Perezida Paul Kagame yavuze ko ibihano bifatirwa bimwe mu Bihugu byo ku Mugabane wa Afurika birimo n’u Rwanda, bifatwa mu nyungu za bamwe bitewe n’ibyo bamwe baba baremereye ababifata.
Umukuru w’u Rwanda yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 14 Gicurasi 2026 ubwo hatangizwaga Inama y’Ihuriro ry’Abayobozi Bakuru b’Ibigo muri Afurika izwi nka Africa CEO Forum.
Perezida Kagame yavuze ko kuva mu bihe byatambutse Umugabane wa Afurika wakunze guhura n’ibibazo binyuranye, ariko ko hari n’uburyo bwo guhangana na byo kuko bitazabura kubaho.
Ati “Hazahoraho ibibazo, twagize ibinyejana by’ibintu byinshi; ubucakara, ubukoloni, intambara, ibyorezo n’ibyo byose bizahoraho igihe cyose. Ariko ntabwo dushobora kuguma aho, dukwiye kubyigiraho mu kwagura ibyo turi gukora ubwacu kandi ibikorwa bikatuyobora ku buryo duhangana n’ibi bintu.”
Yavuze ko bimwe mu bibazo uyu Mugabane wagiye uhura na byo, bitari bikwiye kuko, ubusanzwe Afurika ifite ibihagije byagakwiye kuyifasha kwishakamo ibisubizo.
Ati “Reka mvuge ko tugomba gukoresha amahirwe yo guhiganwa kandi arahari menshi. Afurika buri gihe ihora iri mu bibazo? Iyo usubiye inyuma ubona aho Afurika yagiye ibura ibi n’ibi kandi Afurika ifite byose. Iyo urebye mu by’ukuri kuri izi ngufu zitangiza, Afurika ifite 60% by’ingufu z’imirasire y’izuba kandi iyo urebye amabuye y’agaciro amenshi ari muri uyu Mugabane, ngo abe yakora za bateri n’ibindi.”
Perezida Kagame kandi yanagarutse ku bihano bikunze gufatirwa bimwe mu Bihugu byo ku Mugabane wa Afurika n’igitutu bikunze kotswa, agaragaza ko haba hari ikibyihishe inyuma kiri mu nyungu za bamwe.
Ati “Bifatwa hagendete ku batanga bicye kurusha undi, bikagendera ku nyungu z’utanga byinshi, niba bizwi ko umuntu azungukira byinshi ku bantu runaka, bazorohera abo bantu yewe n’iyo yaba ari we uri mu makosa.”
Umukuru w’u Rwanda, kandi yavuze ko ibi byigaragaza kuko bitakigombera gukorwa habayeho kwihishira, ahubwo ko bisigaye bikorwa mu buryo bugaragarira buri wese.
Ati “Ibi biri gukorwa hano uyu munsi, babwira umuntu bati ‘genda wikorera ibyo ushaka hariya’. Ni uwo murongo Afurika inyuzwamo.”
Perezida Paul Kagame kandi yongeye kunenga ibyo Bihugu bikomeye bihora byigisha ihame rya Demokarasi n’iryo kubahiriza uburenganzira bwa muntu, ariko akenshi bikaza bibyitwaje, bifite inyungu bikurikiranye, bityo ko Umugabane wa Afurika ukwiye kubyigobotora, ukihesha agaciro.
RADIOTV10






