Saturday, September 7, 2024

Perezida Kagame yahishuye ibyabayeho ku rugamba ubwo yakiraga intumwa byashimangiye uburemere bw’ibyo yabatumaga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame yavuze ko ubwo yari ayoboye urugamba rwo Kwibohora, ubwo bari mu birunga hari igihe yakiriye intumwa yatumaga ubufasha bwo gushyigikira Ingabo zahoze ari RPA, barashweho n’umwanzi ibisasu bya rutura izo ntumwa zikihagera, agashaka uburyo azihisha ariko akanabona uko azigaragariza uburemere bw’ubu butumwa yazihaga.

Perezida Kagame yabivuze kuri iki Cyumweru tariki 21 Nyakanga 2024 mu musangiro wo kwishimira intsinzi ye n’Umuryango FPR-Inkotanyi, wanatangiwemo ibiganiro byagarutse ku mateka y’uyu muryango arimo ay’urugamba rwo Kwibohora.

Yavuze ko ingabo zahoze ari RPA zari iz’Umuryango FPR-Inkotanyi, ubwo zari mu birunga, hari intumwa yajyaga atuma kujya gukusanya inkunga yo gufasha izi ngabo ku rugamba.

Ubwo yagarukaga ku mateka y’urugamba yari yanagarutsweho na Faustin Mbundu wari umwe muri izi ntumwa, wari no mu bitabiriye iki gikorwa, Perezida Kagame yavuze ko hari igihe uyu Mbundu na bagenzi be babiri bamuzaniye ubutumwa mu birunga, bakaza kuhahurira n’ibibazo.

Yavuze ko muri icyo gihe yari amaze igihe abatumye hanze, bakaza kumuzanira ubutumwa bamusanze mu birunga aho yari afite ibirindiro.

Ati “Akihagera atya, bazamutse umusozi ijoro ryose, mu gitondo bamaze kwinjira aho twari turi, ngira ngo yabyivugira…, umwanzi adukubita ibikompora [ibisasu] tutarabona, abasivili mbura aho mbashyira, ndanabimukira mu ndaki yanjye nti ‘muyinjiremo’…”

Yakomeje avuga ko ibi byababayeho byatumye abona uko abwira izi ntumwa uburemere bw’ibyo yabatumaga by’ubufasha bari bakeneye ku rugamba, kuko bari bamaze kwibonera ko rutoroshye.

Ati “Ariko mbona uko mbabwira nti ‘nimusubirayo, ibindi mbatuma n’ahandi mbatuma, mufite noneho inkuru noneho muzabara, muzababwire noneho ibyo mwasanze, uriya musanzu tubasaba cyangwa ibiki…banahavuye batariye kuko ntabyo kurya twari dufite’. Nti ‘nujya kubara inkuru rero, ubare inkuru z’ibikompora wakubiswe, ubare n’inkuru z’inzara wiriwe, ubwo wenda bizatuma abantu…”

Perezida Kagame waboneyeho gushimira abagize uruhare mu rugamba rwo Kwibohora, yanakunze kuvuga ko uru rugamba rwabaye urw’Abanyarwanda bari mu bice binyuranye ku Isi, babaye hafi ingabo yari abereye Umugaba Mukuru, kuko buri wese yatangaga uko yifite kugira ngo zibone ibikoresho, byaba intwaro ndetse n’ibyabafashaga kubaho.

Perezida Kagame kuri iki Cyumweru yagarutse kuri iyi nkuru y’ibyabaye ku rugamba
Faustin Mbundu wari muri izo ntumwa zakiriwe na Perezida Kagame ubwo bari ku rugamba

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts