Sunday, September 8, 2024

Perezida Kagame yageneye ubutumwa inshuti z’abanyacyubahiro bamwoherereje ubumwifuriza intsinzi nziza

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame byemejwe mu buryo bwa burundu ko ari we watsinze amatora ya Perezida wa Repubulika, yashimiye abayobozi b’Ibihugu by’inshuti z’u Rwanda, bishimiye intsinzi ye bakamwifuriza ishya n’ihirwe babinyujije mu butumwa batanze.

Kuva hatangazwa iby’ibanze byavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika yabaye tariki 15 Nyakanga 2024, abayobozi banyuranye bagiye bagaragaza ko bishimiye kuba Paul Kagame yongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda n’Abanyarwanda.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Nyakanga 2024, Perezida Kagame yashimiye abayobozi bohereje ubutumwa bumwifuriza ishya n’ihirwe.

Yagize ati “Ndashimira byimazeyo ubutumwa bunshimira ndetse bw’inkunga bwatanzwe n’inshuti z’Abayobozi b’Ibihugu bitandukanye ku Isi.”

Umukuru w’u Rwanda yaboneyeho kuvuga bimwe mu Bihugu biyoborwa n’abayobozi bamwifurije ishya n’ihirwe, birimo Barbados, Repubulika ya Centrafrique, Chad, Comoros, Cuba, Djibouti, Misiri, Ethiopia, Guinea-Bisseau, Guinea, Kazakhstan, Kenya, Liberia, Madagascar, Mauritius, Morocco, Mozambique, Oman, Qatar, Senegal, Seychelles, Somalia, Sudani y’Epfo, Switzeland, Tanzania, Turkiye, Uganda, Venezuela, Zambia, ndetse n’ibindi Bihugu.

Perezida Paul Kagame yaboneyeho kwizeza aba bayobozi ko azakomeza gukorana na bo mu nyungu zihuriweho z’abaturage b’Ibihugu byabo n’Abanyarwanda.

Perezida Paul Kagame atangaje ibi nyuma y’amasaha macye, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora itangaje amajwi ya burundu y’ibyavuye mu matora, aho yagize amajwi 99,18%, agakurikirwa na Dr Frank Habineza wari umukandida w’Ishyaka DGPR wagize amajwi 0,50%, mu gihe Mpayimana Philippe wari Umukandida wigenga, yagize amajwi 0,32%.

Umukuru w’u Rwanda kandi hirya y’ejo hashize, ku Cyumweru tariki 21 Nyakanga; yakiriye abantu mu ngeri zinyuranye bamufashishije mu bikorwa byo kwiyamamaza, barimo n’indi mitwe ya Politiki yiyemeje gufatanya na FPR-Inkotanyi, aho yavuze ko imvugo y’amajwi ya 100%, yagezweho, ndetse ko atari kuboneka iyo hatabaho ubwo bufatanye.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts