Album y’umuhanzi Nyarwanda

Umwe mu bagize Guverinoma yagize icyo avuga kuri Album y’umuhanzi Nyarwanda

19/05/2025
Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

17/05/2025
Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

17/05/2025
Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

16/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru mashya ku munyamakuru wari wafungiwe kutishyura mu kabari

Amakuru mashya ku munyamakuru wari wafungiwe kutishyura mu kabari

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

AMAFOTO: Perezida Kagame na Madamu J.Kagame n’abuzukuru barebye umukino APR BBC yaboneyemo intsinzi

Impamvu nyamukuru yatumye amasengesho yo kwa ‘Yezu Nyirimpuhwe’ mu Ruhango yabaye ahagaritswe

Umwe mu bagize Guverinoma yagize icyo avuga kuri Album y’umuhanzi Nyarwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.