Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yageneye ubutumwa inshuti z’abanyacyubahiro bamwoherereje ubumwifuriza intsinzi nziza

radiotv10by radiotv10
23/07/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yageneye ubutumwa inshuti z’abanyacyubahiro bamwoherereje ubumwifuriza intsinzi nziza
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame byemejwe mu buryo bwa burundu ko ari we watsinze amatora ya Perezida wa Repubulika, yashimiye abayobozi b’Ibihugu by’inshuti z’u Rwanda, bishimiye intsinzi ye bakamwifuriza ishya n’ihirwe babinyujije mu butumwa batanze.

Kuva hatangazwa iby’ibanze byavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika yabaye tariki 15 Nyakanga 2024, abayobozi banyuranye bagiye bagaragaza ko bishimiye kuba Paul Kagame yongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda n’Abanyarwanda.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Nyakanga 2024, Perezida Kagame yashimiye abayobozi bohereje ubutumwa bumwifuriza ishya n’ihirwe.

Yagize ati “Ndashimira byimazeyo ubutumwa bunshimira ndetse bw’inkunga bwatanzwe n’inshuti z’Abayobozi b’Ibihugu bitandukanye ku Isi.”

Umukuru w’u Rwanda yaboneyeho kuvuga bimwe mu Bihugu biyoborwa n’abayobozi bamwifurije ishya n’ihirwe, birimo Barbados, Repubulika ya Centrafrique, Chad, Comoros, Cuba, Djibouti, Misiri, Ethiopia, Guinea-Bisseau, Guinea, Kazakhstan, Kenya, Liberia, Madagascar, Mauritius, Morocco, Mozambique, Oman, Qatar, Senegal, Seychelles, Somalia, Sudani y’Epfo, Switzeland, Tanzania, Turkiye, Uganda, Venezuela, Zambia, ndetse n’ibindi Bihugu.

Perezida Paul Kagame yaboneyeho kwizeza aba bayobozi ko azakomeza gukorana na bo mu nyungu zihuriweho z’abaturage b’Ibihugu byabo n’Abanyarwanda.

Perezida Paul Kagame atangaje ibi nyuma y’amasaha macye, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora itangaje amajwi ya burundu y’ibyavuye mu matora, aho yagize amajwi 99,18%, agakurikirwa na Dr Frank Habineza wari umukandida w’Ishyaka DGPR wagize amajwi 0,50%, mu gihe Mpayimana Philippe wari Umukandida wigenga, yagize amajwi 0,32%.

Umukuru w’u Rwanda kandi hirya y’ejo hashize, ku Cyumweru tariki 21 Nyakanga; yakiriye abantu mu ngeri zinyuranye bamufashishije mu bikorwa byo kwiyamamaza, barimo n’indi mitwe ya Politiki yiyemeje gufatanya na FPR-Inkotanyi, aho yavuze ko imvugo y’amajwi ya 100%, yagezweho, ndetse ko atari kuboneka iyo hatabaho ubwo bufatanye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × three =

Previous Post

Perezida Kagame yagaragaje inzira izageza ubuvuzi bw’u Rwanda kuba igicumbi mu karere

Next Post

Kiliziya Gatulika mu Rwanda yongeye kugira ibyago bwa kabiri mu kwezi kumwe

Related Posts

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

IZIHERUKA

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw
MU RWANDA

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

28/01/2026
Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

27/01/2026
Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kiliziya Gatulika mu Rwanda yongeye kugira ibyago bwa kabiri mu kwezi kumwe

Kiliziya Gatulika mu Rwanda yongeye kugira ibyago bwa kabiri mu kwezi kumwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.