Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yagaragaje uruhare rw’abagore mu byo u Rwanda rumaze kugeraho

radiotv10by radiotv10
11/10/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yagaragaje uruhare rw’abagore mu byo u Rwanda rumaze kugeraho
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame avuga ko abagore ari ipfundo ryo kugira umuryango mugari ushikamye kandi utekanye, kandi ko u Rwanda ari umuhamya wabyo kuko abagore bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora u Rwanda banakomeza mu rw’iterambere ryarwo.

Perezida Paul Kagame yabivuze kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Ukwakira 2022 ubwo yatangizaga Inama Mpuzamahanga y’ 145 y’Ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko (IPU) iteraniye i Kigali.

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko Inteko Zishinga Amategeko z’Ibihugu byose ku Isi, zibereyeho kurinda no guharanira inyungu z’abaturage.

Ati “Iyi ntego ntishobora kugerwaho mu gihe hatabayeho uruhare rufunguye kuri buri wese n’abagore mu Nteko Ishinga Amategeko byumwihariko mu myanya y’imiyoborere y’Inteko.”

Yavuze ko ikibazo ari uko ubusumbane hagati y’abagore n’abagabo bukomeza kugaragara mu Bihugu bitandukanye ku Isi.

Avuga ko imwe mu nzira yatuma uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore, bigerwaho, ari uguha umwanya abagore mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ati “Uburinganire bwagerwaho neza mu gihe buri wese yumvise ko ari uburenganzira bwa buri wese kandi hose. Abagore ni urutirigongo rwo kuba umuryango mugari wabaho wifashije kandi utekanye.”

Yakomeje avuga ko kugira ngo uburinganire n’ubwuzuzanye bigerweho, hakenewe amategeko n’imirongo migari bihamye mu gushyira mu bikorwa iri hame.

Ati “Mu Rwanda abagore bagize uruhare rukomeye mu rugamba rwo kubohora Igihugu. Abagore bakomeje kuba ipfundo ry’urugendo rw’Iterambere rw’u Rwanda aho bamwe bari no mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ahantu hatandukanye ku Mugabane wa Afurika.”

Umukuru w’u Rwanda yakomeje agaragaza ko kurwanya ubusumbane bushingiye ku gitsina, ari inshingano zihuriweho n’impande zombi yaba abagore ubwabo ndetse n’abagabo.

Ati “Abagabo na bo bafite inshingano zo kubihagurukira ntibigire ba ntibindeba.”

Yasoje agaragaza ko Inteko Zishinga Amategeko zigomba kugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside, guhangana n’abapfobya Jenoside ndetse n’ababiba amacakubiri.

Yagaragaje ko ibi bitekerezo bisenya by’imbwirwaruhame z’urwango n’amacakubiri, bigenda bikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, bigira ingaruka mu kubangamira amahoro n’umutekano ku Isi.

Ati “Gukorana hagati y’Inteko Zishinga Amategeko, birakenewe, hakabaho gukorana mu gushyiraho amategeko atuma ibi bitesha agaciro ikiremwamuntu n’iby’irondaruhu, bihanwa n’amategeko.”

Yavuze ko ibijyanye na Demokarasi ndetse no kugira amahoro, ari umukoro na wo ukwiye ubufatanye bw’Ibihugu aho kumva ko hari Ibihugu bibifite kurusha ibindi nkuko bimwe bikunze gutunga agatoki ibyo ku Mugabane wa Afurika.

Perezida Kagame ubwo yari ageze kuri Kigali Convention Center ahabereye iyi nama

Perezida Kagame yagaragaje uruhare rw’Inteko Zishinga Amategeko mu guteza imbere umuryango mugari
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, umutwe w’Abadepite yahaye ikaze abashyitsi

Photos © RBA

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 + 19 =

Previous Post

Akari ku mutima w’Abashoramari b’u Rwanda basogongeye ku isoko Nyafurika

Next Post

Hamenyekanye icyo Ingabire Victoire yaganiriye n’Abashingamategeko b’Iburayi bahuye

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hamenyekanye icyo Ingabire Victoire yaganiriye n’Abashingamategeko b’Iburayi bahuye

Hamenyekanye icyo Ingabire Victoire yaganiriye n’Abashingamategeko b’Iburayi bahuye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.