• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yakiriwe anagirana ibiganiro byihariye na Macron w’u Bufaransa (AMAFOTO)

radiotv10by radiotv10
21/06/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yakiriwe anagirana ibiganiro byihariye na Macron w’u Bufaransa (AMAFOTO)
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakiriwe na Emmanuel Macron w’u Bufaransa mu Biro bye i Paris, bagiranye ibiganiro byihariye.

Amakuru yatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 21 Kamena 2024, avuga ko Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Macron.

Ubutumwa bwa Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda, avuga ko “Perezida Kagame yagiranye ikiganiro cyihariye [tête-à-tête] na Emmanuel Macron ubwo habaga umusangiro w’umugoroba muri Elysée [Perezidansi y’u Bufaransa].”

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, ntibyatangaje ingingo zaranze ibiganiro byahuje Perezida Kagame na Emmanuel Macron w’u Bufaransa, gusa ni ibiganiro bibayeho, mu gihe umubano w’Ibihugu byombi ukomeje kuba ntamakemwa, ndetse imishinga iranga imikoranire yabyo, ikaba ikomeje gutera imbere.

Perezida Kagame yageze mu Bufaransa kuri uyu wa Mbere tariki 20 Kamena 2024 yitabiriye itangizwa ry’Inama yiga ku kwihaza mu nkingo, yateguwe ku bufatanye bw’Ikigega Gavi, the Vaccine Alliance kigamije gushaka inkingo zo gukumira indwara zibasira abana, Guverinoma y’u Bufaransa ndetse n’ Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Nyuma y’iyi nama, Umukuru w’u Rwanda kuri uyu wa Mbere kandi, i Paris yanahahuriye anagirana ibiganiro n’abandi bayobozi batandukanye, barimo Perezida wa Senegal, Bassirou Diomaye Faye, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Gavi, Prof. José Manuel Barroso, ndetse na Komiseri mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi ushinzwe Imikoranire Mpuzamahanga, Jutta Urpilainen.

Perezida Kagame yakiriwe na Macron muri Élysée Palace
Yakiriwe mu cyubahiro gihebuje

Bagiranye ibiganiro

Perezida Kagame kandi yanagiranye ibiganiro na Bassirou Diomaye Faye wa Senegal
na Komiseri mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi ushinzwe Imikoranire Mpuzamahanga, Jutta Urpilainen
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Gavi, Prof. José Manuel Barroso

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − ten =

Previous Post

Korali yumvikanyemo inkuru y’incamugongo yavuze iyerekwa rimaze iminsi riyibamo ryabicagaho amarenga

Next Post

Wino yamaze gukandagira ku masezerano: Bidasubirwaho APR ifite umutoza mushya watoje amakipe y’ibigwi

Related Posts

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Next Post
Wino yamaze gukandagira ku masezerano: Bidasubirwaho APR ifite umutoza mushya watoje amakipe y’ibigwi

Wino yamaze gukandagira ku masezerano: Bidasubirwaho APR ifite umutoza mushya watoje amakipe y’ibigwi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.