Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashimiye Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza, Madamu Liz Truss amusezeranya imikoranire myiza.
Madamu Liz Truss yatorewe kuba Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza kuri uyu wa Mbere tariki 05 Nzeri 2022.
Abayobozi banyuranye ku Isi, bakomeje kugenera ubutumwa uyu muyobozi mushya w’u Bwongereza utangira inshingano ze kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Nzeri 2022.
Perezida Paul Kagame ni umwe mu bayobozi bashimiye Liz Truss, mu butumwa yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Nzeri 2022.
Yagize ati “Nshimiye Liz Truss ku bwo gutorwa nka Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza. Tuzakomeza kongerera imbaraga umubano mwiza usanzwe uri hagati y’u Bwongereza n’u Rwanda kandi tukwifurije ibyiza.”
Igihugu cy’u Bwongereza n’u Rwanda bisanzwe bifitanye imikoranire n’umubano byiza, bishingiye ku bikorwa bihuriyeho birimo amasezerano yasinywe muri uyu mwaka agamije kohereza mu Rwanda abimukira bajya mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ni gahunda yashyizweho hagamijwe kurengera ubuzima bw’abimukira bakunze kuburira ubuzima bwabo mu Nyanja ndetse bagahura n’ibikorwa byo gukorerwa icuruzwa ry’abantu.
Perezida Paul Kagame kandi ubu ni we uyoboye umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth) ufite icyicaro gikuru mu Bwongereza.
Umukuru w’u Rwanda yafashe izi nshingano nyuma yuko u Rwanda rwakiriye Inama izwi nka CHOGM y’Abakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango, yabereye mu Rwanda muri Kamena uyu mwaka ikitabirwa n’abakomeye barimo Igikomangoma cy’u Bwongereza, Prince Charles akaba imfura ya Queen Elizabeth II.
RADIOTV10