Saturday, January 17, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yageneye ubutumwa abataragarutse muri Guverinoma

radiotv10by radiotv10
19/08/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yageneye ubutumwa abataragarutse muri Guverinoma
Share on FacebookShare on Twitter

Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko abayobozi batagarutse muri Guverinoma, bidakwiye kumvikana ko birukanywe, ahubwo ko bahinduriwe imirimo, kandi ko igihe cyayo nikigera izagaragara, anagira inama yazafasha abayigarutsemo n’abashya kuzuzuza neza inshingano zabo.

Perezida wa Repubulika, yabitangaje ubwo yari amaze kwakira indahiro z’abagize Guverinoma nshya, biganjemo abayigarutsemo, aho abashya ari Abaminisitiri batatu.

Perezida Kagame yatangiye yibutsa ko abataragarutse muri Guverinoma, batirukanywe, ahubwo ko ari impinduka zisanzwe ziba zabayeho.

Ati “Ngira ngo nibutse ikintu kimwe gusa, gukorera ku rwego nk’uru rw’Abaminisitiri n’inshingano rufite ndetse n’izindi nzego, rimwe na rimwe ibiba byabaye, abatagarutse muri Guverinoma, ntabwo ari ukwirukanwa. Yaba ari ukwirukanwa na byo birakorwa, iyo bakoze amakosa bigatuma birukanwa. Njye nabyita guhindurirwa imirimo. Abatagarutse muri Guverinoma bahinduriwe imirimo, ubwo igihe cyabo nikigera imirimo izagaragara.”

Naho abayigarutsemo ndetse n’abashya bayinjiyemo kimwe n’abandi bayobozi mu zindi nzego, Perezida Paul Kagame yaboneyeho kubagira inama yabafasha kuzuza neza inshingano zabo.

Ati “Ariko nagira ngo nshingire aho mbagira inama, kugira ngo muri iyi manda nshya tugiyemo cyangwa abahsya bagiye muri Guverinoma cyangwa n’abandi bayobozi mu zindi nzego, iteka iyo impinduka nk’iyi ibaye, ntabwo ari switch off cyangwa switch on business as usual [Ntabwo ibintu biba bigomba gukorwa nk’ibisanzwe].”

Yavuze ko abantu baba bakwiye kureba ibyo abantu bakoze neza n’ibitaragenze neza, ubundi bakisuzuma, bakiha n’umurongo watuma barushaho gukora neza.

Ati “Ni cyo bivuze, biramutse atari cyo bivuze kuri mwe, numva haba hari ikbazo, n’ibyo wakoze neza ubushize birasaba ngo ugaruke wongere ukore neza kurusha, ibitarakozwe neza, ni ukubikosora tugakomeza.

Inama nabagira rero ni iyihe: ni ukwisuzuma wowe ubwawe udategereje ibyo uzumva mu mbuga nkoranyambaga cyangwa ahandi ibyo bakuvuga bakunenga cyangwa bagushima, ni byiza kubyumva, ariko ni na byiza kubisuzumira mu kwisuzuma wowe ubwawe.”

Perezida Kagame yavuze ko aba bayobozi bakwiye kujya bicara “ukibwiza ukuri, ukisuzuma, kandi wakwisuzuma uri wenyine bidaturutse hanze, ukibeshya? ubwo hari ikibazo kirimo, ushoboye kwicara ukibeshya ubwo haba hari ikibazo uba ukwiye kwisuzuma nacyo.”

Nanone kandi abemera Imana, iyo babyutse cyangwa bagiye kuryama bagasenga, kandi ko muri uko gusenga na byo baba bakwiye kwiragiza Imana, bayisaba imbaraga zo kuzuza neza inshingano zabo.

Yavuze ko abantu bakwiye kwibuka ko ibyo bashimira Imana banayisaba, Imana yabibahaye, ahubwo ko bakwiye kujya bisuzuma kugira ngo babikoreshe neza.

 

Nta gutwarwa n’ibyishimo

Muri uku gukora ariko, bakwiye kwibuka ko baba bakorera Abanyarwanda na bo barimo, ariko bagashyira imbere inyungu za rubanda, na bo bakiyibuka ariko inyungu zabo zikaza nyuma y’iz’abaturage.

