Friday, January 23, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yagaragaje impamvu idakwiye kugirwa urwitwazo n’abayobozi batuzuza inshingano

radiotv10by radiotv10
23/12/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yagaragaje impamvu idakwiye kugirwa urwitwazo n’abayobozi batuzuza inshingano
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yavuze ko nta muyobozi ukwiye kuvuga ko Igihugu cyamuhaye ishingano ariko ntikimuhe ibikoresho n’amikoro bihagije, ahubwo ko bakwiye kumenya ko no mu nshingano baba bahawe harimo no gushaka ibi bavuga ko bimwe.

Umukuru w’u Rwanda yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 23 Ukuboza 2024, ubwo yakiraga indahiro z’Abayobozi bashya binjiye muri Guverinoma y’u Rwanda bashyizwe mu myanya mu cyumweru gishize.

Yagize ati “Indahiro ntabwo ari umugenzo gusa, ifite uburemere bwayo kandi bujyana n’imirimo igiye gukorwa, ubwo rero iteka iyo uri kuri iyi mirimo, ni uburemere bw’iyi mirimo biba biri mu bwenge bwanyu n’imitima yanyu, mugomba kuyubahiriza.”

Perezida Kagame avuga ko nubwo atari ko bigenda iteka kuri bose ko buzuza inshingano uko bazirahiriye, ariko uburemere bw’izi ndahiro bwo butajya bugabanuka.

Yavuze ko hari Abanyarwanda benshi baba bashobora gukora inshingano baba bahawe, bityo ko bakwiye kujya baha agaciro kuba ari bo batoranyijwe muri abo benshi.

Ati “Kugira ngo abe ari mwe mutoranyijwe, bikwiye kongera uburemere n’izo nshingano, kandi iyo wageze ku mirimo, ntabwo ari byiza ko abantu batangira gushakisha impamvu yo kutubahiriza izo nshingamo.”

Yavuze ko abayobozi bose kuva ku bo hejuri kuri Perezida wa Repuubulika, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Minisitiri w’Intebe, n’Abakuriye Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, kugeza ku bandi bose mu nzego zose, iteka bagomba gukora batiganda, kandi ntibashake impamvu yo gutuma batuzuza inshingano zabo, cyangwa izo batanga nk’igisobanuro cy’ibyo batujuje neza.

Ati “Iyo uri ku mirimo, ntushakisha impamvu y’ibintu bitagenze neza cyangwa bishobora kugenda nabi. Abakunda gukoresha, nko kuvuga ngo wampaye umurimo, cyangwa Igihugu cyanshinze umurimo, ariko nticyampaye ibikoresho cyangwa nticyampaye ibikoresho bihagije, biba bivuze iki?”

Yatanze urugero rw’amikora n’ibikoresho, avuga ko ku Rwanda bidahari ku rwego ruhagije, ahubwo ko abahawe izo nshingano, bagomba kuzikora neza kugira ngo binavemo ya mikoro.

Ati “Iyo mirimo wahawe haba harimo no gushaka ibikoresho cyangwa amikoro, kuko amikoro Igihugu gifite, ntarangiza byose, kuko ntabwo ari urwego rumwe ruriho ngo amikoro yose y’Igihugu yose ajye muri urwo rwego, oya, amikoro Igihugu gifite adahagije agabanwa mu nzego zose. Ni ukuvuga ngo buri rwego rwose rubona amikoro adahagije. Igihugu ntigifite ibihagije, ahubwo abantu bashingwa ibyo bashinzwe kugira ngo mu mikorere yabo buzuze izo nshingano bahawe, ariko habemo n’inshingano yo kongera amikoro.”

Yavuze ko aba baje muri Guverinoma babwiwe inshingano zibazanye zigomba kubamo n’izi zo gutuma amikoro y’Igihugu yiyongera.

