Perezida Kagame yagaragaje ishusho nshya y’umusaruro wa RDF muri Mozambique

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame yavuze ko ibibazo by’umutekano mucye byari muri Mozambique, by’umwihariko mu Ntara ya Cabo Delgado, byatumye inzego z’umutekano z’u Rwanda zijyayo mu butumwa, bisa nk’ibyakemutse, kuko umuti wabyo wabonetse ku kigero cya 80%.

Perezida Paul Kagame yabivuze kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Kamena 2023, mu kiganiro n’itangazamakuru, we na Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, uri mu ruzinduko mu Rwanda.

Izindi Nkuru

Abakuru b’Ibihugu bagarutse ku mikoranire y’ibi Bihugu byombi ndetse n’ibyo baganiriye hagati yabo, aho bemeranyijwe ko umubano w’ibi Bihugu urushaho kuzamuka.

Perezida Kagame yagize ati “Twemeranyijwe ko amasezerano ahari, y’ingirakamaro, agomba gushyirwa mu bikorwa, twagiranye ikiganiro ko twifuza kubona ko amasezerano ashyirwa mu bikorwa kandi agatanga umusaruro.”

Yavuze kandi ko abayobozi ku mpande z’Ibihugu byombi ndetse n’abaturage babyo bagomba gushyira hamwe, kugenderana bikarushaho kwiyongera, hakabaho urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, kandi ko bizeye ko bigiye gutanga umusaruro ufatika.

Perezida Hichilema we wagarutse ku idindira ryo gushyira mu bikorwa amasezerano cyangwa kuba byagenda biguruntege, bishobora guterwa n’impamvu zinyuranye, ariko ko izo mpamvu ziba zigomba gukemurwa zikava mu nzira kuko umusaruro uba witezwe muri ayo masezerano aba ari wo ufite agaciro gakomeye.

Yavuze kandi hagomba kubaho guhozaho, mu bikorwa byose, yaba mu gukorana hagati y’inzego, ariko kandi bakagira ukumva kimwe mu byo baba bagomba gukora mu nyungu z’abaturage.

Perezida Kagame uyu munsi mu kiganiro n’itangazamakuru

Umusaruro ushimishije wa RDF muri Mozambique

Umukuru w’u Rwanda kandi yabajijwe ku musaruro w’ubutumwa bw’inzego z’umutekano zirimo muri Mozambique, avuga ko izi nzego ziri muri Mozambique by’umwihariko mu Ntara ya Cabo Delgado, mu bikorwa zifatanyamo n’iza Mozambique, yavuze ko ubu butumwa bwagize umusaruro ushimishije.

Ati “Mbivuze mu buryo bwagutse, ikibazo cyarakemutse. Turi kubona intambwe ishimishije, turebye umubare munini w’abaturage bari barakuwe mu byabo, bakaba barabashije gusubira mu ngo zabo, bagatangira ibikorwa nk’uko byari bisanzwe.”

Yavuze kandi ko muri kiriya Gihugu hanariyo ingabo z’Umuryango wa SADC ziri mu bindi bice, kandi ko aho ziri na ho ku mikoranire n’iz’u Rwanda, hagenda haboneka amahoro n’umutekano.

Ati “Ndetse n’ibikorwa by’ubucuruzi byatangiye kongera kwiyubaka, birimo n’ibiri gukora ishoramari nka TOTAL ndetse n’izindi kompanyi, bari guteganya gusubukura ibikorwa byabo.”

Perezida Kagame avuga ko nubwo hari ibintu bicye bigikenewe gukemurwa kugira ngo ibyo bikorwa bisubukurwe mu buryo bwuzuye, ariko iyo ntambwe yatewe, kandi ko yabayeho kubera gukorana.

Ati “Navuga ko nka 80% y’ikibazo byakemutse, naho 20% bishobora kuba bito cyangwa binini bitewe n’umubare w’ibigikenewe gushyirwa ku murongo.”

 

Ibyabaye mu Rwanda biteye agahinda

Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema kandi yaje muri iki kiganiro, avuye gusura Urwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, ruruhukiyemo inzirakangane zisaga ibihumbi 250 zishwe muri Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Hichilema yabajijwe icyo yavuga ku isomo yakuye mu byo yaboneye ku Rwibutso, avuga ko biteye agahinda.

