Saturday, August 9, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yagaragaje uruhare rw’abagore mu byo u Rwanda rumaze kugeraho

radiotv10by radiotv10
11/10/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yagaragaje uruhare rw’abagore mu byo u Rwanda rumaze kugeraho
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame avuga ko abagore ari ipfundo ryo kugira umuryango mugari ushikamye kandi utekanye, kandi ko u Rwanda ari umuhamya wabyo kuko abagore bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora u Rwanda banakomeza mu rw’iterambere ryarwo.

Perezida Paul Kagame yabivuze kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Ukwakira 2022 ubwo yatangizaga Inama Mpuzamahanga y’ 145 y’Ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko (IPU) iteraniye i Kigali.

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko Inteko Zishinga Amategeko z’Ibihugu byose ku Isi, zibereyeho kurinda no guharanira inyungu z’abaturage.

Ati “Iyi ntego ntishobora kugerwaho mu gihe hatabayeho uruhare rufunguye kuri buri wese n’abagore mu Nteko Ishinga Amategeko byumwihariko mu myanya y’imiyoborere y’Inteko.”

Yavuze ko ikibazo ari uko ubusumbane hagati y’abagore n’abagabo bukomeza kugaragara mu Bihugu bitandukanye ku Isi.

Avuga ko imwe mu nzira yatuma uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore, bigerwaho, ari uguha umwanya abagore mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ati “Uburinganire bwagerwaho neza mu gihe buri wese yumvise ko ari uburenganzira bwa buri wese kandi hose. Abagore ni urutirigongo rwo kuba umuryango mugari wabaho wifashije kandi utekanye.”

Yakomeje avuga ko kugira ngo uburinganire n’ubwuzuzanye bigerweho, hakenewe amategeko n’imirongo migari bihamye mu gushyira mu bikorwa iri hame.

Ati “Mu Rwanda abagore bagize uruhare rukomeye mu rugamba rwo kubohora Igihugu. Abagore bakomeje kuba ipfundo ry’urugendo rw’Iterambere rw’u Rwanda aho bamwe bari no mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ahantu hatandukanye ku Mugabane wa Afurika.”

Umukuru w’u Rwanda yakomeje agaragaza ko kurwanya ubusumbane bushingiye ku gitsina, ari inshingano zihuriweho n’impande zombi yaba abagore ubwabo ndetse n’abagabo.

Ati “Abagabo na bo bafite inshingano zo kubihagurukira ntibigire ba ntibindeba.”

Yasoje agaragaza ko Inteko Zishinga Amategeko zigomba kugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside, guhangana n’abapfobya Jenoside ndetse n’ababiba amacakubiri.

Yagaragaje ko ibi bitekerezo bisenya by’imbwirwaruhame z’urwango n’amacakubiri, bigenda bikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, bigira ingaruka mu kubangamira amahoro n’umutekano ku Isi.

Ati “Gukorana hagati y’Inteko Zishinga Amategeko, birakenewe, hakabaho gukorana mu gushyiraho amategeko atuma ibi bitesha agaciro ikiremwamuntu n’iby’irondaruhu, bihanwa n’amategeko.”

Yavuze ko ibijyanye na Demokarasi ndetse no kugira amahoro, ari umukoro na wo ukwiye ubufatanye bw’Ibihugu aho kumva ko hari Ibihugu bibifite kurusha ibindi nkuko bimwe bikunze gutunga agatoki ibyo ku Mugabane wa Afurika.

Perezida Kagame ubwo yari ageze kuri Kigali Convention Center ahabereye iyi nama

Perezida Kagame yagaragaje uruhare rw’Inteko Zishinga Amategeko mu guteza imbere umuryango mugari
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, umutwe w’Abadepite yahaye ikaze abashyitsi

Photos © RBA

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve + 18 =

Previous Post

Akari ku mutima w’Abashoramari b’u Rwanda basogongeye ku isoko Nyafurika

Next Post

Hamenyekanye icyo Ingabire Victoire yaganiriye n’Abashingamategeko b’Iburayi bahuye

Related Posts

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

by radiotv10
09/08/2025
0

Abofisiye 163 n’abafite andi mapeti mu Ngabo z’u Rwanda mu mutwe ushinzwe imyitwarire (Military Police) barangije imyitozo bamazemo ibyumweru bitandatu,...

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

by radiotv10
09/08/2025
0

In the past, relationships often started with a letter, a meeting at church, or being introduced by a friend. Today,...

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

by radiotv10
09/08/2025
1

The digital ID will be issued to Rwandans, refugees, and foreigners, NIDA’s Director General Mukesha Josephine announced on August 7,...

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

by radiotv10
09/08/2025
0

In the heart of Rwanda’s rich cultural heritage lies a unique, geometric art form known as Imigongo. Imigongo is a...

Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

by radiotv10
09/08/2025
0

Algorithm Inc, a regional tech company known for its innovative business software solutions, has launched a groundbreaking new platform called...

IZIHERUKA

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako
MU RWANDA

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

by radiotv10
09/08/2025
0

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

09/08/2025
Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

09/08/2025
The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

09/08/2025
Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

09/08/2025
Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

08/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hamenyekanye icyo Ingabire Victoire yaganiriye n’Abashingamategeko b’Iburayi bahuye

Hamenyekanye icyo Ingabire Victoire yaganiriye n’Abashingamategeko b’Iburayi bahuye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.