Perezida Paul Kagame uri i Doha muri Qatar, yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, bagirana ibiganiro byibanze ku mubano w’intangarugero usanzwe uri hagati y’Ibihugu byombi.
Ni ibiganiro byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Ugushyingo 2025 nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda.
Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda yatangaje ko “Muri iki gitondo i Doha, Perezida Kagame yahuye na Nyiricyubahiro Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, Emir wa Qatar, mu bikorwa by’Ihuriro rya kabiri ry’Isi ry’Iterambere ry’Imibereho myiza (World Summit for Social Development).”
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, byakomeje bivuga ko “Ibiganiro byabo byibanze ku mabano mwiza usanzwe hagati y’u Rwanda na Leta ya Qatar, ndetse n’imikoranire mu nzego zinyuranye.”
Mu ijambo yavugiye muri iyi nama yiga ku iterambere ry’imibereho myiza, Perezida Paul Kagame yavuze ko kugira ngo rigerweho, bisaba kugendana n’igihe.
Yagize ati “Iterambere ry’imibereho ni urugendo rwo guhozaho, rusaba kujyana n’igihe. Muri iki gihe, icyihutirwa ni ugukomeza kugendera mu murongo ukwiye, ubundi tukubakira ku byo twagezeho. Kugira ngo hagerwe ku iterambere rirambye, ntibigomba gusaba ko biva hanze.”
Yakomeje avuga ko iyi ntego yafashije u Rwanda kugera ku mpinduka nziza rwagezeho, ubundi hashyirwa imbere kurengera imibereho myiza y’abaturage, ndetse no kubazwa inshingano.
Ati “Buri cyemezo gifatwa n’inzego zacu, kigomba kuba kigamije kuzamura imibereho y’abaturage.”
Umukuru w’u Rwanda kandi yanagarutse ku mikoranire y’Ibihugu, avuga ko hakwiye kubaho impinduka mu buryo ubu bufatanye bukorwa, kuko hari igihe butaba burimo kuzuzanya. Ati “Tugomba gushyira ku ruhande imigirire itajyanye n’igihe, iheeza igice kinini cy’Isi.”
Yavuze ko kugira ngo ingamba zihuriweho zibashe kugera ku ntego, zizakenera impinduka mu kuzishyira mu bikorwa kugira ngo zibashe gutanga umusaruro rusange.
Ati “Niba dushyize imbere iterambere ry’imibereho, ibisubizo byacu bigomba gusubiza ibibazo by’Ibihugu byacu byose, aho kuba umubare muto.”






RADIOTV10