Ati “Birababaje. Biteye ubwoba, ni ugutsindwa ku ikiremwamuntu atari ku Rwanda gusa ahubwo kuri twese, kuko ibimenyetso biri hariya bigaragaza ko ibyabaye, ko nk’ikiremwamuntu twatsinzwe. Ntabwo twigeze dufata intambwe zo kugira icyo dukora, ngo twange ibibi byariho, imvugo z’urwango, zagombaga kurwanywa.”

Yavuze kandi ko isomo rya mbere rigomba kuvamo, ari uko buri wese agomba guharanira ko ibyabayeho bitazongera kubaho ukundi.

Yasabye Abanyarwanda n’abandi bo ku Isi, ko bakwiye kwigira kuri ibi byabaye kandi bagahora bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ati “Mwarababariye ariko ntabwo mwibagiwe.”

Yavuze kandi ko Jenoside yakorewe Abatutsi, yateguwe igihe kinini, inzego zikayigiramo uruhare rukomeye, bityo ko na zo zikwiye gukura isomo ku byakozwe n’inzego zitwaye nabi mu Rwanda muri kiriya gihe.

 

 

Ukraine n’u Burusiya

Abakuru b’ibihugu byombi babajijwe kandi ku gikorwa giherutse gukorwa na bamwe mu Bakuru b’Ibihugu byo muri Afurika baherutse kujya kuganira n’abayoboye u Burusiya na Ukraine, Ibihugu biri mu ntambara yagize ingaruka ku bukungu bw’Isi yose.

Perezida Kagame yavuze ko iyi ntambara yagize ingaruka ku bantu bose kugeza no muri Afurika ndetse n’ibindi bice, ariko ko igikomeye ari isomo Afurika ikwiye gukuramo.

Ati “Habaye gutuma dutekereza ibyo twakora dufatanyije kandi tugakoresha ingufu zose, tugashora imari mu bikorwa dufitiye ubushobozi, kugira ngo ibyo bibazo nibiza ntibizatugireho ingaruka cyane.”

Yatanze nk’urugero rw’ingano, ifumbire, byagiye bibura muri Afutika, kandi biri mu biza ku isonga mu bikenerwa muri Afurika, kandi ko bimwe muri ibyo bishobora kuboneka bivuye mu bushobozi bw’Abanyafurika. Ati “Dushobora kugira ingano, zahaza Zambia, Afurika Afurika y’Iburengerazuba.”

Yavuze ko na nyuma y’uko iyi ntambara irangira, hagomba gutekerezwa uburyo ibibazo nk’ibi bitazajya biba ngo bishegeshe cyane Umugabane wa Afurika.

Hichilema na we yavuze ko iyi ntambara yagize ingaruka zikomeye cyane ubukungu bwa Zambia, by’umwihariko yatumye habaho izamuka rikabije ry’ibiciro ku masoko.

Atanga rugero rwo kuba ibikomoka ku ngano byakoreshwaga muri Zambia, byagize ihungabana rikabije, ku buryo hari ibisanzwe bikenerwa na benshi muri iki Gihugu, byagiye bibura.

Yavuze ko icyakozwe na Afurika ubwo bamwe mu Bakuru b’Ibihugu bayo bajyaga mu Burusiya no muri Ukraine, kwari ugutanga umusanzu w’uyu Mugabane mu gushaka umuti w’ibibazo bihari.

Ati “Afurika ntabwo igomba kuba indorerezi, ahubwo igomba kugira umwanya mu bikorwa byose bireba Isi, ariko icy’ingenzi dukwiye gushyira hamwe, kandi tugashaka ibisubizo by’ibibazo byabayeho.”

Yavuze ko nk’u Rwanda ubu rwatangiye gukora inkingo za COVID-19 kubera isomo rwakuye mu bihe byatambutse by’iki cyorezo na cyo cyashegeshe Isi, bikagira ingaruka zikomeye ku Mugabane wa Afurika.

Hichilema na we uyu munsi

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru