Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yagaragaje uko u Rwanda rwitwara iyo rwahendahenze uwahisemo kurubera umwanzi akinangira

radiotv10by radiotv10
22/07/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yagaragaje uko u Rwanda rwitwara iyo rwahendahenze uwahisemo kurubera umwanzi akinangira
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame avuga ko u Rwanda rubanira neza inshuti zarwo ndetse ko rudateze kuzitenguha, ariko n’abiyemeje kurubera abanzi, rubahendahenda ngo bahindukire, bakwinangira na bo rukabereka ko ruzi uko kubana n’umwanzi bigenda.

Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame yabitangaje mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 21 Nyakanga 2024, ubwo yakiraga abafashije Umuryango FPR-Inkotanyi n’imitwe ya Politiki bafatanyije mu bikorwa by’amatora yabaye mu cyumweru gishize.

Yavuze ko igikorwa cy’ingenzi Abanyarwanda bamazemo ukwezi cyagenze neza, ariko ko ibisigaye ari na byo bikomeye byo kuzashyira mu bikorwa ibyo biyemeje.

Ati “Ndetse bidushakamo imbaraga nyinshi zirenze izo tumaze gukoresha mu byo turangije, ariko sinshidikanya ko nabyo bizashoboka kandi bizoroha. Bizoroha bitewe n’ubushake n’imbaraga n’uko u Rwanda rwacu runyuze muri byinshi.”

Perezida Kagame yavuze ko ibibi byinshi u Rwanda rwanyuzemo bihora bigaruka mu bitekerezo by’abantu, ariko bakirinda ko bibaca intege, ahubwo bikabaha imbaraga zo gukora ibyiza byinshi kugira ngo rutazabisubiramo ukundi.

Muri ibyo byose u Rwanda rwanyuzemo, rwabifashijwemo n’inshuti z’u Rwanda, zatangiye ari inshuti z’abanyamahanga ariko ubu na zo zamaze kuba Abanyarwanda.

Ati “Izo nshuti z’u Rwanda ndetse zabaye Abanyarwanda bitanga bitangira u Rwanda nk’uko namwe ba nyirarwo murwitangira, ariko iby’u Rwanda n’Abanyarwanda, kurwitangira biri mu mateka tumaze kubaka, twubakana ndetse bikaba bigeze no mu rubyiruko rwahoze ruvuga rwa Gen Z.”

Uru rubyiruko rugenda rufata umuco mwiza u Rwanda ruriho rwubaka wo gushyira hamwe, unashyize imbere n’imitwe ya Politiki yiyemeje gufatanya n’Umuryango FPR-Inkotanyi.

Yaboneyeho gushimira iyi mitwe ya Politiki yafatanyije na FPR-Inkotanyi kandi ko amajwi bifuzaga y’ 100% nayo yagezweho kubera ubu bufatanye.

Ati “Buriya biriya tuvuga by’ijana ku ijana, ndetse tukaba twarabigezeho, buriya mirongo icyenda n’icyenda n’ibindi bice, uba wageze ku ijana ku ijana. Impamvu biba ijana ku ijana, harimo n’abayoboke b’imitwe ya politiki dukorana.”

 

Perezida Kagame yasezeranyije inshuti z’u Rwanda ko rutazazitenguha

Uwiyemeje kubera u Rwanda umwanzi rubyitwaramo gute?

Umukuru w’u Rwanda yagaragaje ko ibyo u Rwanda rugezeho nyuma y’amateka ashaririye rwanyuzemo, bigaragaza ko “Tutari ubusa, ni rwo rugendo rurimo, twebwe ubwacu kumenya ko tutari ubusa n’undi uwo ari we wese akabimenya.”

Perezida Kagame yavuze ko muri uku kumenya ko u Rwanda atari ubusa ndetse n’abandi bakabimenya, bikwiye kubera urugero n’amahanga yose, nubwo iki Gihugu kiba gifite inshuti ariko kitabura n’abanzi.

Ati “Dufite inshuti rwose, iyo duhereye ku mbaraga zacu dufatanyije n’inshuti, ibyo tugeraho ntibigira uko bingana, ariko mu muco wa RPF ntabwo twirara, dukorana neza n’abashaka ko dukorana neza, rwose tukababera inshuti bakabimenya ko iyo batwizeye ntawe dutenguha.”

Ariko nanone abanzi “turabahendahenda, turabinginga tukabingingira kugira ngo tubane dukorane, ariko iyo banze bakumva ko bagomba kuba abanzi, na bwo ntabwo twitenguha, ntabwo tubatenguha kumenya ko turi abanzi koko.”

Yaboneyeho kwizeza inshuti z’u Rwanda ko rutazabatenguha na rimwe, ariko ku batarwifuriza ineza, ruzakomeza kubereka inyungu zo kuba barubera inshuti, ariko mu gihe babyanze bakiyemeza gukomeza iyo nzira yo kurubera abanzi, na rwo ruzamenya uko rubitwaraho.

By’umwihariko ariko u Rwanda rukazakomeza kuba maso ku mahoro n’umutekano byarwo n’iby’abarutuye, ku buryo ntawe ushobora kuzabitokoza uko byagenda kose.

Ati “Ibyo ni umurongo, ni kamere, ni amahame ya RPF, byanabaye Umuco w’Abanyarwanda n’imyumvire yabo, waba uri Umunyamuryango wa RPF cyangwa uw’undi mutwe wa Politiki, twamaze kuba umwe.”

Nanone kandi Abanyarwanda bakwiye guterwa ishema n’uyu muco n’imyumvire, bagahora iteka babyiyumvamo, banaharanira ko hatagira ubibambura.

Muri Kigali Convention Center abantu bari benshi

Bwari ubusabane bunogeye ijisho

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + thirteen =

Previous Post

Rubavu: Uko abayobozi bahuye n’uruva gusenya ubwo bajyaga gusenyera abaturage bubatse binyuranyije n’amategeko

Next Post

Igikekwa ku mpanuka y’imodoka yarimo abagenzi 26 yaguye mu muhanda Rubavu-Kigali

Related Posts

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Minister Olivier Nduhungirehe has reacted after the European Parliament once again involved itself in the case of politician Victoire Ingabire,...

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

by radiotv10
29/01/2026
0

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga uherutse gushyiraho ubutumwa bwafashwe na bamwe nk’ubwishongozi, yasabye imbabazi ku bo bwakomerekeje, avuga ko yari...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Igikekwa ku mpanuka y’imodoka yarimo abagenzi 26 yaguye mu muhanda Rubavu-Kigali

Igikekwa ku mpanuka y’imodoka yarimo abagenzi 26 yaguye mu muhanda Rubavu-Kigali

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.