Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yakiriye ubutumwa bw’umuhuza mu by’u Rwanda na Congo

radiotv10by radiotv10
19/12/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yakiriye ubutumwa bw’umuhuza mu by’u Rwanda na Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Tete António wamushyikirije ubutumwa nk’intumwa yihariye ya Perezida w’iki Gihugu, João Laurenço wahawe inshingano zo kuba umuhuza mu bibazo biri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Tete António yakiriwe na Perezida Kagame ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ukuboza 2024, mu Biro bye muri Village Urugwiro, nk’uko tubikesha Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda.

Ubutumwa bwatangajwe na Perezidansi y’u Rwanda, buvuga ko “muri uyu mugoroba muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yakiriye Hon. Tete António, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, amushyikiriza ubutumwa nk’intumwa yihariye ya Perezida João Laurenço usanzwe ari umuhuza mu biganiro bya Luanda.”

Uru ruzinduko rwa Tete António rwari rwatangajwe na mugenzi we Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe ku wa Kabiri, mu kiganiro yagiranye na France 24.

Olivier Nduhungirehe, ubwo yari abajijwe n’umunyamakuru niba hari icyizere ko ibiganiro byo gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa Congo, byakomeza, yamusubije ko bishoboka, ndetse ko n’icyo gihe bavugana ku munsi wari gukurikiraho [ejo hashize], mu Rwanda hari hategerejwe intumwa yihariye ya Perezida, ari we Tete António wahageze kuri uyu wa Gatatu.

Tete António yoherejwe na Perezida João Laurenço, nyuma y’iminsi ibiri hahagaritswe ibiganiro yagombaga kuyobora byari guhuza Perezida Paul Kagame na mugenzi we Felix Tshisekedi.

Ibi biganiro byahagaritswe ku munota wa nyuma, byagombaga gusinyirwamo amasezerano yo kuzana amahoro mu burasirazuba bwa DRC, ariko iki Gihugu kiza gutungurana, cyisubira ku ngingo yo kuganira n’umutwe wa M23, mu gihe cyari cyarabyemeye.

Perezida João Laurenço yavuze ko nubwo yatengushywe no kuba ibi biganiro bitarabaye, ariko ko azakomeza inshingano yahawe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu buhuza hagati y’u Rwanda na Congo, kandi ko nibura hari intambwe imaze guterwa.

Ibihugu byombi bimaze kwemeranya ingingo ebyiri, ari zo; gusenya umutwe wa FDLR ndetse no kuba u Rwanda ruzakuraho ingamba z’ubwirinzi rwakajije zikaba zibangamiye DRC.

Tete António yagiye muri Village Urugwiro ari kumwe na mugenzi we Olivier Nduhungirehe

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − 3 =

Previous Post

Iburengerazuba: Abahinzi b’ibigori bigeze kurira ayo kwarika ubu baramwenyura

Next Post

Umusore wari warakatiwe urwo gupfa kubera kwiba inkoko yafatiwe ikindi cyemezo

Related Posts

Inkuba zikomeje kwiyongera mu Rwandau: Mu minsi ibiri ikurikirana zishe abantu mu Ntara ebyiri

Inkuba zikomeje kwiyongera mu Rwandau: Mu minsi ibiri ikurikirana zishe abantu mu Ntara ebyiri

by radiotv10
29/01/2026
0

Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

IZIHERUKA

Inkuba zikomeje kwiyongera mu Rwandau: Mu minsi ibiri ikurikirana zishe abantu mu Ntara ebyiri
MU RWANDA

Inkuba zikomeje kwiyongera mu Rwandau: Mu minsi ibiri ikurikirana zishe abantu mu Ntara ebyiri

by radiotv10
29/01/2026
0

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umusore wari warakatiwe urwo gupfa kubera kwiba inkoko yafatiwe ikindi cyemezo

Umusore wari warakatiwe urwo gupfa kubera kwiba inkoko yafatiwe ikindi cyemezo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inkuba zikomeje kwiyongera mu Rwandau: Mu minsi ibiri ikurikirana zishe abantu mu Ntara ebyiri

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.