Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yageneye ubutumwa Igihugu cya Türkiye ku bw’ibyago cyagize

radiotv10by radiotv10
22/01/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yageneye ubutumwa Igihugu cya Türkiye ku bw’ibyago cyagize
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yihanganishije mugenzi we wa Türkiye, Recep Tayyip Erdoğan, n’abaturage b’iki Gihugu ku bw’ibyago by’inkongi yibasiye Hoteli iherereye mu gace ko mu majyaruguru y’iki Gihugu, yahitanye abarenga 70.

Iyi nkongi y’umuriro yibasiye Hoteli ya ski resort iherereye mu gace ka Bolu ko mu majyaruguru y’iki Gihugu cya Türkiye, kuri uyu wa 21 Mutarama 2025.

Iyi nkongi yadutse ahagana saa cyenda n’igice z’ijoro ku masaha yo muri iki Gihugu (saa sita n’igice z’ijoro ku masaha ngengamasaha-GMT) yatangiriye mu igorofa ya 12.

Kugeza ubu habarwa abantu 76 bahitanywe n’iyi nkongi yatumye abantu bari mu magorofa yo hejuru, basimbuka, bamwe bakanahasiga ubuzima kubera gusimbuka.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Mutarama 2025, Perezida wa Türkiye, Recep Tayyip Erdoğan yatangaje umunsi wo kunamira ababuriye ubuzima muri aka kaga.

Perezida Paul Kagame na we yihanganishije abatuye iki Gihugu ku bw’ibi byago byahitanye ubuzima bwa bamwe mu Banya- Türkiye.

Mu butumwa yanyujije kuri Konti ye y’urubuga nkoranyambaga rwa X, Perezida Paul Kagame yagize ati “Nihanganishije Perezida Recep Tayyip Erdoğan n’abaturage ba Türkiye ku bw’akaga kahitanye ubuzima bw’abantu mu nkongi y’umuriro yibasiye ski resort muri Bolu.”

Perezida Kagame yakomeje agira ati “Twifatanyije kandi n’imiryango y’ababuze ababo n’abandi bose bagizweho ingaruka n’ibi byago. Twifurije kandi abakomeretse gukira.”

U Rwanda na Türkiye, bisanzwe ari Ibihugu bifitanye umubano mwiza ushingiye ku bufatanye, aho muri Mutarama 2023, ibi Bihugu byasinyanye amasezerano mu ngeri zinyuranye, arimo ay’ubufatanye mu guhanga udushya, mu bubanyi rusange n’umuco, ndetse no mu ikoranabuhanga.

Muri Gashyantare umwaka ushize wa 2024, Perezida Kagame na mugenzi we wa Türkiye, Recep Tayyip Erdoğan, bahuriye i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, aho bari bitabiriye inama mpuzamahanga ya za Guverinoma, baganira ku gukomeza guteza imbere umubano.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 3 =

Previous Post

U Rwanda rwagaragarije Isi ibikwiye kwibazwaho byirengagijwe ubwo Congo yitaga M23 umutwe w’Iterabwoba

Next Post

Harumvikana kunyuranya imvugo hagati y’ababyeyi n’ishuri rivugwamo ibyo Guverinoma yategetse ko bihagaragara

Related Posts

Inkuba zikomeje kwiyongera mu Rwandau: Mu minsi ibiri ikurikirana zishe abantu mu Ntara ebyiri

Inkuba zikomeje kwiyongera mu Rwandau: Mu minsi ibiri ikurikirana zishe abantu mu Ntara ebyiri

by radiotv10
29/01/2026
0

Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

IZIHERUKA

Inkuba zikomeje kwiyongera mu Rwandau: Mu minsi ibiri ikurikirana zishe abantu mu Ntara ebyiri
MU RWANDA

Inkuba zikomeje kwiyongera mu Rwandau: Mu minsi ibiri ikurikirana zishe abantu mu Ntara ebyiri

by radiotv10
29/01/2026
0

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Harumvikana kunyuranya imvugo hagati y’ababyeyi n’ishuri rivugwamo ibyo Guverinoma yategetse ko bihagaragara

Harumvikana kunyuranya imvugo hagati y’ababyeyi n’ishuri rivugwamo ibyo Guverinoma yategetse ko bihagaragara

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inkuba zikomeje kwiyongera mu Rwandau: Mu minsi ibiri ikurikirana zishe abantu mu Ntara ebyiri

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.