Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yagaragaje uko Afurika yakwigobotora imbogamizi zo kutagira ibikorwa remezo

radiotv10by radiotv10
03/02/2023
in MU RWANDA, POLITIKI, UBUKUNGU
0
Perezida Kagame yagaragaje uko Afurika yakwigobotora imbogamizi zo kutagira ibikorwa remezo
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, mu nama yabereye i Dakar muri Senegal yiga ku iterambere ry’ibikorwa Remezo muri Afurika, yagaragaje ko uyu Mugabane umaze kugera kuri byinshi ariko ko hakiri icyuho mu bikorwa remezo.

Yabivuze kuri uyu wa Kane tariki 02 Gashyantare ubwo iyi nama yabaga, yitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma banyuranye.

Perezida Paul Kagame akaba n’umuyobozi w’akanama k’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bishinzwe kwiga ku cyerecyezo cy’ikigega cy’Umuryango wa Afurika Uunze Ubumwe gishinzwe iterambere AUDA-NEPA, ari no mu batanze ikiganiro cyagarukaga ku cyakorwa ngo Umugabane wa Afurika ubashe kugera ku bikorwa remezo bigirira akamaro Ibihugu biwugize.

Ni ibiganiro kandi byarimo na Perezida wa Senegal, Macky Sall akaba ari na we uyoboye Afurika Yunze Ubumwe, byarimo kandi Umuyobozi Mukuru wa AUDA-NEPAD, Nardos Bekele-Thomas ndetse n’abandi.

Perezida Macky Sall yavuze ko kwihutisha iterambere ry’ibikorwa remezo muri Afurika bifitiye inyungu abaturage, uhereye ku babarirwa muri miliyoni 600 batagira amashanyarazi.

Perezida Paul Kagame yavuze ko hakwiriye ibikorwa biteza imbere umugabane wa Afurika kandi ko iby’ibanze ari ibikorwa remezo bifatwa nk’ipfundo ry’iterambere.

Yagize ati “Mu myaka yatambutse hari intambwe yatewe, ibyo ntakubishidikanyaho, ariko haracyari icyuho mu bikorwa remezo ku Mugabane wa Afurika.”

Yakomeje agira ati “Mu gukuraho icyo cyuho ni ngombwa ko habaho kwishakamo ubushobozi buturutse imbere muri twe. Niyo mpamvu mu bihumbi 2017 AUDA-NEPAD yatangije 5 ku ijana ya gahunda yo kuzamura ishoramari ku bikorwa remezo muri Afurika.”

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko iyi nama ari amahirwe yo kongera iyi nkunga ku bufatanye n’abikorera kugira ngo imishinga y’ibikorwa remezo irusheho kugera no mu bigo by’imari.

Umuryango w’ubufatanye bw’iterambere muri Afurika AUDA-NEPAD, wanasinyanye amasezerano na Afrexim Bank ahuriweho y’ubufatanye azateza imbere ibikorwa remezo bya Afurika.

Perezida Kagame yitabiriye iyi nama
Yarimo n’abandi bayobozi bakomeye

Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one + 16 =

Previous Post

Amakuru mashya ku rubanza rw’umwana rwazamuye impaka: Icyemezo cyafashwe

Next Post

Indi mpanuka noneho ikozwe n’imodoka yari itwaye abakinnyi b’ikipe y’ubukombe mu Rwanda

Related Posts

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

IZIHERUKA

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda
MU RWANDA

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Indi mpanuka noneho ikozwe n’imodoka yari itwaye abakinnyi b’ikipe y’ubukombe mu Rwanda

Indi mpanuka noneho ikozwe n’imodoka yari itwaye abakinnyi b’ikipe y’ubukombe mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.