Perezida Paul Kagame yagenewe igihembo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) ku bw’uruhare rwe mu miyoborere ishyira imbere ubuvugizi bugamije ko Isi igira imbaraga mu gukumira no guhora yiteguye guhangana n’ibyorezo n’ibindi bihe bidasanzwe byabaho mu rwego rw’ubuzima.
Ni igihembo cyatanzwe kuri uyu wa Kane tariki 10 Nyakanga 2025, ubwo hari hahumuje umuhango wo gutangiza inama yiga ku byorezo yateguwe iri shami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima.
Ambasade y’u Rwanda i Geneva mu Busuwisi ahatangiwe iki gihembo, yatangaje ko “Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus yashimye imiyoborere ya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame mu buvugizi bugamije guharanira ko haboneka ubushobozi ku rwego rw’Isi mu gukumira, mu kwitegura no guhangana n’ibihe bidasanzwe bishobora kubaho mu rwego rw’ubuzima.”
Iki gihembo cyakiriwe n’Uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye i Geneva mu Busuwisi, Ambasaderi Urujeni Bakuramutsa.
Ambasaderi Urujeni Bakuramutsa na we yagaragaje ko yatewe ishema no kwakira iki gihembo cyagenewe Perezida Paul Kagame, wabaye umwe mu bantu 20 mu mateka y’Isi bagize uruhare rukomeye mu guhangana n’ibyorezo.
Amb. Urujeni yavuze ko ari “Ishema ku kuba imiyoborere y’u Rwanda igira uruhare mu guteza imbere urwego rw’ubuzima bugera kuri bose ntibugire n’akarere gasigara inyuma byumwihariko Afurika.”
Ubwo habonekaka urukingo rw’indwara ya Covid yigeze gushegesha Isi, Perezida Paul Kagame ni umwe mu Bakuru b’Ibihugu bagize uruhare mu gutuma izi nkingo zisaranganywa zikabasha no kugera mu Bihugu bikiri mu nzira y’iterambere byo ku Mugabane wa Afurika, mu gihe Ibihugu bikize byashakaga kuzikubira.
Perezida Kagame kandi yateje imbere urwego rw’Ubuzima mu Rwanda, aho mu myaka yakurikiye umwaduko w’iyi ndwara ya Covid, iki Gihugu cyabaye igicumbi cya bimwe mu bikorwa remezo bikomeye by’ubuzima, birimo ishami ry’Uruganda rwa BioNTech rutunganya inkingo ryafunguwe ku mugaragaro mu kwezi k’Ukuboza 2023.


RADIOTV10