Perezida Paul Kagame yihanganishije Abanya-Kenya n’umuryango wa Mwai Kibaki witabye Imana kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Mata 2022.
Mu butumwa yageneye Abanya-Kenya, Perezida Paul Kagame yihanganishije abaturage ba Kenya ku bwo kubura Mwai Kibaki witabye Imana.
Yagize ati “Nihanganishije Abanya-Kenya n’umuryango wa Perezida Kibaki.”
Yakomeje avuga ko nyakwigendera Mwai Kibaki yagaragaje umuhate ukomeye mu guteza imbere Igihugu cya Kenya.”
Yakomeje avuga ko Mwai Kibaki yagaragaje umuhate mu gushyira hamwe kw’akarere kandi ko abatuye aka karere bazakomeza kubizirikana.
Ati “Abanyarwanda bifatanyije na Kenya muri iki gihe.”
Perezida Mwai KibaKi watangiye kuyobora Kenya mu kwezi k’Ukuboza 2002 kugeza muri Mata 2013, mu kwezi k’Ugushyingo 2008, yagendereye u Rwanda, yakirwa na Perezida Paul Kagame banagiranye ikiganiro icyo gihe kibanze ku gukomeza gutsimbataza umubano w’Ibihugu byombi.
Icyo gihe kandi Mwai Kibaki yasuye abahinzi-borozi 120 bo mu Karere ka Gatsibo, yari yaragabiye inka muri 2005.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Mata 2022, Perezida Uhuru Kenyatta yatangaje ko Mwai Kibaki yitabye Imana.
Uhuru Kenyatta na we yavuze ko Igihugu cye kizakomeza kuzirikana uruhare rwa nyakwigendera Kibaki mu kuzamura iki Gihugu n’abaturage bacyo.
Yanatangaje ibigomba kubahirizwa muri iki gihe cyo kunamira uyu mukambwe witabye Imana ku myaka 90, birimo kururutsa ibendera mu Gihugu hose rikagezwamo muri 1/2.
RADIOTV10