Ati “Muje mu nshingano mwabwiwe, mwemeye, muzi, ariko muri izo nshingano niba batababwiye ko hiyongeremo gushaka amikoro, ubwo ntabwo byari byuzuye.”

Yagarutse kuri aba baje mu rwego rwa Siporo, basanze hari ibiri gukorwa nk’ishoramari ryashyizwemo, bityo ko hagomba kuvamo amikoro, kuko impano z’Abanyarwanda, zigomba gucuruzwa zikavamo amikoro.

Ati “Ni yo ntego yacu, ni yo mpamvu hari bimwe twashoboye gushyira mu buryo, kubaka ibikorwa remezo bifasha muri siporo, kugira ngo Abanyarwanda benshi bagire uwo mwanya, hari n’ibindi byinshi byagiye byubakwa bigenda binubakwa mu Turere n’ahandi.”

Perezida Kagame yavuze ko izi nshingano ari zo zizanye aba bayobozi, ariko ko ubundi zoroshye, igihe bamenye kuzubahiriza neza, bakazikora iteka bazirikana ko bakorera Abanyarwanda.

Ati “Akensji bigorana ari uko abatu ubwabo batumye igorana, iyo ushatse ko byoroha biroroha, iyo ushaste ko bikomera birakomera na byo ndetse bikagukomerana.”

Aba bayobozi bashya barahiye uyu munsi, ni Nelly Mukazayire wagizwe Minisitiri wa Siporo, Rwego Ngarambe wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri MINISPORTS na Kabera Godfrey wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Imari ya Leta.

Perezida Kagame kuri uyu wa Mbere ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya
Abayobozi bashya barahiriye inshingano uyu munsi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight − two =

Previous Post

Madamu Jeannette Kagame yanyuzwe n’igitaramo cya Chorale de Kigali cyasendereje ibyishimo mu bakitabiriye

Next Post

Hatangajwe icyagenzaga Tshisekedi i Burundi n’ibyo yaganiriyeho na Ndayishimiye wamwakiranye urugwiro

Related Posts

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

by radiotv10
23/01/2026
0

Intumwa z’Umuryango w’Ingabo Zihora ziteguye Gutaba mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (Eastern Africa Standby Force-EASF), zagiriye uruzinduko mu Rwanda rugamije...

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugabo n’umugore we bo mu Mujyi wa Kigali, bamaranye itanu babana, umwe afite ubwandu bwa Virusi itera SIDA undi atabufite,...

Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

by radiotv10
23/01/2026
0

Abo mu Mirenge ya Kivumu na Kigeyo mu Karere ka Rubavu, bavuga ko ubujura bubarembeje nyamara ngo ubuyobozi bukaba bubirebera...

Abadepite babajije Abayobozi muri Minisiteri iherezo ry’ikibazo cyavuzwe kenshi mu buhinzi bw’u Rwanda

Abadepite babajije Abayobozi muri Minisiteri iherezo ry’ikibazo cyavuzwe kenshi mu buhinzi bw’u Rwanda

by radiotv10
23/01/2026
0

Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere n’Uburinganire bw’Abagabo n’Abagore mu Nteko Ishinga Amategeko, babajije Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, iherezo ry’ikibazo cy'ibyumba bikonjesha umusaruro...

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

by radiotv10
22/01/2026
0

Umunyamakuru Sylivanus Karemera wamaze igihe akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru akaza guhagarikirwa rimwe n’abandi benshi bagikoragamo, yahawe inshingano mu buyobozi bw’ikindi...

IZIHERUKA

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026
AMAHANGA

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

23/01/2026
Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

23/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

23/01/2026
Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

23/01/2026
Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangajwe icyagenzaga Tshisekedi i Burundi n’ibyo yaganiriyeho na Ndayishimiye wamwakiranye urugwiro

Hatangajwe icyagenzaga Tshisekedi i Burundi n'ibyo yaganiriyeho na Ndayishimiye wamwakiranye urugwiro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.