Sunday, December 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

radiotv10by radiotv10
11/07/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yagenewe igihembo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) ku bw’uruhare rwe mu miyoborere ishyira imbere ubuvugizi bugamije ko Isi igira imbaraga mu gukumira no guhora yiteguye guhangana n’ibyorezo n’ibindi bihe bidasanzwe byabaho mu rwego rw’ubuzima.

Ni igihembo cyatanzwe kuri uyu wa Kane tariki 10 Nyakanga 2025, ubwo hari hahumuje umuhango wo gutangiza inama yiga ku byorezo yateguwe iri shami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima.

Ambasade y’u Rwanda i Geneva mu Busuwisi ahatangiwe iki gihembo, yatangaje ko “Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus yashimye imiyoborere ya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame mu buvugizi bugamije guharanira ko haboneka ubushobozi ku rwego rw’Isi mu gukumira, mu kwitegura no guhangana n’ibihe bidasanzwe bishobora kubaho mu rwego rw’ubuzima.”

Iki gihembo cyakiriwe n’Uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye i Geneva mu Busuwisi, Ambasaderi Urujeni Bakuramutsa.

Ambasaderi Urujeni Bakuramutsa na we yagaragaje ko yatewe ishema no kwakira iki gihembo cyagenewe Perezida Paul Kagame, wabaye umwe mu bantu 20 mu mateka y’Isi bagize uruhare rukomeye mu guhangana n’ibyorezo.

Amb. Urujeni yavuze ko ari “Ishema ku kuba imiyoborere y’u Rwanda igira uruhare mu guteza imbere urwego rw’ubuzima bugera kuri bose ntibugire n’akarere gasigara inyuma byumwihariko Afurika.”

Ubwo habonekaka urukingo rw’indwara ya Covid yigeze gushegesha Isi, Perezida Paul Kagame ni umwe mu Bakuru b’Ibihugu bagize uruhare mu gutuma izi nkingo zisaranganywa zikabasha no kugera mu Bihugu bikiri mu nzira y’iterambere byo ku Mugabane wa Afurika, mu gihe Ibihugu bikize byashakaga kuzikubira.

Perezida Kagame kandi yateje imbere urwego rw’Ubuzima mu Rwanda, aho mu myaka yakurikiye umwaduko w’iyi ndwara ya Covid, iki Gihugu cyabaye igicumbi cya bimwe mu bikorwa remezo bikomeye by’ubuzima, birimo ishami ry’Uruganda rwa BioNTech rutunganya inkingo ryafunguwe ku mugaragaro mu kwezi k’Ukuboza 2023.

Dr. Tedros Adhanom ni we watanze iki gihembo cyagenewe Perezida Kagame
Cyakiriwe na Ambasaderi Urujeno

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen + thirteen =

Previous Post

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

Next Post

Eng.- President Kagame honored with award by the WHO

Related Posts

Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara

Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara

by radiotv10
27/12/2025
0

Umugabo wagaragaye mu Mujyi wa Kigali afite umuhoro ashaka gutema abantu anamenagura imodoka yasangaga ziparitse, yafashwe, ndetse iperereza rigaragaza ko...

Rusizi: Umugore yabwiwe ko ataryoshye mu buriri agerageje kwiyahura  irondo ryari maso rirahagoboka

Rusizi: Umugore yabwiwe ko ataryoshye mu buriri agerageje kwiyahura  irondo ryari maso rirahagoboka

by radiotv10
27/12/2025
0

Umugore wari umaze ukwezi ashatse mu murenge wa Muganza yagerageje kwiyahura akoresheje igitenge ubwo umugabo yari amaze kumubwirira mu buriri...

Why Ginger Is More Than a Spice: Five Health Benefits You Should Know

Why Ginger Is More Than a Spice: Five Health Benefits You Should Know

by radiotv10
27/12/2025
0

Ginger is a common spice found in many kitchens. In Rwanda and across the world, people use it in tea,...

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

by radiotv10
26/12/2025
0

Mu busabane bwa Noheli Gianni Infantino, Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) yagiranye n’abakiri bato bafite impano muri uyu...

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

by radiotv10
25/12/2025
0

Mushinzimana Stanislas warutuye mu kagari ka Murambi mu murenge wa Nyakarenzo wari warezwe n’umugore batari babanye neza yasanzwe mu cyumba...

IZIHERUKA

Isi ya ruhago mu gahinda ko kubura uyifitemo ibigwi washenguye abafite amazina akomeye
FOOTBALL

Isi ya ruhago mu gahinda ko kubura uyifitemo ibigwi washenguye abafite amazina akomeye

by radiotv10
27/12/2025
0

Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara

Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara

27/12/2025
Rusizi: Umugore yabwiwe ko ataryoshye mu buriri agerageje kwiyahura  irondo ryari maso rirahagoboka

Rusizi: Umugore yabwiwe ko ataryoshye mu buriri agerageje kwiyahura  irondo ryari maso rirahagoboka

27/12/2025
Why Ginger Is More Than a Spice: Five Health Benefits You Should Know

Why Ginger Is More Than a Spice: Five Health Benefits You Should Know

27/12/2025
Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

26/12/2025
Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

Mu buryo butunguranye AFC/M23 yakozanyijeho n’umutwe wa Wazalendo ufasha FARDC

26/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

Eng.- President Kagame honored with award by the WHO

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Isi ya ruhago mu gahinda ko kubura uyifitemo ibigwi washenguye abafite amazina akomeye

Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara

Rusizi: Umugore yabwiwe ko ataryoshye mu buriri agerageje kwiyahura  irondo ryari maso rirahagoboka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.