Friday, January 16, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yagaragaje icyizere cya Afurika n’icyo urubyiruko rwayo rufitiwe

radiotv10by radiotv10
25/02/2025
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Perezida Kagame yagaragaje icyizere cya Afurika n’icyo urubyiruko rwayo rufitiwe
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yavuze ko hagendewe ku mubare w’urubyiruko rwa Afurika ndetse n’imishinga rukomeje kugaragaramo y’ikoranabuhanga, bigaragaza ko uyu Mugabane ufite ubushobozi bwo guhangana n’ibindi bice by’Isi mu bikorwa by’ishoramari n’ubucuruzi.

Perezida Paul Kagame yabitangaje ubwo yafunguraga Inama y’ikoranabuhanga mu bukungu butagira uwo buheza ‘Inclusive FinTech Forum’ y’iminsi itatu yatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 24 Gashyantare 2025.

Iyi Nama ya ‘Inclusive FinTech Forum’ yateguwe ku bufatanye bw’Ikigo Mpuzamhanga gishinzwe Serivisi z’Imari KIFC (Kigali International Financial Center) ndetse n’Ikigo ‘Elevandi’ cyo muri Singapore gitunganya Ikoranabuhanga ryifashishwa mu Bigo by’Imari na za Banki.

Perezida Kagame yaboneyeho gushimira iki kigo ‘Kigali International Financial Center’ ku ruhare kigira mu gutuma u Rwanda rukomeza kuba ahantu hakurura abashoramari.

Nanone kandi yaboneyeho gushimira Igihugu cya Singapore cyagize uruhare mu itegurwa ry’iyi nama. Ati “Iyi nama ni ikimenyetso cy’umwihariko w’umubano uri hagati y’u Rwanda na Singapore mu guteza imbere ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko u Rwanda rwiteguye kuzakomeza gukorana na Singapore mu kuzamura uru rwego rw’ikoranabuhanga mu rwego rw’ubukungu.

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko urubyiruko rwa Afurika rukwiye gukomeza kurebera ku mishinga myiza ikomeje kugira uruhare mu mpinduka ziganisha aheza uyu Mugabane.

Yavuze ko hagendewe ku mubare w’urubyiruko rwa Afurika, uyu Mugabane “ushobora guhangana n’ibindi bice by’isi, kimwe n’indi mishinga yagize aho igera.”

Yavuze ko umuntu arebye imishinga yo mu bikorwa by’ubukungu, FinTech ikomeza kugiramo uruhare runini, ndetse ko binagaragazwa no kuba muri iyi myaka micye ishize, imishinga ya FinTech yikubye gatatu.

Ati “Iyi mishinga minini n’imito, ikomeje kugira uruhare mu kuzamura urwego rwacu rw’imari. Ibi tubibonera byumwihariko mu ikoreshwa rya Mobile Money no muri serivisi zo kohererezanya amafaranga.”

Yatanze urugero rw’inyigo iherutse gukorwa yagaragaje ko amafaranga yinjizwa n’imishinga ya FinTech muri Afurika, yitezweho kugera muri Miliyari 40 USD muri 2028.

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko nubwo ibi bitanga icyizere ko uyu Mugabane uri gutera imbere, ariko hakiri Abanyafurika bacyumva mu myumvire yabo ko inzozi zabo ari ukujya gukorera mu Bihugu byo mu mahanga.

Ati “Ariko ntabwo ikibazo ari icyabo, ntabwo bagakwiye kubigayirwa, ahubwo ndatekereza ko bamwe muri twebwe abayobozi dukwiye kubyishinja.”

Yavuze ko nanone urwego rw’Imari rudaheza rukirimo ibibazo by’umwihariko ku barukemera cyane, barimo abagore bakigaragara mu bucuruzi buciriritse.

Yavuze ko kandi ibi biri kuba mu gihe Isi yugarijwe n’ibibazo bikibangamiye uru rwego rw’ubukungu ku rwego mpuzamahanga.

