Sunday, September 8, 2024

Perezida Kagame yagaragaje uko u Rwanda rwitwara iyo rwahendahenze uwahisemo kurubera umwanzi akinangira

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame avuga ko u Rwanda rubanira neza inshuti zarwo ndetse ko rudateze kuzitenguha, ariko n’abiyemeje kurubera abanzi, rubahendahenda ngo bahindukire, bakwinangira na bo rukabereka ko ruzi uko kubana n’umwanzi bigenda.

Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame yabitangaje mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 21 Nyakanga 2024, ubwo yakiraga abafashije Umuryango FPR-Inkotanyi n’imitwe ya Politiki bafatanyije mu bikorwa by’amatora yabaye mu cyumweru gishize.

Yavuze ko igikorwa cy’ingenzi Abanyarwanda bamazemo ukwezi cyagenze neza, ariko ko ibisigaye ari na byo bikomeye byo kuzashyira mu bikorwa ibyo biyemeje.

Ati “Ndetse bidushakamo imbaraga nyinshi zirenze izo tumaze gukoresha mu byo turangije, ariko sinshidikanya ko nabyo bizashoboka kandi bizoroha. Bizoroha bitewe n’ubushake n’imbaraga n’uko u Rwanda rwacu runyuze muri byinshi.”

Perezida Kagame yavuze ko ibibi byinshi u Rwanda rwanyuzemo bihora bigaruka mu bitekerezo by’abantu, ariko bakirinda ko bibaca intege, ahubwo bikabaha imbaraga zo gukora ibyiza byinshi kugira ngo rutazabisubiramo ukundi.

Muri ibyo byose u Rwanda rwanyuzemo, rwabifashijwemo n’inshuti z’u Rwanda, zatangiye ari inshuti z’abanyamahanga ariko ubu na zo zamaze kuba Abanyarwanda.

Ati “Izo nshuti z’u Rwanda ndetse zabaye Abanyarwanda bitanga bitangira u Rwanda nk’uko namwe ba nyirarwo murwitangira, ariko iby’u Rwanda n’Abanyarwanda, kurwitangira biri mu mateka tumaze kubaka, twubakana ndetse bikaba bigeze no mu rubyiruko rwahoze ruvuga rwa Gen Z.”

Uru rubyiruko rugenda rufata umuco mwiza u Rwanda ruriho rwubaka wo gushyira hamwe, unashyize imbere n’imitwe ya Politiki yiyemeje gufatanya n’Umuryango FPR-Inkotanyi.

Yaboneyeho gushimira iyi mitwe ya Politiki yafatanyije na FPR-Inkotanyi kandi ko amajwi bifuzaga y’ 100% nayo yagezweho kubera ubu bufatanye.

Ati “Buriya biriya tuvuga by’ijana ku ijana, ndetse tukaba twarabigezeho, buriya mirongo icyenda n’icyenda n’ibindi bice, uba wageze ku ijana ku ijana. Impamvu biba ijana ku ijana, harimo n’abayoboke b’imitwe ya politiki dukorana.”

 

Perezida Kagame yasezeranyije inshuti z’u Rwanda ko rutazazitenguha

Uwiyemeje kubera u Rwanda umwanzi rubyitwaramo gute?

Umukuru w’u Rwanda yagaragaje ko ibyo u Rwanda rugezeho nyuma y’amateka ashaririye rwanyuzemo, bigaragaza ko “Tutari ubusa, ni rwo rugendo rurimo, twebwe ubwacu kumenya ko tutari ubusa n’undi uwo ari we wese akabimenya.”

Perezida Kagame yavuze ko muri uku kumenya ko u Rwanda atari ubusa ndetse n’abandi bakabimenya, bikwiye kubera urugero n’amahanga yose, nubwo iki Gihugu kiba gifite inshuti ariko kitabura n’abanzi.

Ati “Dufite inshuti rwose, iyo duhereye ku mbaraga zacu dufatanyije n’inshuti, ibyo tugeraho ntibigira uko bingana, ariko mu muco wa RPF ntabwo twirara, dukorana neza n’abashaka ko dukorana neza, rwose tukababera inshuti bakabimenya ko iyo batwizeye ntawe dutenguha.”

Ariko nanone abanzi “turabahendahenda, turabinginga tukabingingira kugira ngo tubane dukorane, ariko iyo banze bakumva ko bagomba kuba abanzi, na bwo ntabwo twitenguha, ntabwo tubatenguha kumenya ko turi abanzi koko.”

Yaboneyeho kwizeza inshuti z’u Rwanda ko rutazabatenguha na rimwe, ariko ku batarwifuriza ineza, ruzakomeza kubereka inyungu zo kuba barubera inshuti, ariko mu gihe babyanze bakiyemeza gukomeza iyo nzira yo kurubera abanzi, na rwo ruzamenya uko rubitwaraho.

By’umwihariko ariko u Rwanda rukazakomeza kuba maso ku mahoro n’umutekano byarwo n’iby’abarutuye, ku buryo ntawe ushobora kuzabitokoza uko byagenda kose.

Ati “Ibyo ni umurongo, ni kamere, ni amahame ya RPF, byanabaye Umuco w’Abanyarwanda n’imyumvire yabo, waba uri Umunyamuryango wa RPF cyangwa uw’undi mutwe wa Politiki, twamaze kuba umwe.”

Nanone kandi Abanyarwanda bakwiye guterwa ishema n’uyu muco n’imyumvire, bagahora iteka babyiyumvamo, banaharanira ko hatagira ubibambura.

Muri Kigali Convention Center abantu bari benshi

Bwari ubusabane bunogeye ijisho

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts