Perezida Paul Kagame yongeye kwibutsa abafite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ko bidashoboka kuko ubushake n’ubushobozi bwo kurinda Abanyarwanda byagiye byaguka, ku buryo abahirahira kubahungabanya na bo babibona ko igihe cyabo kibaze.
Umukuru w’u Rwanda yabitangaje mu birori byo gusoza umwaka, byabaye mu mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 30 Ukuboza 2024, byitabiriwe n’ab’ingeri zinyuranye.
Perezida Paul Kagame yagarutse kuri bimwe mu byagiye biranga ubuzima bw’Igihugu muri uyu mwaka, avuga ko ibyinshi ari ibyiza, kandi ko abantu baba bakwiye kubyishimira, ariko bakanazirikana ibiri imbere.
Ati “Igihe cyose kibonetse tujye twishima pe, si ko ubuzima bukwiriye kugenda se? Wishimira icyo ugezeho, ugateganyiriza ahazaza. Ntabwo imbaraga zose uzisiga aha ngaha.”
Umukuru w’u Rwanda yavuze ko muri uko kwishima, abantu bakwiye kujya banazirikana ibyagiye bibafasha kugera kuri ibyo bishimira, ari na ko bongera imbaraga zo kubisigasira, ku isonga hakaza umutekano, ukwiye kurindwa mu buryo bw’umwihariko.
Ati “Tujye dusigarana kwa kwirinda, kuri buri muntu, no kuri twese. Ntawe tuzemerera ko yaduhungabanyiriza umutekano, n’umunsi n’umwe.”
Ni mu gihe kandi hari bamwe bakunze kugaragaza ko bashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ndetse umwaka ushize, na bwo Perezida Kagame ubwo yagezaga ku Banyarwanda ubutumwa busoza umwaka, akaba yari yabizeje ko iyi migambi y’abagambiriye ikibi ku Gihugu cyabo, idashobora kugerwaho, akaba yongeye kubibahamiriza, anagenera ubutumwa abo bafitiye imigambi mibisha u Rwanda.
Avuga kandi ko imbaraha n’ubushake byo kurindira Abaturarwanda umutekano, bihari bihagije, kandi ko bigenda byiyongera uko ibihe bigenda biha ibindi uko Abanyarwanda bagenda batera imbere, banagana imbere mu kwirindira umutekano.
Ati “Ibyo dushakisha ni amikoro. Uko tugenda ni ko n’ayo mikoro agenda aboneka, ku buryo n’abumva ko bahungabanya umutekano, ngira ngo bagenda bamenya ko igihe cyabo kirabaze.”
Abo gushimirwa by’umwihariko
Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame kandi yanagarutse ku bitari byiza byabaye mu gihe gito gishize by’icyorezo cya Marburg cyadutse mu Rwanda, ariko inzego z’ubuzima zigakora ibishoboka kugira ngo kive mu nzira.
Yafashe mu mugongo ababuze inshuti n’abavandimwe kubera iki cyorezo cyahitanye abantu 15 biganjemo abakora mu rwego rw’ubuvuzi.
Ati “Ndagira ngo mbabwire ko iyo miryango yabuze ababo, twifatanyije namwe, ariko icyo cyorezo nacyo cyagiye iruhande.”
Yaboneyeho kugenera ubutumwa bw’umwihariko abakora mu rwego rw’ubuvuzi bakoze akazi katoroshye, ndetse bamwe bakahasiga ubuzima.
Ati “Ndashimira cyane abakora mu rwego rw’ubuzima, abakorerabushake, abitanze rwose. Hari abatanze ubuzima bwabo kugira ngo ubw’abandi bukomeze, abo turabashimira. Bakoresheje wa mutima, wa muco w’ubukotanyi, wa muco w’u Rwanda.”
Ibyo mwakoze mwarikoreraga
Mu bindi byabaye mu Gihugu, harimo ibikorwa by’ingenzi mu buzima bw’Igihugu, nk’amatora y’Umukuru w’Igihugu yanarangiye Perezida Paul Kagame yegukanye intsinzi ku majwi ari hejuru ya 99%, aho yaboneyeho kongera gushimira uburyo Abanyarwanda bitwaye muri iki gikorwa cy’ingenzi cyabaye muri uyu mwaka bari gusoza.
Ati “Nshaka kongera kubashimira, kandi mwarikoreraga, twarikoreraga, ariko ndabibashimiye rwose.”
Habaye kandi kwibuka amateka mabi u Rwanda rumaze imyaka 30 ruvuyemo, nko kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’iyi myaka ishize Abanyarwanda bari kwiyubaka.
Ati “Muri uyu mwaka habayemo kwibuka abacu ku nshuro ya 30, habaho kwibuka twiyubaka n’amateka yo kwibohora ku nshuro ya 30.”
Yavuze ko aya mateka nubwo aba ari mabi ariko ari ay’Abanyarwanda ku buryo ntaho bayahungira, bityo ko gusubiza amaso inyuma abantu bakayibuka, na byo ari ingenzi kugira ngo barusheho gutegura ahazaza hazabemo kutongera gutokorwa.
Ati “Amateka nubwo yaba ari mabi, ari amateka yawe, ari amateka udafitemo uruhare kuba yarabaye mabi, ahubwo harimo kuyakosora, urabyibuka, ukabivanamo isomo, ugakomeza inzira yawe ushaka kwerekezamo.”
Muri rusange, umwaka wa 2024 wagendekeye neza Abanyarwanda, nubwo ibibi na byo byabayeho, ariko ni byo bicye, ku buryo ibyo kwishimira ari byo bikwiye kuza imbere.
RADIOTV10