Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yahishuye ibyabayeho ku rugamba ubwo yakiraga intumwa byashimangiye uburemere bw’ibyo yabatumaga

radiotv10by radiotv10
22/07/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yahishuye ibyabayeho ku rugamba ubwo yakiraga intumwa byashimangiye uburemere bw’ibyo yabatumaga
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yavuze ko ubwo yari ayoboye urugamba rwo Kwibohora, ubwo bari mu birunga hari igihe yakiriye intumwa yatumaga ubufasha bwo gushyigikira Ingabo zahoze ari RPA, barashweho n’umwanzi ibisasu bya rutura izo ntumwa zikihagera, agashaka uburyo azihisha ariko akanabona uko azigaragariza uburemere bw’ubu butumwa yazihaga.

Perezida Kagame yabivuze kuri iki Cyumweru tariki 21 Nyakanga 2024 mu musangiro wo kwishimira intsinzi ye n’Umuryango FPR-Inkotanyi, wanatangiwemo ibiganiro byagarutse ku mateka y’uyu muryango arimo ay’urugamba rwo Kwibohora.

Yavuze ko ingabo zahoze ari RPA zari iz’Umuryango FPR-Inkotanyi, ubwo zari mu birunga, hari intumwa yajyaga atuma kujya gukusanya inkunga yo gufasha izi ngabo ku rugamba.

Ubwo yagarukaga ku mateka y’urugamba yari yanagarutsweho na Faustin Mbundu wari umwe muri izi ntumwa, wari no mu bitabiriye iki gikorwa, Perezida Kagame yavuze ko hari igihe uyu Mbundu na bagenzi be babiri bamuzaniye ubutumwa mu birunga, bakaza kuhahurira n’ibibazo.

Yavuze ko muri icyo gihe yari amaze igihe abatumye hanze, bakaza kumuzanira ubutumwa bamusanze mu birunga aho yari afite ibirindiro.

Ati “Akihagera atya, bazamutse umusozi ijoro ryose, mu gitondo bamaze kwinjira aho twari turi, ngira ngo yabyivugira…, umwanzi adukubita ibikompora [ibisasu] tutarabona, abasivili mbura aho mbashyira, ndanabimukira mu ndaki yanjye nti ‘muyinjiremo’…”

Yakomeje avuga ko ibi byababayeho byatumye abona uko abwira izi ntumwa uburemere bw’ibyo yabatumaga by’ubufasha bari bakeneye ku rugamba, kuko bari bamaze kwibonera ko rutoroshye.

Ati “Ariko mbona uko mbabwira nti ‘nimusubirayo, ibindi mbatuma n’ahandi mbatuma, mufite noneho inkuru noneho muzabara, muzababwire noneho ibyo mwasanze, uriya musanzu tubasaba cyangwa ibiki…banahavuye batariye kuko ntabyo kurya twari dufite’. Nti ‘nujya kubara inkuru rero, ubare inkuru z’ibikompora wakubiswe, ubare n’inkuru z’inzara wiriwe, ubwo wenda bizatuma abantu…”

Perezida Kagame waboneyeho gushimira abagize uruhare mu rugamba rwo Kwibohora, yanakunze kuvuga ko uru rugamba rwabaye urw’Abanyarwanda bari mu bice binyuranye ku Isi, babaye hafi ingabo yari abereye Umugaba Mukuru, kuko buri wese yatangaga uko yifite kugira ngo zibone ibikoresho, byaba intwaro ndetse n’ibyabafashaga kubaho.

Perezida Kagame kuri iki Cyumweru yagarutse kuri iyi nkuru y’ibyabaye ku rugamba
Faustin Mbundu wari muri izo ntumwa zakiriwe na Perezida Kagame ubwo bari ku rugamba

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 + six =

Previous Post

Igikekwa ku mpanuka y’imodoka yarimo abagenzi 26 yaguye mu muhanda Rubavu-Kigali

Next Post

Uganda: Ibyo Museveni yavuze ku mugambi unugwanugwa byatumye bamwe bari bawurimo bisubiraho

Related Posts

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

IZIHERUKA

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe
AMAHANGA

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

29/01/2026
AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uganda: Ibyo Museveni yavuze ku mugambi unugwanugwa byatumye bamwe bari bawurimo bisubiraho

Uganda: Ibyo Museveni yavuze ku mugambi unugwanugwa byatumye bamwe bari bawurimo bisubiraho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.