Yasabye abayobozi kujya bakurikira imbuga nkoranyambaga, bakareba ibyo bavugwaho, bikabafasha kwisuzuma, “niba koko ukiri muri ya nzira y’ibyo uhagararariye mu buzima bwawe cyangwa ushaka kugeza ku bandi ari bo muri izi nzego muba muyoboye.”

Yabagiriye inama kandi ko igihe bumvise ababavuga nabi, bidakwiye kubaca intege, ahubwo ko bikwiye kubafasha kwisuzuma no kwikebuka.

Ati “Ikitari cyo niba bakubeshyera ugishyire iruhande, ukomeze inzira yawe y’inshingano ufite, ubihe umwanya ariko ntibiguteshe umwanya.”

Yavuze ko abo bakoranye muri manda ishize, bageze kuri byiza byinshi, ariko ko “atari igihe cyo kwirara, ntabwo ari igihe cyo gutwarwa n’ibyinshimo ngo ugere aho ngo habe haba ikibazo cy’ibyo abantu bashimaga bisubire inyuma, kuko ntabwo wari ukibihanze amaso, ntabwo wari ukibikurikirana, kuko wishimye ugera mu bindi.”

Nanone kandi ibyo byiza byagezweho, byarashobokaga ko byari no kurenga, iyo bakoresha imbaraga zirenze izo bakoresheje.

Yagarutse ku iterambere ry’ubukungu bwagiye buzamuka ku gipimo kiri hejuru ya 8%, ariko ko abantu bakwiye no gutekereza ku izamuka rirenze iri. Ati “Kuki utashaka 10%. Ni ko u Rwanda rukwiye kuba rukora. Ntakwirara.”

Kimwe mu bizitira abantu kutagera kuri iyi mibare irenze iyi, harimo kuba hari abantu bakora nka ba nyamwigendaho, asaba abayobozi kujya bakorana yaba inzego ndetse n’abantu ubwabo.

Avuga ko iki kibazo gihora kigaruka, kandi ko iyo agize uwo abibazaho, akavuga ati “nagize ngo,…nagize ngo undi yabikoze. Ariko kuki atari wowe wabikoze, kuko mutuzuzanyije?”

Umukuru w’u Rwanda yibukije abayobozi ko ntacyo umuyobozi umwe cyangwa urwego rumwe, bageraho hatabayeho gukorana, kuko ari byo bizamura imbaraga z’abantu.

Perezida Kagame ubwo yinjiraga mu Ngo y’Inteko ahabereye uyu muhango w’irahira

Guverinoma nshya yarahiye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty + eight =

Previous Post

Perezida Kagame yagaragaje icyo abayobozi bakora mbere yo kwemera inshingano aho kuzigeramo bakazica

Next Post

Ukraine yongeye kwivuga imyato ku cyo yakoze cyumvikanamo kwigaranzura u Burusiya

Related Posts

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

by radiotv10
17/01/2026
0

When people think about dehydration, they often imagine one thing: feeling thirsty. While thirst is an early warning sign, dehydration...

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

by radiotv10
17/01/2026
0

Bamwe mu baturage bahingaga mu butaka bari baratijwe na Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, baravuga ko batangajwe no kubona...

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

by radiotv10
17/01/2026
0

Rwanda today stands as a peaceful, united, and hopeful nation. For many young people, especially Gen Z, this peace feels...

Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
16/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko mu murima uri hafi y’Ishuri ryo mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo, habonetse...

Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

Iby’ingenzi wamenya ku muti urinda abantu kwandura SIDA byemejwe ko ugiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda

by radiotv10
16/01/2026
0

Umuti wa Lenacapavir ushobora gufasha umuntu wawutewe kutandura Virusi itera SIDA mu gihe cy’amezi atandatu, uzatangira gutangwa mu Rwanda muri...

IZIHERUKA

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)
MU RWANDA

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

by radiotv10
17/01/2026
0

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

17/01/2026
Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

17/01/2026
Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

16/01/2026
Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

16/01/2026
Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

16/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ukraine yongeye kwivuga imyato ku cyo yakoze cyumvikanamo kwigaranzura u Burusiya

Ukraine yongeye kwivuga imyato ku cyo yakoze cyumvikanamo kwigaranzura u Burusiya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.