Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko abayobozi batagarutse muri Guverinoma, bidakwiye kumvikana ko birukanywe, ahubwo ko bahinduriwe imirimo, kandi ko igihe cyayo nikigera izagaragara, anagira inama yazafasha abayigarutsemo n’abashya kuzuzuza neza inshingano zabo.
Perezida wa Repubulika, yabitangaje ubwo yari amaze kwakira indahiro z’abagize Guverinoma nshya, biganjemo abayigarutsemo, aho abashya ari Abaminisitiri batatu.
Perezida Kagame yatangiye yibutsa ko abataragarutse muri Guverinoma, batirukanywe, ahubwo ko ari impinduka zisanzwe ziba zabayeho.
Ati “Ngira ngo nibutse ikintu kimwe gusa, gukorera ku rwego nk’uru rw’Abaminisitiri n’inshingano rufite ndetse n’izindi nzego, rimwe na rimwe ibiba byabaye, abatagarutse muri Guverinoma, ntabwo ari ukwirukanwa. Yaba ari ukwirukanwa na byo birakorwa, iyo bakoze amakosa bigatuma birukanwa. Njye nabyita guhindurirwa imirimo. Abatagarutse muri Guverinoma bahinduriwe imirimo, ubwo igihe cyabo nikigera imirimo izagaragara.”
Naho abayigarutsemo ndetse n’abashya bayinjiyemo kimwe n’abandi bayobozi mu zindi nzego, Perezida Paul Kagame yaboneyeho kubagira inama yabafasha kuzuza neza inshingano zabo.
Ati “Ariko nagira ngo nshingire aho mbagira inama, kugira ngo muri iyi manda nshya tugiyemo cyangwa abahsya bagiye muri Guverinoma cyangwa n’abandi bayobozi mu zindi nzego, iteka iyo impinduka nk’iyi ibaye, ntabwo ari switch off cyangwa switch on business as usual [Ntabwo ibintu biba bigomba gukorwa nk’ibisanzwe].”
Yavuze ko abantu baba bakwiye kureba ibyo abantu bakoze neza n’ibitaragenze neza, ubundi bakisuzuma, bakiha n’umurongo watuma barushaho gukora neza.
Ati “Ni cyo bivuze, biramutse atari cyo bivuze kuri mwe, numva haba hari ikbazo, n’ibyo wakoze neza ubushize birasaba ngo ugaruke wongere ukore neza kurusha, ibitarakozwe neza, ni ukubikosora tugakomeza.
Inama nabagira rero ni iyihe: ni ukwisuzuma wowe ubwawe udategereje ibyo uzumva mu mbuga nkoranyambaga cyangwa ahandi ibyo bakuvuga bakunenga cyangwa bagushima, ni byiza kubyumva, ariko ni na byiza kubisuzumira mu kwisuzuma wowe ubwawe.”
Perezida Kagame yavuze ko aba bayobozi bakwiye kujya bicara “ukibwiza ukuri, ukisuzuma, kandi wakwisuzuma uri wenyine bidaturutse hanze, ukibeshya? ubwo hari ikibazo kirimo, ushoboye kwicara ukibeshya ubwo haba hari ikibazo uba ukwiye kwisuzuma nacyo.”
Nanone kandi abemera Imana, iyo babyutse cyangwa bagiye kuryama bagasenga, kandi ko muri uko gusenga na byo baba bakwiye kwiragiza Imana, bayisaba imbaraga zo kuzuza neza inshingano zabo.
Yavuze ko abantu bakwiye kwibuka ko ibyo bashimira Imana banayisaba, Imana yabibahaye, ahubwo ko bakwiye kujya bisuzuma kugira ngo babikoreshe neza.
Nta gutwarwa n’ibyishimo
Muri uku gukora ariko, bakwiye kwibuka ko baba bakorera Abanyarwanda na bo barimo, ariko bagashyira imbere inyungu za rubanda, na bo bakiyibuka ariko inyungu zabo zikaza nyuma y’iz’abaturage.
Yasabye abayobozi kujya bakurikira imbuga nkoranyambaga, bakareba ibyo bavugwaho, bikabafasha kwisuzuma, “niba koko ukiri muri ya nzira y’ibyo uhagararariye mu buzima bwawe cyangwa ushaka kugeza ku bandi ari bo muri izi nzego muba muyoboye.”
Yabagiriye inama kandi ko igihe bumvise ababavuga nabi, bidakwiye kubaca intege, ahubwo ko bikwiye kubafasha kwisuzuma no kwikebuka.
Ati “Ikitari cyo niba bakubeshyera ugishyire iruhande, ukomeze inzira yawe y’inshingano ufite, ubihe umwanya ariko ntibiguteshe umwanya.”
Yavuze ko abo bakoranye muri manda ishize, bageze kuri byiza byinshi, ariko ko “atari igihe cyo kwirara, ntabwo ari igihe cyo gutwarwa n’ibyinshimo ngo ugere aho ngo habe haba ikibazo cy’ibyo abantu bashimaga bisubire inyuma, kuko ntabwo wari ukibihanze amaso, ntabwo wari ukibikurikirana, kuko wishimye ugera mu bindi.”
Nanone kandi ibyo byiza byagezweho, byarashobokaga ko byari no kurenga, iyo bakoresha imbaraga zirenze izo bakoresheje.
Yagarutse ku iterambere ry’ubukungu bwagiye buzamuka ku gipimo kiri hejuru ya 8%, ariko ko abantu bakwiye no gutekereza ku izamuka rirenze iri. Ati “Kuki utashaka 10%. Ni ko u Rwanda rukwiye kuba rukora. Ntakwirara.”
Kimwe mu bizitira abantu kutagera kuri iyi mibare irenze iyi, harimo kuba hari abantu bakora nka ba nyamwigendaho, asaba abayobozi kujya bakorana yaba inzego ndetse n’abantu ubwabo.
Avuga ko iki kibazo gihora kigaruka, kandi ko iyo agize uwo abibazaho, akavuga ati “nagize ngo,…nagize ngo undi yabikoze. Ariko kuki atari wowe wabikoze, kuko mutuzuzanyije?”
Umukuru w’u Rwanda yibukije abayobozi ko ntacyo umuyobozi umwe cyangwa urwego rumwe, bageraho hatabayeho gukorana, kuko ari byo bizamura imbaraga z’abantu.
RADIOTV10