Saturday, January 24, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yakiriwe n’Umuhuza mu bya Congo nyuma y’uko anakiriye Tshisekedi

radiotv10by radiotv10
11/03/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yakiriwe n’Umuhuza mu bya Congo nyuma y’uko anakiriye Tshisekedi
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yageze i Luanda muri Angola mu ruzinduko rw’akazi, aho yakiriwe na Perezida w’iki Gihugu, João Lourenço unaherutse kugirana ibiganiro na Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Amakuru dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki 11 Werurwe 2024, avuga ko “Perezida Kagame yageze muri Palácio da Cidade Alta [Perezidansi ya Angola] i Luanda muri Angola, aho yakiriwe na Perezida João Lourenço mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe.”

Perezida João Lourenço wa Angola, asanzwe ari n’umuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutakeno biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse no gushaka umuti w’ibibazo bimaze iminsi hagati y’u Rwanda na DRC.

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda agiriye uruzinduko muri Angola, nyuma y’ibyumweru bibiri, Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na we agiriye uruzinduko muri iki Gihugu, aho na we yagiranye ibiganiro na Perezida wacyo, João Lourenço.

Tariki 27 Gashyantare 2024, Perezida wa Angola, João Lourenço yari yakiriye Perezida Tshisekedi, bagirana ibiganiro byo mu muhezo [tête-à-tête].

Nyuma y’ibi biganiro, Perezidansi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Tete Antonio; yavuze ko ibi biganiro byahuje Tshisekedi na João Lourenço byamaze amasaha atatu.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya DRC, byatangaje kandi ko Tete Antonio yatangaje ko Perezida wa Congo yifuje ko yazagirana ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame.

Ubwo Perezida yakirwaga muri Perezidansi ya Angoka
Yakiriwe na Perezida João Lourenço

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten − six =

Previous Post

MONUSCO yavuze ku byo yashinjwe hifashijwe amashusho agaragaza M23 iyinyura imbere yemye

Next Post

Rubavu: Ibyabaye aho biga byabateye ubwoba bwo kongera kurya ku ishuri

Related Posts

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

by radiotv10
24/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo bashyiriweho nkunganire ya Leta ku...

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

by radiotv10
24/01/2026
0

Umugabo n’umugore we bo mu Mujyi wa Kigali, bamaranye itanu babana, umwe afite ubwandu bwa Virusi itera SIDA undi atabufite,...

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

by radiotv10
23/01/2026
0

Intumwa z’Umuryango w’Ingabo Zihora ziteguye Gutaba mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (Eastern Africa Standby Force-EASF), zagiriye uruzinduko mu Rwanda rugamije...

Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

by radiotv10
23/01/2026
0

Abo mu Mirenge ya Kivumu na Kigeyo mu Karere ka Rubavu, bavuga ko ubujura bubarembeje nyamara ngo ubuyobozi bukaba bubirebera...

IZIHERUKA

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho
MU RWANDA

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

24/01/2026
Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

24/01/2026
Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

23/01/2026
Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rubavu: Ibyabaye aho biga byabateye ubwoba bwo kongera kurya ku ishuri

Rubavu: Ibyabaye aho biga byabateye ubwoba bwo kongera kurya ku ishuri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.