Perezida Paul Kagame uri i Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, yahuye na mugenzi we wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu; bagirana ibiganiro.
Ni nyuma yuko Umukuru w’u Rwanda ageze i Abu Dhabi kuri uyu wa Mbere tariki 13 Mutarama 2025, aho yitabiriye inama ya ‘Abu Dhabi Sustainability Week’.
Nk’uko tubikesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda mu butumwa bwatanzwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Mutarama, bavuze ko “muri uyu mugoroba Perezida Kagame yahuye na Perezida Bola Ahmed Tinubu wa Nigeria bari i Abu Dhabi muri Abu Dhabi Sustainability Week.”
Bola Ahmed Tinubu w’imyaka 72 y’amavako, amaze umwaka n’igice ayobora Nigeria, aho yarahiriye izi nshingano muri Gicurazi 2023, mu muhango wanitabiriwe na Perezida Paul Kagame.
Igihugu cy’u Rwanda n’icya Nigeria, bisanzwe bifitanya umubano mwiza mu bya Dipolomasi, ndetse bikaba bifite amasezerano y’imikoranire byasinyanye mu nzego zinyuranye nko mu rwego rwa gisirikare n’umutekano, mu rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere, ndetse no mu buvuzi, dore ko inzego z’ubuzima zisanzwe zifatanya, nko kuba Nigeria ijya yohereza abaganga bo gufasha abo mu Rwanda.
RADIOTV10