Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yihanganishije mugenzi we wa Türkiye, Recep Tayyip Erdoğan, n’abaturage b’iki Gihugu ku bw’ibyago by’inkongi yibasiye Hoteli iherereye mu gace ko mu majyaruguru y’iki Gihugu, yahitanye abarenga 70.
Iyi nkongi y’umuriro yibasiye Hoteli ya ski resort iherereye mu gace ka Bolu ko mu majyaruguru y’iki Gihugu cya Türkiye, kuri uyu wa 21 Mutarama 2025.
Iyi nkongi yadutse ahagana saa cyenda n’igice z’ijoro ku masaha yo muri iki Gihugu (saa sita n’igice z’ijoro ku masaha ngengamasaha-GMT) yatangiriye mu igorofa ya 12.
Kugeza ubu habarwa abantu 76 bahitanywe n’iyi nkongi yatumye abantu bari mu magorofa yo hejuru, basimbuka, bamwe bakanahasiga ubuzima kubera gusimbuka.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Mutarama 2025, Perezida wa Türkiye, Recep Tayyip Erdoğan yatangaje umunsi wo kunamira ababuriye ubuzima muri aka kaga.
Perezida Paul Kagame na we yihanganishije abatuye iki Gihugu ku bw’ibi byago byahitanye ubuzima bwa bamwe mu Banya- Türkiye.
Mu butumwa yanyujije kuri Konti ye y’urubuga nkoranyambaga rwa X, Perezida Paul Kagame yagize ati “Nihanganishije Perezida Recep Tayyip Erdoğan n’abaturage ba Türkiye ku bw’akaga kahitanye ubuzima bw’abantu mu nkongi y’umuriro yibasiye ski resort muri Bolu.”
Perezida Kagame yakomeje agira ati “Twifatanyije kandi n’imiryango y’ababuze ababo n’abandi bose bagizweho ingaruka n’ibi byago. Twifurije kandi abakomeretse gukira.”
U Rwanda na Türkiye, bisanzwe ari Ibihugu bifitanye umubano mwiza ushingiye ku bufatanye, aho muri Mutarama 2023, ibi Bihugu byasinyanye amasezerano mu ngeri zinyuranye, arimo ay’ubufatanye mu guhanga udushya, mu bubanyi rusange n’umuco, ndetse no mu ikoranabuhanga.
Muri Gashyantare umwaka ushize wa 2024, Perezida Kagame na mugenzi we wa Türkiye, Recep Tayyip Erdoğan, bahuriye i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, aho bari bitabiriye inama mpuzamahanga ya za Guverinoma, baganira ku gukomeza guteza imbere umubano.
RADIOTV10