Saturday, November 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yaganiriye n’Umujyanama wa America wagize uruhare mu biganiro by’u Rwanda na DRC

radiotv10by radiotv10
09/10/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yaganiriye n’Umujyanama wa America wagize uruhare mu biganiro by’u Rwanda na DRC
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yahuye na Massad Boulos, Intumwa Nkuru ya Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Africa, baganira ku birebana n’umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Uku guhura kwa Perezida Kagame na Massad Boulos, byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 09 Ukwakira 2025.

Perezidansi ya Repubulika yatangaje ko “Perezida Kagame yahuye na Massad Boulos, Umujyanama Mukuru wa Leta Zunze Ubumwe za America kuri Africa.”

Ibiro by’Umukuru w’u Rwanda byakomeje bigira bivuga ko “Ibiganiro byabo byibanze ku ntambwe zikomeje guterwa mu kuzana amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari, ndetse n’imbaraga u Rwanda rukomeje gushyira mu mahoro n’umutekano birambye.”

Massad Boulos wagize uruhare mu biganiro bihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, si ubwa mbere ahuye na Perezida Paul Kagame bakagirana ibiganiro, dore ko muri Mata uyu mwaka, Umukuru w’u Rwanda yari yamwakiriye mu Biro bye muri Village Urugwiro.

Icyo Gihe Massad wagiriye uruzinduko mu Rwanda avuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yari yavuze ko yagiranye ikiganiro cyiza na Perezida Kagame ku bijyanye n’ituze, amahoro n’umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Uyu Mujyanama Mukuru wa Perezida Donald Trump ku Mugabane wa Afurika, ni n’umwe mu bagira uruhare runini mu biganiro America ihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byanamaze kugera ku masezerano y’amahoro yashyiriweho umukono i Washington DC tariki 27 Kamena 2025.

Uwo aya Masezerano y’Amahoro yari amaze kugerwaho, Perezida Donald Trump yashimiye uyu Mujyanama we Mukuru kuri Afurika, Boulos, ku kazi gakomeye yakoze kugira ngo iyi ntambwe iterwe.

Perezida Kagame yaganiriye na Massad Boulos

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 4 =

Previous Post

The benefits of drinking water in the morning

Next Post

Dore agahigo kadasanzwe Ikawa y’u Rwanda yaciye mu cyamunara mpuzamahanga

Related Posts

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

by radiotv10
15/11/2025
0

Minisiteri y’Ubuzima yasabye Abaturarwanda kwitwararika muri ibi bihe bikomeje kugaragaramo ibicurane, inatanga inama z’ibyo abantu bakwiye kubahiriza, birimo gukaraba intoki...

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

by radiotv10
15/11/2025
0

Abadepite basabye Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr Jimmy Gasore gusobanura impamvu y’amafaranga basaba abaturage bafite ibibanza muri site mbere yo kubaka,...

Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

by radiotv10
15/11/2025
0

Hashize igihe bamwe mu bahinzi b’umuceri bagaragaza ko babangamiwe no kuba beza ariko umusaruro wabo ukabura isoko, mu gihe Minisiteri...

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

by radiotv10
14/11/2025
0

Umushoramari Eugene Nyagahene washinze Sosiyete y'ubucuruzi ya Tele 10 Group, usanzwe anafite Hoteli y’inyenyeri eshanu mu Karere ka Karongi, yatangaje...

Eng.-Eugene Nyagahene, Owner of a Five-Star Hotel in Karongi, plans to build 100 apartments

Eng.-Eugene Nyagahene, Owner of a Five-Star Hotel in Karongi, plans to build 100 apartments

by radiotv10
14/11/2025
0

Investor Eugene Nyagahene, founder of Tele 10 Group and owner of a five-star hotel in Karongi District, has announced a...

IZIHERUKA

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi
AMAHANGA

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
15/11/2025
0

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

15/11/2025
Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

15/11/2025
Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

15/11/2025
Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

14/11/2025
Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

14/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Dore agahigo kadasanzwe Ikawa y’u Rwanda yaciye mu cyamunara mpuzamahanga

Dore agahigo kadasanzwe Ikawa y’u Rwanda yaciye mu cyamunara mpuzamahanga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.