Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Tete António wamushyikirije ubutumwa nk’intumwa yihariye ya Perezida w’iki Gihugu, João Laurenço wahawe inshingano zo kuba umuhuza mu bibazo biri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Tete António yakiriwe na Perezida Kagame ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ukuboza 2024, mu Biro bye muri Village Urugwiro, nk’uko tubikesha Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda.
Ubutumwa bwatangajwe na Perezidansi y’u Rwanda, buvuga ko “muri uyu mugoroba muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yakiriye Hon. Tete António, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, amushyikiriza ubutumwa nk’intumwa yihariye ya Perezida João Laurenço usanzwe ari umuhuza mu biganiro bya Luanda.”
Uru ruzinduko rwa Tete António rwari rwatangajwe na mugenzi we Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe ku wa Kabiri, mu kiganiro yagiranye na France 24.
Olivier Nduhungirehe, ubwo yari abajijwe n’umunyamakuru niba hari icyizere ko ibiganiro byo gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa Congo, byakomeza, yamusubije ko bishoboka, ndetse ko n’icyo gihe bavugana ku munsi wari gukurikiraho [ejo hashize], mu Rwanda hari hategerejwe intumwa yihariye ya Perezida, ari we Tete António wahageze kuri uyu wa Gatatu.
Tete António yoherejwe na Perezida João Laurenço, nyuma y’iminsi ibiri hahagaritswe ibiganiro yagombaga kuyobora byari guhuza Perezida Paul Kagame na mugenzi we Felix Tshisekedi.
Ibi biganiro byahagaritswe ku munota wa nyuma, byagombaga gusinyirwamo amasezerano yo kuzana amahoro mu burasirazuba bwa DRC, ariko iki Gihugu kiza gutungurana, cyisubira ku ngingo yo kuganira n’umutwe wa M23, mu gihe cyari cyarabyemeye.
Perezida João Laurenço yavuze ko nubwo yatengushywe no kuba ibi biganiro bitarabaye, ariko ko azakomeza inshingano yahawe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu buhuza hagati y’u Rwanda na Congo, kandi ko nibura hari intambwe imaze guterwa.
Ibihugu byombi bimaze kwemeranya ingingo ebyiri, ari zo; gusenya umutwe wa FDLR ndetse no kuba u Rwanda ruzakuraho ingamba z’ubwirinzi rwakajije zikaba zibangamiye DRC.
RADIOTV10