Friday, November 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yageze mu Gihugu cyo ku Mugabane wa America (AMAFOTO)

radiotv10by radiotv10
15/09/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yageze mu Gihugu cyo ku Mugabane wa America (AMAFOTO)
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yageze muri Cuba, aho agiye kwifatanya n’abandi Bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bitabiriye Ihuriro rihuza G77 n’u Bushinwa.

Ni amakuru dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, mu butumwa bwatambutse mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, ko Perezida Kagame yageze mu Murwa Mukuru wa Cuba.

Ubu butumwa buvuga ko “Perezida Kagame yageze muri Havana muri Cuba aho agiye kwifatanya n’abayobozi baturutse mu bice bitandukanye by’Isi mu ihuriro ry’iminsi ibiri rya G77 n’u Bushinwa ry’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma izaba kuva tariki 15 kugeza ku ya 16 Nzeri.”

Amafoto ya Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda, agaragaza Perezida Kagame ageze ku Kibuga cy’Indege yakirwa mu cyubahiro gihebuje n’urugwiro rwinshi.

Iri huriro rigiye kubera muri Cuba ry’iminsi ibiri, rizahuza ibihugu bigize itsinda rya G77 rigizwe n’Ibihugu biri mu nzira y’Iterambere ndetse n’u Bushinwa, rizibanda ku bibazo bikizitira ibi Bihugu kwihuta mu iterambere ndetse n’ubufatanye bikwiye kugirana n’Igihugu cy’u Bushinwa.

Ibihugu bigize iri tsinda rya G77 ndetse n’u Bushinwa, bigize 80% y’abatuye Isi yose, aho iyi nama igiye kurebera hamwe uko hatezwa imbere umurongo mushya w’ubukungu, no guhangana n’ubwiyongere bukabije bw’abatuye Isi.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres na we yamaze kugera muri Cuba, kwifatanya n’abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bagera muri 30 baturutse muri Afurika, muri Asia ndetse no muri America ya Ruguru.

Itsinda rya G77 ryashinzwe ari Ibihugu 77 mu mwaka w’ 1964, rigamije kujya rifatira hamwe ingamba zigamije kuzamura ubukungu bwabyo ndetse no kurushaho guhanahana ubushobozi mu bwumvikane.

Perezida Kagame yakiriwe mu cyubahiro
Habaye akarasisi ko kumuha ikaze

Photos © Village Urugwiro

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen + three =

Previous Post

Uwatereswe na Kazungu ahishuye ibitangaza bitari bizwi yizezaga abakobwa kugira ngo abashiture

Next Post

Kayonza: Abigisha mu marerero bahishuye ikibazo bamaranye amezi atatu

Related Posts

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

by radiotv10
07/11/2025
0

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Felix Namuhoranye, yifashishije ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamuhamagaye kuri telefone saa cyenda z’ijoro, yavuze...

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

by radiotv10
07/11/2025
0

Abafite ibikorwa by’ubucuruzi mu Murenge wa Kibungo bakorera mu nzu z’Akarere kabo ka Ngoma, bavuga ko zisa nabi, ku buryo...

Harakekwa iki ku mukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari yari yagiye kunyweramo

Harakekwa iki ku mukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari yari yagiye kunyweramo

by radiotv10
07/11/2025
0

Umukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari gaherereye mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, birakekwa ko yaba yajugunywemo n’abamwishe....

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

by radiotv10
07/11/2025
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abayobozi mu nzego nkuru muri Leta Zunze Ubumwe za America,...

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

Eng.-President Kagame and First Lady host Senior U.S Officials including Senior Advisor to the White House

by radiotv10
07/11/2025
0

President Paul Kagame and First Lady Jeannette Kagame hosted senior officials from the United States of America, including Paula White-Cain,...

IZIHERUKA

Style on a Budget: How to Build a Chic Wardrobe in Kigali Without Breaking the Bank
IMYIDAGADURO

Style on a Budget: How to Build a Chic Wardrobe in Kigali Without Breaking the Bank

by radiotv10
07/11/2025
0

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

07/11/2025
Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

07/11/2025
Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda wasezeye igitangazamakuru yakoreraga hamenyakenye aho yerecyeje

Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda wasezeye igitangazamakuru yakoreraga hamenyakenye aho yerecyeje

07/11/2025
AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje

AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje

07/11/2025
Abasirikare barimo Aba-Colonel mu gisirikare cya Congo bakurikiranyweho kunyereza kawunga, umuceri n’amata

Abasirikare barimo Aba-Colonel mu gisirikare cya Congo bakurikiranyweho kunyereza kawunga, umuceri n’amata

07/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kayonza: Abigisha mu marerero bahishuye ikibazo bamaranye amezi atatu

Kayonza: Abigisha mu marerero bahishuye ikibazo bamaranye amezi atatu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Style on a Budget: How to Build a Chic Wardrobe in Kigali Without Breaking the Bank

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.