Ati “Ibi tugomba kubibona nk’ibituburira ko tugomba gukoresha neza umutungo wacu kandi tugafashanya. Kumva ko iterambere ryacu ari twe rireba, ntabwo ari ibintu twasabira abandi kubidukorera. Abashinze ibikorwa by’ubucuruzi, na bo bagomba kugira uruhare rwabo kandi bakagira icyizere cy’abashoramari.”

Yavuze u Rwanda rwakoze ishoramari mu bikorwa by’ikoranabuhanga ndetse n’ubumenyi, ndetse no korohereza abifuza gukora ubucuruzi n’ishoramari, bikaba byarashyizwe mu by’ibanze.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 + nine =

Previous Post

Amakuru y’ukuri ku rugomo rwakorewe umuhangamideli Moses Turahirwa wavuze ko yarukorewe n’abicanyi

Next Post

Igisirikare cya S.Africa cyasohoye itangazo nyuma y’itaha ry’inkomere z’ingabo za SADC zavuye muri Congo

Related Posts

Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
16/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko mu murima uri hafi y’Ishuri ryo mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo, habonetse...

Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

Iby’ingenzi wamenya ku muti urinda abantu kwandura SIDA byemejwe ko ugiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda

by radiotv10
16/01/2026
0

Umuti wa Lenacapavir ushobora gufasha umuntu wawutewe kutandura Virusi itera SIDA mu gihe cy’amezi atandatu, uzatangira gutangwa mu Rwanda muri...

Igisirikare cya Jamaica cyahaye ikaze abasirikare b’u Rwanda 100

Igisirikare cya Jamaica cyahaye ikaze abasirikare b’u Rwanda 100

by radiotv10
16/01/2026
0

Ubuyobozi bw’Ingabo za Jamaica bwakiriye itsinda ry’abasirikare 100 mu Ngabo z’u Rwanda bazobereye mu by’ubwubatsi bagiye mu bikorwa byo gufasha...

Abagororwa barimo n’abahamijwe Jenoside bavuze ibanga ryababereye urufunguzo rwo kubona amahoro

Abagororwa barimo n’abahamijwe Jenoside bavuze ibanga ryababereye urufunguzo rwo kubona amahoro

by radiotv10
16/01/2026
0

Bamwe mu bagororwa bagororerwa mu Igororero rya Nyarugenge, barimo abahamijwe gukora Jenoside, bavuga ko inyigisho zatanzwe n’umuryango Prison Fellowship, zatumye...

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Impamvu abo mu muryango w’umusore wasanzwe yapfuye yarakaswemo ibice bari mu bakekwa

by radiotv10
15/01/2026
0

Umusore wo mu Murenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza wari ufite ubumuga bwo mu mutwe, wasanzwe yapfuye, aho mu...

IZIHERUKA

Umuririmbyi w’Indirimbo z’Imana uzwi mu Rwanda yasubije abamututse ko yaririmbye indirimbo bamwe bavugaho inzongamubiri
IBYAMAMARE

Umuririmbyi w’Indirimbo z’Imana uzwi mu Rwanda yasubije abamututse ko yaririmbye indirimbo bamwe bavugaho inzongamubiri

by radiotv10
16/01/2026
0

Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

16/01/2026
Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

16/01/2026
Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

16/01/2026
Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

Iby’ingenzi wamenya ku muti urinda abantu kwandura SIDA byemejwe ko ugiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda

16/01/2026
AFC/M23 yongeye kugaragaza ingaruka ziteye inkeke zo kuba uruhande bahanganye rwirengagiza ibyo rwasinyiye

AFC/M23 yongeye kugaragaza ingaruka ziteye inkeke zo kuba uruhande bahanganye rwirengagiza ibyo rwasinyiye

16/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Igisirikare cya S.Africa cyasohoye itangazo nyuma y’itaha ry’inkomere z’ingabo za SADC zavuye muri Congo

Igisirikare cya S.Africa cyasohoye itangazo nyuma y’itaha ry’inkomere z’ingabo za SADC zavuye muri Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuririmbyi w’Indirimbo z’Imana uzwi mu Rwanda yasubije abamututse ko yaririmbye indirimbo bamwe bavugaho inzongamubiri

Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.