Perezida Paul Kagame avuga ko Imana yaremye abantu bareshya ariko ko hari bamwe mu banyamadini bavuga ko abantu batareshya, ati “ntabwo Imana yaremye abantu ngo ibashyire mu byiciro nka bya bindi by’Ubudehe, ntabwo Imana yabikoze, murayibeshyera.”
Umukuru w’u Rwanda yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gashyantare ubwo yatangizaga Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, ubwo yagarukaga ku kuba hari bamwe mu bumva ko bakomeza kubaho bategeye amaboko abandi.
Perezida Kagame yagarutse ku kuba imyaka y’uburambe bw’Abanyarwanda yarazamutse ikagera kuri 69, avuga ko kugira ngo n’ubwo burambe bubeho hari ibindi biyishyigikira nk’umutekano.
Yagize ati “Umutekano mvuga ni uw’ibintu ni n’uw’abantu, umutekano ni ngombwa ntusubirwaho. Uwo mutekano kandi na wo ugomba gukorwa n’abantu yaba hagati y’Abanyarwanda ubwabo ndetse na hagati yabo n’abandi yaba abo mu karere ndetse no mu Bihugu bya kure.”
Umukuru w’u Rwanda yavuze ko ibyagiye bigerwaho byose, byashingiraga ku bufatanye bw’Abanyarwanda hagati yabo n’ubundi ndetse n’abandi.
Yasabye Abanyarwanda gukora ibifite umumaro bakirinda ibishobora kubanyuza mu nzira zitabaganisha imbere, kandi ko baba bakwiye gusuzuma ko ntabishobora kubasubiza inyuma.
Ati “Turifuza kugera kure, aho abandi bageze, simbizi ko hari Umunyarwanda wishimira guhora asindagizwa, umuntu ufite intege nke yaba umurwayi yaba ukirutse yaba ufite ibindi bibazo, bamusindagiza, tuzasindagizwa kugeza ryari.”
Perezida Kagame yavuze ko hari abayobozi batuma Abanyarwanda batarushaho kugira imibereho myiza.
Ati “Kandi ikibashuka ubwo twicaye hano nk’abayobozi, hari ubwo wireba ukiyumva ukumva ko buri wese ari ko ameze, cyangwa se ukumva ko ibyo ukora ari wowe gusa wireba ntawundi,…ni byo ufite umuryango ariko dufite Igihugu, dufite u Rwanda dufite Abaturarwanda.”
Avuga ko iyo ahamagarira abantu gukora, aba agira ngo “Abanyarwanda tutazasindagizwa igihe cyose… bikagera no kukugaburira. Guhora usunikwa, usunikwa kubera iki? ugusunika we yabivanye he utabivana wowe?”
Yavuze ko byumwihariko abayobozi bagomba guhora batekereza ko batikorera gusa ahubwo banakorera abandi.
Ati “Ariko hari no gusindagizwa bizima, erega baragusindagiza bakanagukubita inshyi, akaba ari byo wishyura, bakagucunaguza, mugahura mu nzira akakubaza ati ‘ariko iyo suti wambaye uzi ko ari njye wayikuguriye?’.”
Avuga ko abo bashaka gucunaguriza abandi ibyo babafasha, barenga n’imirongo bagashaka kubigisha imico, bakibutsa abantu uko bagomba kwifata nk’aho basanze badasanzwe bagufite.
Ati “Ikintu gishobora kubikiza abantu, ni kimwe gusa, gukora, ni no kwimenya, ukamenya icyo uri cyo ko uri umuntu nk’abandi nk’abo bagucunaguza na bo ni abantu nk’abandi.”
Yagarutse ku banyamadini n’inyigisho zabo, ati “Ntabwo imana yaremye abantu ngo nirangiza ngo ibashyire mu byiciro nka bya bindi by’Ubudehe, ntabwo Imana yabikoze murayibeshyera.”
Umukuru w’u Rwanda yavuze ko abashaka gusindagizwa bahari ariko ko Abanyarwanda badakwiye kuba muri abo.
Ati “Abashaka kuba batyo birabareba, ariko ntabwo twe ari ko dukwiye kuba tumeze, ntabwo Imana yafata iyi Ntara nini ya Afurika igafata abantu abarimo miliyari 1,3 z’abantu, Imana ikavuga ngo ‘mwebwe mupfuye ubusa’ muzabaho mutyo mutunzwe n’abandi, mucumbagizwa mucunaguzwa, mukabyemera?”
Umukuru w’u Rwanda yibukije Abanyarwanda ko batagomba kuzarira ahubwo ko bakwiye gukura amaboko mu mifuka bagakora ibyabateza imbere bikanateza imbere Igihugu cyabo.
RADIOTV10