Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yagize icyo avuga ku ngeso zimaze iminsi zigaragara mu rubyiruko zirutesha agaciro

radiotv10by radiotv10
19/01/2025
in MU RWANDA
0
Perezida Kagame yagize icyo avuga ku ngeso zimaze iminsi zigaragara mu rubyiruko zirutesha agaciro
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yagarutse ku kibazo cy’urubyiruko rwambara ubusa ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’iminsi hakwirakwira amashusho y’urukozasoni ya bamwe, asaba ko bihagarara kandi imiryango, amadini n’amatorero n’inzego za Leta bakabigiramo uruhare.

Ni ibikubiye mu butumwa yagejeje ku bitabiriye amasengesho ngarukamwaka yo gushima Imana no gusabira Igihugu kuri iki Cyumweru tariki 19 Mutarama 2024 muri Serena Hotel.

Aya masengesho azwi nka National Prayer Breakfast. Yitabiriwe n’Abanyarwanda mu ngeri zitandukanye barimo abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu, abahagarariye abikorera, urubyiruko, imiryango itari iya Leta ndetse n’abahagarariye Ibihugu n’imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda

Ni amasengesho afite insanganyamatsiko igira iti ‘Kwinjiza indangagaciro z’Ubumana mu miyoborere’.

Perezida Kagame yavuze ko akurikirana ibyo urubyiruko rwirirwamo ku mbuga nkoranyambaga, akomoza no ku bambara ubusa, kimwe mu bibazo bihangayikishije muri iki gihe.

Ati “Njya mbibona njye nkurikira ibintu no ku mbuga nkoranyambaga, intambara zirirwa ziriho z’abana bato bari aho bambara ubusa bakajya ku muhanda. Uwambara ubusa se ararata iki undi adafite? Nta dini ribaho ryo kwambara ubusa. Nta muryango ubaho wo kwambara ubusa.”

Yakomeje agira ati “Ariko buriya kwambara ubusa, ntabwo ari bwa busa. Burya bambaye ubusa no mu mutwe. Ni ubusa buri mu mutwe ni cyo kibazo, ni ho bishingira. Mbwira rero ukuntu wakwemerera Umuryango Nyarwanda kubaho gutyo, ukibwira ko nubwo twicaye hano twebwe nk’Abayobozi mu nzego zitandukanye, inshingano tuzaba twuzuza ni izihe? Ni izambika ubusa Abanyarwanda? Ni uko abana tubarera?”

Yavuze ko buri wese afite inshingano zo kurwanya ibiyobyabwenge n’ubusinzi mu rubyiruko no mu bakuru, agaragaza ko izo ngeso ari zo sooko y’ibibazo by’amakimbirane bihora mu miryango.

Ati “Ariko bya biyobyabwenge ni byo bivamo ingaruka zindi z’imiryango guhora irwana buri munsi.”

Perezida Kagame yaboneyeho gukebura abayobozi mu nzego zinyuranye zirimo iza Leta n’amadini, kugira uruhare mu gukumira ibibazo biri mu muryango Nyarwanda.

Perezida Kagame kuri iki Cyumweru

Felix NSENGA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 1 =

Previous Post

Menya abayobozi bahawe inshingano mu nzego zitandukanye mu Rwanda

Next Post

Inkuru y’urubyiruko rufite ubumuga rukora ibikora ku mutima benshi ariko babitangiye bacibwa intege

Related Posts

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Inkuru y’urubyiruko rufite ubumuga rukora ibikora ku mutima benshi ariko babitangiye bacibwa intege

Inkuru y’urubyiruko rufite ubumuga rukora ibikora ku mutima benshi ariko babitangiye bacibwa intege

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.