Perezida Kagame yakiriwe n’Umuhuza mu bya Congo nyuma y’uko anakiriye Tshisekedi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame yageze i Luanda muri Angola mu ruzinduko rw’akazi, aho yakiriwe na Perezida w’iki Gihugu, João Lourenço unaherutse kugirana ibiganiro na Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Amakuru dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki 11 Werurwe 2024, avuga ko “Perezida Kagame yageze muri Palácio da Cidade Alta [Perezidansi ya Angola] i Luanda muri Angola, aho yakiriwe na Perezida João Lourenço mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe.”

Izindi Nkuru

Perezida João Lourenço wa Angola, asanzwe ari n’umuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutakeno biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse no gushaka umuti w’ibibazo bimaze iminsi hagati y’u Rwanda na DRC.

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda agiriye uruzinduko muri Angola, nyuma y’ibyumweru bibiri, Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na we agiriye uruzinduko muri iki Gihugu, aho na we yagiranye ibiganiro na Perezida wacyo, João Lourenço.

Tariki 27 Gashyantare 2024, Perezida wa Angola, João Lourenço yari yakiriye Perezida Tshisekedi, bagirana ibiganiro byo mu muhezo [tête-à-tête].

Nyuma y’ibi biganiro, Perezidansi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Tete Antonio; yavuze ko ibi biganiro byahuje Tshisekedi na João Lourenço byamaze amasaha atatu.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya DRC, byatangaje kandi ko Tete Antonio yatangaje ko Perezida wa Congo yifuje ko yazagirana ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame.

Ubwo Perezida yakirwaga muri Perezidansi ya Angoka
Yakiriwe na Perezida João Lourenço

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru