Perezida Paul Kagame uri muri Indonesia, yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma yiga ku mikoranire y’ubufatanyabikorwa mpuzamahanga, yagaragarijemo inzego eshatu zikwiye gushyirwamo ingufu mu mikoranire ya Afurika n’iki Gihugu cya Indonesia.
Ni inama yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 02 Nzeri 2024 nk’uko amakuru dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, byabitangaje.
Ubutumwa bwatangajwe na Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda, bugira buti “Muri iki gitondo muri Bali, Perezida Kagame yifatanyije n’abandi Bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma mu kiganiro cy’abayobozi biga ku mikoranire y’ubufatanyabikorwa IAF2024 yayobowe na Perezida Joko Widodo.”
Ni inama yarimo Abakuru b’Ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika, bari kuganira n’ubuyobozi bw’iki Gihugu cya Indonesia ku buryo barushaho kwagura imikoranire n’ubufatanyabikorwa.
Perezida Paul Kagame uri mu bayobozi batanze ibiganiro muri iyi nama, yagaragaje inzego eshatu zikwiye gushyirwamo ingufu mu mikoranire ya Indonesia n’Umugabane wa Afurika.
Ati “Icya mbere, Indonesia na Afurika byagiriwe umugisha wo kugira ibikoresho by’ibanze (raw materials) bigirira akamaro mu kuganisha Isi kugira ingufu zirambye. Dukeneye gusangizanya ubunararibonye kugira ngo umusaruro uva muri aya mahirwe twahawe agirire akamaro abaturage bacu mu guhanga imirimo mishya ndetse no mu kongerera agaciro ibikorwa mu nganda.”
Perezida Paul Kagame yavuze ko Afurika ndetse n’Ibindi bihugu bikungahaye ku butunzi nk’ubu, bidakwiye kwemerera Ibihugu biwubyaza umusaruro kubirusha.
Yavuze kandi ko Indonesia ikomeje kuza ku isonga mu ikoranabuhanga, mu burezi ndetse no mu bucuruzi burimo guhanga udushya, ariko ko ikibabaje ari uko hari umubare muto wa Kompanyi zikomoka muri iki Gihugu zikorera ku Mugabane wa Afurika, kimwe n’uko no muri Indonesia nta bikorwa by’ubucuruzi bikomoka muri Afurika bihari.
Ati “Ibi bigomba guhinduka. U Rwanda rurafunguye ku ishoramari, kandi ruhaye ikaze abashoramari na ba rwimezamirimo bo muri Indonesia.”
Yavuze kandi ko yishimiye ko ku munsi w’ejo hazabaho isinywa ry’amasezerano hagati y’amashyirahamwe y’abashoramari hagati y’impande zombi, ati “kandi nizeye ko azashyirwa mu bikorwa byihuse.”
Nanone kandi yagaragaje urundi rwego rukwiye gushyirwamo ingufu, rw’uburezi, avuga ko hifuzwa ko abanyeshuri benshi b’Abanyafurika bajya kwiga amasomo ajyanye n’ikoranabuganga muri Indonesia ndetse bakanakorana n’ibigo by’Abanya-Indonesia kugira ngo bahavome ubumenyi.
Nanone, hakenewe ubufatanye mu bijyanye no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ndetse n’ubucuruzi hagati y’iki Gihugu n’Umugabane wa Afurika.
RADIOTV10