Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yakiriwe anagirana ibiganiro byihariye na Macron w’u Bufaransa (AMAFOTO)

radiotv10by radiotv10
21/06/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yakiriwe anagirana ibiganiro byihariye na Macron w’u Bufaransa (AMAFOTO)
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakiriwe na Emmanuel Macron w’u Bufaransa mu Biro bye i Paris, bagiranye ibiganiro byihariye.

Amakuru yatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 21 Kamena 2024, avuga ko Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Macron.

Ubutumwa bwa Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda, avuga ko “Perezida Kagame yagiranye ikiganiro cyihariye [tête-à-tête] na Emmanuel Macron ubwo habaga umusangiro w’umugoroba muri Elysée [Perezidansi y’u Bufaransa].”

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, ntibyatangaje ingingo zaranze ibiganiro byahuje Perezida Kagame na Emmanuel Macron w’u Bufaransa, gusa ni ibiganiro bibayeho, mu gihe umubano w’Ibihugu byombi ukomeje kuba ntamakemwa, ndetse imishinga iranga imikoranire yabyo, ikaba ikomeje gutera imbere.

Perezida Kagame yageze mu Bufaransa kuri uyu wa Mbere tariki 20 Kamena 2024 yitabiriye itangizwa ry’Inama yiga ku kwihaza mu nkingo, yateguwe ku bufatanye bw’Ikigega Gavi, the Vaccine Alliance kigamije gushaka inkingo zo gukumira indwara zibasira abana, Guverinoma y’u Bufaransa ndetse n’ Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Nyuma y’iyi nama, Umukuru w’u Rwanda kuri uyu wa Mbere kandi, i Paris yanahahuriye anagirana ibiganiro n’abandi bayobozi batandukanye, barimo Perezida wa Senegal, Bassirou Diomaye Faye, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Gavi, Prof. José Manuel Barroso, ndetse na Komiseri mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi ushinzwe Imikoranire Mpuzamahanga, Jutta Urpilainen.

Perezida Kagame yakiriwe na Macron muri Élysée Palace
Yakiriwe mu cyubahiro gihebuje

Bagiranye ibiganiro

Perezida Kagame kandi yanagiranye ibiganiro na Bassirou Diomaye Faye wa Senegal
na Komiseri mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi ushinzwe Imikoranire Mpuzamahanga, Jutta Urpilainen
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Gavi, Prof. José Manuel Barroso

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − 10 =

Previous Post

Korali yumvikanyemo inkuru y’incamugongo yavuze iyerekwa rimaze iminsi riyibamo ryabicagaho amarenga

Next Post

Wino yamaze gukandagira ku masezerano: Bidasubirwaho APR ifite umutoza mushya watoje amakipe y’ibigwi

Related Posts

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Wino yamaze gukandagira ku masezerano: Bidasubirwaho APR ifite umutoza mushya watoje amakipe y’ibigwi

Wino yamaze gukandagira ku masezerano: Bidasubirwaho APR ifite umutoza mushya watoje amakipe y’ibigwi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.